Pages

Thursday 25 June 2015

Fwd: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Rwanda:Prof. Lwakabamba ntakiri Minisitiri w’Uburezi


---------- Forwarded message ----------


Lwakabamba uwo! Nasubire iwabo muri Tanzania n'ubundi ntasanzwe ari n'umunyarwanda kavukire w'u Rwanda kuburyo akigera mu Rwanda mu 1994 nta n'ikinyarwanda yari azi habe na busa. Ni kimwe na General Jack Nziza w'umugande wo mu karere ka Bufumbira ufite mukuru we Kale Kayihura Umukuru w'igipolisi cya Uganda. Bombi ntabwo ababyeyi babo ari impunzi zo muri 1959 nabo ubwabo; ni abenegihu ba Tanzania na Uganda FPR yagize abanyarwanda. Si bo bonyine kandi hari n'abandi, ari abaturutse Uganda, Tanzania, Congo DRC n'u Burundi FPR yagiye na nubu igenda itoragura hirya no hino; ubu noneho ikaba yaragiye no muri Israel gushaka aba Erytrea abaSamali, abaSouth sudani abaEthiopia bose bo kuza gutuza mu Rwanda mu rwego rwa politiki ya FPR ndende kandi mbi yo guhindura demographics zo mu Rwanda.(Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawaje kuvumba iwabo).

2015-06-24 19:41 GMT-04:00 ndimbati jonas ndimbati@gmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
 

None ngo azize iki uyu Ndugu Lwakabamba?!

Bamuketseho se kudashyigikira ivugururwa ry'itegeko-nshinga cyangwa ni bya bibazo Kagame ubwe yateje mu burezi ngo arahima abafaransa nawe bimukozeho?!

Iyi ministeri yuburezi imaze guhinduka agasitwe neza neza: Kagame ayisimburanyamo abaminisitiri nk'uhinduranya amasogisi!

2015-06-24 13:08 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 



Igihe, taliki 24 Kamena 2015


Perezida wa Repulika Paul Kagame yakuye Prof Silas Lwakabamba ku mwanya wa Minisitiri w'Uburezi, amusimbuza Dr. Papias Musafiri Malimba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2015.

Nk'uko bigaraga mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, si Prof.Lwakabamba wenyine wakuwe mu mwanya we, kuko na Sharon Haba wari Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri yasimbujwe Dr.Celestin Ntivuguruzwa.

Dr Malimba wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi ishami ry'ubukungu n'imari muri Kaminuza y'u Rwanda (CBE)...

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-lwakabamba-ntakiri-minisitiri



__._,_.___

Envoyé par : ndimbati jonas <ndimbati@gmail.com>

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.