Pages

Monday 24 August 2015

[amakurunamateka] FW: [fondationbanyarwanda] RWANDA: KWAMBIKA UBUSA UMUNTU W’UMUGABO MU RUHAME NI IHOHOTERWA NDETSE NI URUKOZASONI, NI NO KUBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

 

Ahubwo bulya koko iterambere ni lyose: 
Ubundi uliya mukenyezi T. Mujawamariya yagombaga gutegeka ko bakubita umunani utubuno tw'aba banyamwanda maze bakagenda tuvilirana. 
Wabona ndetse buliya Mujawamariya yarabageze irunde hakagira abacikwa bagasura Madamu akanukirwa, bigatuma ahita atageka ko bahita babogereza ku karubanda, kubera ko ba Blair na Clinton batakwishima bunvise ko ikiboko cyo muli coloni cyagarutse!
Mbe halya tubaze:
Buliya muli za miliyoni zasinye amabarwa yoherejwe muli parlement na baliya balimo cyangwa se ni bamwe 10 abadepite babonye batashyigikiye ihindurwa ly'ingingo 101 ya constitution ya RPF 2003? Nyabuna abajijukiwe nimutayambe mudusobanulira ibi twibaza!



To: nzinink@yahoo.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Fri, 21 Aug 2015 20:37:02 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] RWANDA: KWAMBIKA UBUSA UMUNTU W'UMUGABO MU RUHAME NI IHOHOTERWA NDETSE NI URUKOZASONI, NI NO KUBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

 


? Dove Magazine

Kwambika ubusa umuntu w'umugabo mu ruhame ni ihohoterwa ndetse ni urukozasoni, ni no kubangamira uburenganzira bwa muntu

By CHIEF EDITOR — August 21st 2015 at 03:19
Ibi ni ibivugwa n'abaturage nyuma y'uko bamwe mu baturage bo mukarere ka Gicumbi bafashwe bakambikwa ubusa bakogerezwa mu ruhame hatitawe ku bwambure bwabo, ibintu byababaje abaturage bakavugako ko ari igikorwa cy'urukozasoni ndetse n'ihohoterwa ryakorewe aba baturage.
Ari abiyemereraga ko koko bafite umwanda, ndetse n'abatarigeze babyemera, nyuma yo kwemezwa n'ubuyobozi bw'akarere ko basa nabi bukababwira ko bagomba kwogerezwa mu ruhame, aba baturage bamaganiye icyo cyemezo kure, batakamba bavuga ko kwaba ari ukubakoza isoni ariko biranga biba iby'ubusa.

Mbere yo kwamburwa ubusa mu ruhame, aba baturage babwiwe n' Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mujawamariya Thereza, wari uhagarariye icyo gikorwa ko bagomba gufotorwa maze amafoto yabo agashyirwa ku biro bityo uzagerageza kwikosora akazajya akurwa kurutonde umuyobozi utaranatinye kwita abo baturage abanyamwanda ruhame.
Itegeko rirusha ibuye kuremera, aba baturage batari bafite andi mahitamo, bamaze gufatirwa umwanzuro bategetse kwiyambura ubusa bityo batangira kozanya, umwe atsirita undi hatitawe ku ubwambure bwabo, igikorwa bamwe mu baturage batazuyaje kuvuga ko ari ihohotera ryakorewe aba baturage.

Igikorwa kitishimiwe n'abaturage bo muri Gicumbi bavuga ko ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu, ndetse no guhonyora nkana uburenganzira bwabo, kuko kubwabo kwambika ubusa aba baturage mu ruhame ngo bozwe atariwo muti wo gutoza abaturage isuku, kuko bemeza ko hagakozwe ubukangurambaga bwigisha abaturage kugira isuku, hatabayeho gukoza isoni umuntu mu ruhame.
Gusa abaturage ntibatinya gutunga agatoki kubura amazi muri aka karere kuba intandaro yo kugira umwanda kuko bemeza ko kubona amazi ar ingume, bityo bagasaba ko icyo kibazo cyashakirwa umuti.
Twababwira ko amafoto mubona y'abantu bari kwozwa ari ayo twifashishije atari ay'i Gicumbi.

Jean Claude Siborurema
SRC:IMIRASIRE

The post Kwambika ubusa umuntu w'umugabo mu ruhame ni ihohoterwa ndetse ni urukozasoni, ni no kubangamira uburenganzira bwa muntu appeared first on Dove Magazine.


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.