Pages

Monday 10 August 2015

Fwd: Ibiganiro bya Rwanda Nkunda Media Incorporation n'abanyapoliki b'u Rwanda.


---------- Forwarded message ----------
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2015-08-10 0:54 GMT+01:00
Subject: Re:Ibiganiro bya Rwanda Nkunda Media Incorporation n'abanyapoliki b'u Rwanda.
To: mariojansen11@yahoo.fr, "felin.gakwaya@bbc.co.uk" <felin.gakwaya@bbc.co.uk>, Felicien Hategekimana <hategekimana125@yahoo.com>, 


RWANDA NKUNDA MEDIA INC.:
DR. GASANA ANASTASE PEREZIDA W'ISHYAKA PRM/MRP-

ABASANGIZI ARASUBIZA IBIBAZO BYABAJIJWE N'UMUNYAMAKURU WA RWANDA NKUNDA MEDIA WO KURI FACEBOOK UBARIZWA MU BUDAGE.

1.Mushobora kutwibwira muri makeya muri bande? Aho mwavukiye n'ibindi?
Igisubizo: Nitwa Gasana Anastase ndi umunyarwanda wo mu bwoko bw'abahutu ku babyeyi banjye bombi, navukiye i Gasabo mu cyahoze ari Komini ya Gikomero muri Perefegitura ya Kigali. Nize muri Iniverisite y'i Sorbonne i Paris mu Bufaransa aho nakuye impamyabumenyi y'ikirenga (Doctorat) mu by'indimi niga no muri Iniverisite y'i New York muri Amerika aho nakuye impamyabumenyi ihanitse mu bya politiki yitwa Masters' Degree in Government and Politics (MDGP).

2.Ni iyihe mirimo mwagiye mukora mu Rwanda cyangwa mu mahanga, hari ryari, muwuhe mwaka?
Igisubizo: Mu nkwezi kwa cyenda 1981 ni bwo natangiye gukora akazi muri leta y'u Rwanda k'ubwarimu mu Iniverisite y'u Rwanda kugeza mu 1989 ubwo nagiye kuba umujyanama muri Muvoma Revolusiyoneri Iharanira Amajyambere y'u Rwanda ikiri ishyaka rya leta nkaba nari nshinzwe umuco, uburezi, ubushashatsi n'ikoranabuhanga. Nyuma y'aho nabaye Umunyamabanga Mukuru wa
Minisiteri yo Gutwara Ibintu n'Abantu no Gutumanaho kuva mu 1991 kugeza 1992, mpava njya kuba Umjyanama ushinwe ibya tekiniki (Senior Policy Adviser) muri Minisiteri y'Uburezi . Kw'italiki ya 17/7/1993 ni bwo nabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane kugeza 1999 ubwo nabaye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe guhuza inzego z'ubutegetsi (Institutional Relations), nyuma mba Amabasaderi muri ONU/UN kuva 2001 kugeza 17/01/2003 ubwo
nanditse ibaruwa nsezera muri leta ya FPR. Ubu ndi impunzi y'umunyarwanda muri Amerika nkaba nkora akazi ko kwigisha.

3. Politiki muyimazemo igihe. Ese mwayitangiye ryari?
Igisubizo: Politiki nayitangiye mu 1982 ndi umwarimu muri Iniverisite y'u Rwanda. Icyo gihe niyamamarije kandi ntorerwa kuba Perezida w'ishyirahamwe ry'Abalimu n'Abashakashatsi ba Iniverite y'u Rwanda yose nkajya mu nama z'ubutegetsi (Conseils d'Administration) za Iniverite kubahagararira, kubavugira ibibazo byabo, no kurwana ku nyungu zabo. Habagamo ibibazo bikomeye cyane bya politiki nko kwirukana abalimu bamwe bazira ko ari abatutsi abandi bazira ko ari abanyanduga, n'ibindi. Guhangana nabyo icyo gihe kuva 1982 kugeza 1989 ntibyanyoroheye.

4. Ese muracyakora politiki; niba muyikora hari ishyaka muhagarariye?
Igisubizo: Ndacyakora politiki nkaba ndi perezida w'ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose rigamije gusangiza igihugu n'ubutegetsi bwacyo abanyarwanda bose ntawe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo. Iri shyaka rikaba ari na rimwe mu bagize Coaltion Forces for Change in Rwanda/Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, umutwe w'ingabo ugamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ukabakura ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni kamenagura umutwe, umugozi ukebanya ijosi, uburozi bucura inkumbi, n'akandoyi gasatura agatuza byose bikoreshwa na Kagame na FPR ye mu kwica abanyarwanda mu gihugu imbere no mu mahanga.

5. Kuri ubu mubona gute politiki iri mu Rwanda n'iri mu karere? Ibibazo biri mu Burundi?
Igisubizo:FPR ntabwo yitwara nk'ishyaka rya politiki kuko ishyaka rya politi nyakuri rihora rizirikana inyungu z'abaturage bose kuko riba ribashakamo amaboko. FPR ni umuryango nkuko nayo ubwayo ibyivugira, ni umuryango w'abaterabwoba n'abicanyi (a terrorist and criminal organization) birirwa bica abantu bakabazirika akandoyi kabo bakabajugunga mu Kagera no mu biyaga nka Rweru, abandi mu byobo rusange hirya no hino mu gihugu, abandi bakajya kubatwikira mw'ishyamba rya Nyungwe, abandi bakabicisha agafuni nka kariya bicishije Nyakwigendera Rwigara Assinapol cyangwa urusasu nk'urwo baherutse kurasa Dr. Gasakure Emmanuel, n'abandi benshi. Leta ya FPR ni leta yasuruye ikaba yarananiwe gukemura ibibazo by'u Rwanda ahubwo igahitamo kubitwara mu karere ijya gutezayo intambara z'urudaca nko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 no mu Burundi kuva umwaka ushize wa 2014 kugeza ubu. Icyo leta ya FPR iba igamijeiyo iteza intambara mu bihugu by'abaturanyi nka kuri kw'i Burundi muri iki gihe kimwe no muri Congo mu bihe byashize, iba igirango irangaze abanyarwanda n'amahanga boye kwita kubibazo FPR iteza mu Rwanda nyirizina maze ubundi ikomeze yihererane abanyarwanda ibice umusubirizo uko ibishatse n'igihe ibishakiye, ntawe urabutswe, ntawe ukomye.

6. Mu Rwanda hakomeje kuvugwa cyane Itegeko nshinga, cyane cyane ingigo ya 101. Ese kuki iri kuvugwa cyane muri iyi minsi? Kera ntiyari mw'itegeko nshinga?
Igisubizo: Iriya ngingo ya 101 yarimo kandi no hambere yaravugwaga. Nibutse ko Minisitiri w'Ubutabera Karugarama Tharcisse yigeze kuvuga abwira abanyamakuru ko iriya ngigo ya 101 uko yanditse idashobora guhindurwa, nuko Perezida Kagame akamutumiza mu biro bye akamubaza uwamutumye kuvuga ibyo yavuze agahita amwirukana ku kazi k'ubuminisitiri bw'ubutabera amujijije gukora akazi ke neza ko kurengera itegeko nshinga nka Minisitiri w'Ubutabera.

7. Abaturage banditse basaba yuko itegeko nshinga rihinduka; ese ubona byaraciye mu nzira nyayo?
Igisubizo: Oya. FPR yakoresheje iterabwoba n'igitugu nk'uko n'ubundi ari byo isanzwe yiyambaza mu gukoresha abaturage ibyo ishaka bo badashaka, ikabibakoresha ku gahato no kungufu za leta. Nibutse ko Col Byabagamba na General Rusagara bafunzwe bazira kuvuga ko ingingo ya 101 y'itegeko
nshinga itagomba guhinduka, ibyo Kagame na FPR mw'itekinika ryabo no guhimbira abantu ibyaha bakabyita ngo ni ukwangisha abaturage ubutegetsi buriho no kugambanira umukuru w'igihugu. Depite Bwiza Connie nawe ni byo byatumye Perezida Kagame amwirukana mu nteko ishinga amategeko kuko atari ashyigikiye ko itegeko nshinga rihindurwa. Byaragaragaye rero kandi n'ubu biragaragara ko
perezida Kagame akora ibishoboka byose birimo no gutegeka abaturage ngo basabe ko iriya ngingo ya 101 ihidurwa kugirango akomeze kugira ubudahangarwa akesha kuba perezida w'u Rwanda maze abone uko akomeza kwihisha ubutabera mpuzamahanga bushaka kumufata kubera ibyaha by'ubwicanyi yakoze na n'ubu agikora, nka kuriya buherutse gufata General Karenzi Karake.

8. Ese riramutse rihinduwe, bivuze y'uko Perezida Kagame yaba abonye uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza? Ubitekerezaho iki?
Igisubizo:Ni byo nyine arashaka irindi kinamico ryo kwiyamamaza kandi yararangije kwishyiraho. Icyo agamije ni inyungu ze zo kwibonera ubuhungiro muri Perezidansi ya Repubulika yafasheho ingwate kugirango buriya butabera mpuzamahanga butamufata nkuko buherutse gufata General Karenzi
Karake.Agomba kumenya ko Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda ari ikibanza cy'abanyarwanda bose, ko atari ikibanza cyangwa se akarima kihariye ka Perezida Kagame n'agatsiko ke.

9. Urubyiruko rw'u Rwanda urubona ute muri gahunda y'iterambere?
Igisubizo: Mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI dufite impungenge zikomeye ku nyigisho mbi FPR igenda itoza rwihishwa urubyiruko rw'abatutsi. Hari umwe muri bo w'umutima uherutse kunyomoza intore aziranye nazo kuri facebook atanga ubuhamya ko yazihozemo aziha n'ibimenyetso baziranyeho, atubwira ko babatozaga ko niba bazi umukobwa w'umututsikazi ukundana n'umuhungu
w'umuhutu bagomba kumwegera bakamwigisha, bagakora ibishokoka byose bakamumwangisha, umukobwa babona abananiye bagakoresha iterabwoba ku muhungu ririmo no kuba bamwica kugirango ubwo bucuti buveho burundu. Ngibyo ibyo FPR irimo yigisha urubyiruko mu Rwanda. Ibi bizavamo iterambere rihe? Ntaryo.

10. Ese ubona urubyiruko rwisanga cyane muri politiki iri mu Rwanda? Ubona rutanga ibitekerezo?
Igisubizo: Urubyriruko rw'u Rwanda kimwe n'ibindi byiciro by'abaturage, nta bwisanzure muri politiki no gutanga ibitekerezo rufite kubera ubutegetsi bubi bwa leta ya FPR bukoresha igitugu,urugomo, iterabwoba, n'ubwicanyi. Abenshi mu rubyiruko rw'u Rwanda ubu FPR yabogeje ubwonko ikoresheje ingando ibahozamo maze ibahindura inkomamashyi kugirango bajye biriwa basubiramo nka gasuku ibyo FPR iba yabapakiye nta gutekereza no gusesengura ngo bamenye kwishakira ukuri nyakuri aho guherereye. Ariko, nkuko abanyarwanda baca umugani ngo "ntabapfira gushira", ndashimira ruriya rubyiruko rw'abanyeshuli bo muri Iniverisite i Ruhande bamaze kwandika basaba Perezida Kagame kurinda no kurengera itegeko nshinga aho kuritobatoba ahindura ingingo ya 101 mu nyungu ze ku giti cye zidafite aho zihuriye n'inyungu rusange z'igihugu n'abenegihugu bose. Turabashinganye.

11. Ese ubona muri ruriya rubyiruko hazavamo abayobozi beza mu gihe kizaza?
Igisubizo: Havamo abayobozi beza b'igihe kizaza gute se kandi leta ya FPR ibacagura ikabatoza mw'ibanga ivangurabwoko, urwango ruhoraho, inzika no gohora nkuko uriya wahoze mu ntore za Kagame na FPR ye yabitanzemo ubuhamya navuze haruguru ku kibazo cya 9. Ibi ni bimwe mu mpamvu
zatumye dushinga ishyaka ry'imberabose Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI ryubakiye kw'ihame rya politiki y'ubworoherane hagati y'abavukarwanda bose. Ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane, ubusabane n'ubuvandimwe ni byo byonyine bizubaka akazaza keza k'u Rwanda.

12. Mwakoranye na Habyarimana ndetse na Kagame. Aba baperezida ubona bahuriye kuki?
Igisubizo: Bahuriye ku butegetsi bwabo bombi bwubakiye ku gitugu cya gisilikare, kuba bombi barafashe ubutegetsi ku ngufu z'umunwa w'imbunda badatowe n'abaturage, kuba ubutegetsi bwabo bombi kuva mu ntango yabwo bwubakiye ku kinyoma, kuba ubutegetsi bwabo bombi burangwa n'ivangurabwoko, ivangurakarere n'irondakazu(nepotisme), no gutegekesha iterabwoba no kwica abantu batavuga rumwe nabo. Akarusho ka perezida Kagame ni uko mu mateka y'u Rwanda kuva rwabaho, ubutegetsi bwe ari bwo bwishe umubare mwinshi cyane w'abanyarwanda kugeza ubu.

13. Ni iki ubona kibatandukanya? Habyarimana yari afite ingabo zikomoka mu bahutu nka 90% abenshi ari abakiga.
Igisubizo:Ikibatandukanya nyine ni uko umwe ari umuhutu undi akaba umututsi. Umwe akaba yari Perezida wa repubulika ya kabiri wabonaga neza ko ari repubulika mputu abatutsi batibonamo yari yarashyizeho n'itegeko ry'iringaniza ry'amoko n'ururere ryikomaga abatutsi n'abanyanduga; undi akaba perezida wa repubulika ya mbere ntutsi abahutu nabo batibonamo habe na mba akaba yarashyizeho ikigega kijyamo 5% y'ingengo y'imari y'igihugu kivangura amoko kikarihira amashuli abana kigafasha n'abapfakazi b'abatutsi gusa, itegeko ry'ingengabitekerezo ya jeonoside ryakorewe gutoteza abahutu, n'inkiko gacaca zashyiriweho gusiga icyaha kibi cya jenoside umubare mwinshi ushoboka w'abahutu no kubamarira mu gereza kugirango bajye gupfira yo bishwe n'inzara,
uburozi, iyicwarubozo no kunyerezwa bakaburirwa irengero cyangwa ngo bimuriwe ahandi kandi mu by'ukuri FPR yarabishe. Nkuko nawe wabyivugiye, ingabo za Habyarimana zari 90% abahutu, abenshi ari abakiga; nkuko ingabo za Kagame 90% ari abatutsi, abenshi mu bazifitemo ijambo akaba ari abavuye Uganda.

14. Ndetse Habyarimana yari yarubatse ikitwa akazu. Wibaza ko byari byoroshye gukorana na we ukomoka mu batutsi cyangwa kugira igitekerezo utanga?
Igisubizo: Ni byo Habyarimana (umukiga w'umushiru) yari yarubatse akazu(nepotisme) kabanje gushingira ku bakiga bigitangira, hanyuma amaze gushwana na Kanyarengwe(umukiga w'umurera) na Lizinde(umukiga w'umugoyi) akazu gasigara kanamye ku bashiru gusa kugeza gahirimye. Tekereza nawe kubona uvuga inyuguti imwe ya Z abanyarwanda bose bakamenya umuntu uvuze uwo ari we ko ari muramu wa Habyarimana witwa Zigiranyirazo kandi hari miliyoni na miliyonoi z'abanyarwanda bafite amazina atangirwa n'iyo nyuguti. Ibi byonyine bikwereka ukuntu igihugu akazu kari kakigeze habi kacyonona. Urabibona nawe ko umututsi n'umunyanduga, uretse kwigengesera, guhakwa no kwigura, nta rindi jambo bari bafite.

15. Perezida Kagame nawe ingabo z'igihugu 90% zikomoka mu bwoko bw'abatutsi. Ese byari byoroshye gutambutsa igitekerezo uri umuhutu? Byari bimeze bite?
Igisubizo: Kwa Kagame ho ni ibindi bindi. Leta ya Kagame na FPR ye itegekera igihugu mu buryo bubiri bw'imbangikane: uburyo bumwe burimo abahutu bugaragarira bose bwo kubeshya abanyarwanda n'amahanga ngo ubutegetsi burasangiwe mu nzego zose z'ubuzima bw'igihuhugu kandi atari byo; n'uburyo bundi butagaragarira buri wese burimo abatutsi gusa (underground system) ari nabwo buba butegeka igihugu mu by'ukuri. Iyo uri umuhutu niyo waba uri muri FPR, hari inama abatutsi bategeka igihugu mu by'ukuri bajyamo wowe utajyamo, utamenya n'igihe zabereye n'aho zabereye. Bariya ubona ba Bazivamo ngo niba visi-perezida wa FPR n'abandi nkawe hari inama za FPR n'iza leta ya FPR badatumirwamo nkuko na Perezida Bizimungu Pasteur, ari Perezida wa Repubulika, hari inama za FPR n'iza leta ya FPR zakorwaga n'agatsiko k'abatutsi gusa kayobowe n'uwari Visi- Perezida akaba na Minisitiri w'Ingabo Paul Kagame we(umuhutu Perezida Bizimungu) ntazitumirwemo.

16. Ni iki cyatumye uva muri politiki y'u Rwanda?
Igisubizo: Ni biriya byose maze kuvuga haruguru byatumye nsezera muri leta ya FPR taliki ya 17/01/2003. Nayandikiye ibaruwa nyirega kandi nyigaya kubakira ubutegetsi bwayo kw'ivangurabwoko rikabije ntari ngishoboye kwihanganira. Nari narabanje kwibwira ngo ni ibintu bizashira, ngira nti wenda biterwa n'imyaka myinshi 35 bariya batutsi bari bamaze mu kaga k'ubuhunzi bikabatera
guhora bironda. Ariko nkomeje gukurikirana no gusesengura nyuma y'imyaka icyenda nari maze muri leta, nasanze bidaterwa n'ibisigisigi by'imyaka myinsi y'ubuhunzi ahubwo ari politiki batekereje yo kubaka TUTSI POWER/kwicaza ku ntebe ubutegetsi bwihariye, bwite, bw'abatutsi mu Rwanda. Ntabwo rero naba nararwanyije HUTU POWER ya MRND na CDR n'abapawa ngo njye kubaka TUTSI POWER ya Kagame na FPR ye. Nahisemo gusezera nuko nyuma mfatanya n'abandi bagenzi banjye b'abanyarwanda dushinga ishyaka tubona ryagira uruharwe mu gukosora biriya byose ari ryo Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije kurandura umuco mubi uri muri politiki nyarwanda wa bamwe guhora bigizayo abandi(culture politique de l'exclusion de l'autre et de la discrimination) tukawusimbuza politikiy'ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane, ubusabane n'ubuvandimwe hagati y'abenegihugu cy'u Rwanda bose.

17. Twakunze kugaruka cyane ku moko kandi yaraciwe mu Rwanda ? Ese Ubivugaho iki ?
Igisubizo : Ni ikinyoma cya FPR gisanzwe ngo nta moko kandi ubutegetsi bwayo bwubakiye kw'ivangurabwoko. Gahunda yabo ya "ndi Umunyarwanda" ni politiki y'itotezabwoko bw'abahutu ibategeka gusaba imbabazi z'agahato Abatutsi ngo ku byaha ba se cg ba Sekuru bakoze muri jenoside no mu bihe bindi bitandukanye. Biriya ni ugucengeza mu rubyiruko ibitekerezo bipfuye,kuko niba uri umunyarwnda ukomoka mu bahutu ugakurana ipfunywe ridafite ishingiro nka ririya ryigishwa na 'ndi umunyrwanda" y'ikinyoma ya FPR Inkotanyi, kera uzageraho wivumbure
ndetse univumbagatanye. Aha nakwibutsa ko hari Abahutu bahishe Abatutsi muri jenoside, ese nabo bazahaguruke basabe imbabazi z'uko bakoze jenoside nkuko babisabwa na leta ya FPR? ? Ko hari abahutu benshi cyane bicanywe n'abatutsi muri jenoside, ubwo ababo nabo bazasabe Abatutsi imbabazi? Gahunda ya "ndi umunyarwanda" ubwayo yambitse ubusa leta y'u Rwanda ibeshya ngo nta
moko mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi yarangiza igafata icyaha kibi cya jenoside ikacyomeka ku bwoko bumwe(ubw'abahutu) ikakigira icyaha cyabwo cy'inkomoko kugirango biyifashe guhembera urwango ruhorano n'inzigo hagati y'abatutsi n'abahutu aho kubaka no gushimangira ubunyarwanda koko.Nongereho ko iyo uvuze ubwoko uva mu mashyaka atavuga rumwe na FPR byitwa guhembera Ingenga bitekerezo ya jenoside. Aha wakwibaza ninde wemerewe kuvuga ubwoko ninde utabyemerewe ? FPR yica igakiza, ni yo ibyemerewe kubera inyungu ifite mu gusarurira mu nduru z'amoko no gufata jenoside yatugwiririye twese nk'igihugu ikayishora mu byashara byayo bya politiki n'izindi nyungu bwite zayo n'iz'abayobozi bayo, mu Rwanda no mu mahanga.

18. Niki wabwira abarwanashyaka bawe bari mu Rwanda ?
Igisubizo : Mbasabye kwitandukanya bashize amanga n'uwo ari we wese ubakangurira guhindura Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 kandi rigomba kubahwa no kubahirizwa bidasubirwaho. Bagomba kumenya ko ushaka kurihindura ari FPR Inkotanyi ku bw'inyungu zayo bwite n'iz'umuyobozi wayo Paul Kagame ushaka kuba perezida w'u Rwanda ubuziraherezo kugirango abone aho yihisha inkiko
mpuzamahanga zishaka kumuryoza ubwicanyi ndengakamera na jenoside hutu we n'ingabo ze FPR/APR bakoze mu Rwanda no muri Zaire yaje kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kandi nabo turabashinganye nkuko twashinganye bariya banyeshuli bo muri Iniverisite y'u Rwanda i Ruhande.

19. Ese Ubona ntawundi wayobora u Rwanda ngo aruteze imbere ?
Igisubizo : Abayobora u Rwanda kandi neza barahari rwose, na Kagame na FPR ye barabizi ko bahari; ari nayo mpamvu mu 2003 bashyizeho manda ndende cyane y'imyaka 7 aho kuba 5 nk'uko abaturage babyifuzaga icyo gihe. Ibyo bakaba barabikoreye kugirango bakumire mu gihe kirekire nka kiriya, uwo ari we wese n'ishyaka rindi iryo ari ryo ryose ritari FPR kugera ku butegetsi. None barabona ko ibyo bitabahagije barashaka gutegeka u Rwanda bonyine ubuziraherezo. Turabibutsa ko u Rwanda ari Repubulika ko rutakiri ingoma ya Cyami, ko bagomba kuva mu myumvire ya Cyami bagatera intambwe bakajya mu myumvire ya Repubulika aho abayobozi b'igihugu bagomba gusimburana nyuma y'igihe ntarengwa runaka binyuze mu matora y'abaturage adafifitse. Abantu babaho bagapfa, ariko igihugu cyo gihoraho, ari nayo mpamvu dushaka inzego z'ubuyobozi
bw'igihugu zikomeye uhereye kw'Itegeko Nshinga n'andi mategeko aho kugira umuntu nka Kagame wibwira ngo arakomeye, ngo ni igihangange ngo ni we ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine kandi ahubwo mu myaka 21 amaze ategeka rwaramunaniye kuruyobora. Igihe cye kirekire bihagije yihaye ubwe we na FPR cyo kuyobora u Rwanda kirarangiye, nareke amashyaka yose akorere mu gihugu mu bwisanzure, amenyekanishe buri shyaka umurongo wa politiki waryo, maze abaturage bitorere abandi bayobozi nta gitugu, agahato, n'iterabwoba bashyizweho.

20. Niyihe nama mwagira Perezida Paul KAGAME n'abayobozi b'u Rwanda muri rusange ?
Igisubizo :Ntayindi nama nabagira iruta isuzuma Perezida Kagame ubwe yakoreye leta ye mw'ijambo yavugiye mu mwiherero2015 i Gabiro. Yavuze ko leta ya FPR ari agasitwe("a mess"), ko iyo haza kuba kera we aba yarafashe intwaro agakuraho bene iriya leta we ubwe yagaye mu bikorwa byayo byose. Leta ya FPR Inkotanyi ni leta yasuruye(a bankrupt state), leta yananiwe gukemura ibibazo by'u Rwanda n'abanyarwnda igahitamo inzira yo kubarangaza ibitwara mu bihugu by'abaturanyi aho ijya guteza intambara za buri gihe kuva 1996(muri Zaire-DRC) kugeza ubu(mu Burundi). Nayigira inama yo kwikuraho ubwayo igasezera mbere y'uko abanyarwnda barangije kuyirambirwa bayikuraho ku nabi.Perezida Kagame n'abayobozi b'u Rwanda n'abandi bambari be bose njya numva ko biteruye
izina bakiyita "INTORE". Ni bagaragaze ko ari intore koko maze basohoke butore, bagwe mu nka,ubundi tubabure.

Rwanda Nkunda Media: Murakoze cyane Dr. Gasana Anastase kuduha iki kiganiro.

Iki kiganiro gikozwe kw'italiki ya 07/08/2015; mu Budage (Germany)
Uwabajije ibibazo : Umunyamakuru wa Rwanda Nkunda Media Incorporation
Uwashubije ibibazo: Dr. Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.