Pages

Tuesday 4 August 2015

Re: [amakurunamateka.com] Rwanda: leta igiye gusenya inzu ya Rwigara Assinapol

 

Umuvandimwe Nzinink atugejejeho inkuru yamamaye ivuga umugambi mubisha w'
Ubutegetsi bwa Kigali igamije kurimbura no gukenesha umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol.
Iyi nkuru yahise inyibutsa ubugome ishyaka FPR ryazanye mu Rwanda rikoresha kubantu benshi batumva ibintu kimwe nayo cg batinyuka kugaragaza amakosa iri shyaka rikora biciye mubarihagarariye munzego z' Ubuyobozi cyane ko ariryo shyaka riyobora u Rwanda.

Ibi rero bigiye kuba kumuryango wa Nyakwigendera Rwigara ndagira ngo nibutse abanyarwanda ko atari ibyanone.Ibi yabikoreye umucuruzi witwa Nicolas ,ibikorera umucuruzi witwa Munyampirwa Pascal bahimbaga le nouveau riche,bamusenyeye hôtel Guest House ku Kibuye ,bamwirukana muri Hôtel des  chites i Cyangugu ,abonye bashobora kumutwara ubuzima arahunga,
Kagame Paul ubwe yasenyesheje inzu y' umunyapolitiki Twagiramungu Faustin yari ku Kivu i Cyangugu ayita ngo n' igihuru ,abwira abayobozi ko ashaka kugaruka i Cyangugu itagihari cg bo batagihari.

Abantu rero iyo bari kubona ibiri kuba k'umuryango wa Rwigara Assinapol bibaza byinshi ,ariko najye nk' umuntu wari uzi Rwigara byatumye nibaza icyo yaba apfa n' ubutegetsi bwa FPR ishyaka yagize uruhari kugeza k' ubutegetsi.
Mu makuru nashoboye kubona  ndetse mfitiye  n' ibimenyetso nuko Rwigara hari impamvu eshatu zamuteranyije na FPR none zikaba ziri gukurikirana n' umuryango we cyane cyane abana yasize n' umufasha we.

Impamvu ya mbere nuko yari Umukire.Akaba rero yari afite amafaranga ariko yishakiye ndetse akaba yarayabonye mugihe cy' ubutegetsi bwa za Leta zabayeho  mbere ya FPR.Ubundi rero abayobozi ba FPR uhereye ku Isonga ryayo kuri Paul Kagame ,bumva ko aribo mu Rwanda bagomba gutanga ubukire n' ubukene ndetse n' urupfu kuko gutanga ubuzima nicyo cyonyine cyabananiye niko bibwira kandi n,ibindi batabishoboye.

Kuba rero yarabonye amafaranga atahawe na FPR ,bityo byatumaga batamukoresha uko bishakiye nawe ntiyirirwe ab`sabiriza cg ngo abapfukamire.Ibyo rero kumwami w' u Rwanda Kagame ni icyaha gikomeye.

Impamvu ya Kabiri ni uko Rwigara ari uwacitse ku icumu rya jenosayidi,ariko warokotse ntaruhari na rumwe FPR ibigizemo kuko we yari yarahungiye i Burundi abifashijwemo n'abategetsi,abasirikari n' abacuruzi bari inshuti ze bari abahutu.Ibi nabyo ni ikibazo gikomeye kuri Kagame usigaye ufatwa nkaho ari impanga ya Yezu(Yesu,Issa)umwe waje gucungura abamwizera .Kagame kuri we n' ishyaka rye FPR baziko ndetse bakanabeshyako aribo bacunguzi b' abatutsi n' abahigwagwa ariko ndetse bakanagerekaho ko ari abacunguzi b' u Rwanda .Aha nyamara bakabivuga biyibagizako abatutsi barokowe n' abaturanyi,inshuti n' abavandimwe babo babahutu aribo benshi kurusha abo biyitirira gucungura.

Kuri Rwigara rero hiyongeragaho kuba ari umunyakibuye w' umunyiginya, kandi aba bakunda kugirana  bakaba bagirana amasinde na Leta ya Kigali uretse ko nabo nyine bavukamo ibivume .

Impamvu ya gatatu ikomeye ari nayo iri kurimbura byose rero ni amabanga Rwigara bamwicanye ndetse akaba yarayazize.Abenshi bakomeje kwibaza icyo Rwigara yazize ntibisobanuke.Nyuma rero y' amakuru nakomeje gushakisha ndetse nkayabonera ibimenyetso nuko ikurikirana n' ihohoterwa ry' umuryango wa Assinapol Rwigara rishingiye kukiswe :Umugambi woguhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Ayo makuru rero akaba yaramenyekanye ubwo Prezida Paul kagame yabwiye n' umwe mubashinzwe kumurinda bita aba GP mugihe yari mumuhanda agiye mumuhango wo guha amapeti abapolisi bari barangije amahugurwa mu Kigo cya Polisi i Gishari i Kibungo.
Uburinzi bwe rero bwahamagawe bubwirwa ko Kagame hari abamutegereye i Rwamagana akaba ariho bamurasira.Ubwo Kagame muri bwabwoba asanganywe yahise akata asubira i Kigali,umuhango wa kurangiza w' abapolisi nawo urasibikwa .Hatangira iperereza muburyo bwabucece kandi bwihuse .Muri ayo makuru rero bahawe niho hafashwemo Dr Gasakure Emmanuel ,bavugako ariwe muhuzabikorwa w'uwo mugambi ngo akaba yari afatanije n' abazungu dore ko yize mubufaransa.
Dr.Gasakure rero aho afatiwe ngo niwe washoboye gutanga amwe mumakuru yabo bakoranaga ariko bamubeshya ko bazamurekura .Muri abo bavuzwe havuzwemo Rwigara Assinapol,Capitaine Kayitare ,uyu akaba yari umu GP uvuka i Butare aho bita Ingoma akaba yaragiye muri FPR mumwaka w' 1992.Ababaga i Butare za Matyazo na Ngoma baba bamuzi kuko yari umusore w' ibigango utaravugirwagamo.

Havuzwemo n' umubare w' abandi ba GP bagera hafi 15,abo bose bafatiwe rimwe barara bishwe  .Aba ba GP bo biciwe mu kigo cya Camp GP,bene wabo bagenda bahabwa imirambo umwe umwe bakababeshyako baguye mukazi bimwe bamenyereye kugaba ibitero bwihishwa cyane cyane iyo babaga bagiye gusahura RDC.

Na capitaine Kayitare nawe yishwe muri ubwo buryo banamugerekaho ko amafaranga yacuruzaga ari ayaba Kayumba bivuze n' ishyaka RNC.Kandi nyamara amafaranga uyu mugabo yaratangiye kuyashaka kuva FPR yafata ubutegetsi ahereye kumagare atwara abantu agera aho agura na za motos zakoraga taxi zigera ku ijana.

Mugihe rero Dr.Gasakure yari akibazwa Rwigara nawe yarafashwe ku itariki 4 gashyantare 2015 bajya kumuhata ibibazo kuva saa ine za mugitondo ariko ngo ibyo bamubaza ga byose yabasubizaga ko ntacyo abaziho.Bigeze kumugoroba bahita bamwica akubiswe udufuni.Umuryango we rero kubera utashoboye guceceka kimwe n' uwa Dr Gasakure cg uwa  Capitaine Kayitare  cg ayabandi ba GP baiciwe muri iryo perereza,hemejwe ko bagiye kuwumvisha basenya ibyo batunze byabazaniraga amafaranga no kubashakaho amakosa mumadeni bityo bakabasubiza ku isuka.Twibuke ko nyuma yiyicwa rya Rwigara ,Dr. Gasakure nawe yishwe kuwa 25 gashyantare 2015.

Amakuru ariho akaba ari uko iperereza rikomeje bucece kuko Kagame muri wamugambi we wogushaka kuramba k' ubutegetsi abajyanama be bavuzeko babiceceka kuko bavuze iby'uwo mugambi byatuma yaba amahanga cg abanyarwanda babona ko Kagame hari abamwanga kandi yemeza amahanga ko ariwe Prezida ukunzwe cyane n' abaturage be .Nyamara ibyo twaka Kagame si ukutwereka ko akunzwe cg yanzwe n' abanyarwanda ahubwo ni ukubahiriza amategeko ndetse nawe yagize uruhari gushyirishaho .

Nkaba mboneyeho gusaba abanyarwanda ariko cyane cyane abakora politiki guhaguruka bakava mukuryongora bagafatanya tukarengera u Rwanda n' abarurimo bitabaye ibyo ubutegetsi bwa FPR buzarujugunya  mu Rwabayanga kandi byaratangiye.

Ubushake n' ubwitange byaburi munyarwanda nibyo bizasubiza agaciro abanyarwanda.

Jean Damascène Ntaganzwa
Pays Bas.


De : "Nzinink nzinink@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
À : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Envoyé le : Lundi 3 août 2015 23h43
Objet : [amakurunamateka.com] Rwanda: leta igiye gusenya inzu ya Rwigara Assinapol

 
Ubukomere bw'inzu budahwitse no kuba yarubatswe nta byangombwa, ni byo bigiye gutuma ibice bibiri muri bitatu bigize inzu ya Rwigara Assinapol bisenywa.
Ibice bibiri muri bitatu mu bigize inzu y'umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana, inyubako iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu, bigiye gusenywa nyuma yaho isuzuma ry'inzobere mu myubakire rigaragarije ko bifite ikibazo cy'ubukomere, ndetse n'Umujyi wa Kigali ukemeza ko ibyo bice byubatswe nta byangombwa.
Iyi nzu iri mu kibanza no 632 mu Kagari ka Kiyovu, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwandikiye abazungura ba Rwigara Assinapol bubabemenyesha ko ifite ibibazo bikomeye by'ubukomere n'imiterere n'imikoreshereze.
Ibice bibiri muri bitatu by'iyi nyubako bigiye gusenywa
Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo kuwa 14 Nyakanga 2015, Umujyi wa Kigali wandikiye abazungura ba Rwigara ubamenyesha ko Raporo yakozwe n'Ikigo 'St. Joseph Engineering Company' gikora ubugenzuzi bw'inyubako hamwe n'ikigo gishinzwe imiturire, igaragaza ibibazo bikomeye by'ubukomere , imiterere n'imikoreshereze by'iyo nyubako.
Iyo baruwa ivuga kandi ko igice giheruka kubakwa (C) ari cyonyine cyubatswe hatanzwe ibyangombwa, kinafite ibishushanyo byabugenewe byemejwe n'urwego rubifitiye ububasha kikaba kidateje ibibazo by'imikomerere, naho ibindi bibiri bisigaye (A na B) bikaba byarubatswe nta byangombwa kandi bishobora kuzatera ikibazo bigasenyuka.
Izo nzobere zagaragaje ko ibyo bice bibiri (A,B) bifite amagorofa ateje ikibazo cy'uburemere bwikorewe, bishobora kuzateza impanuka.
Umujyi wa Kigali muri iyo baruwa wahaye Umuryango wa Rwigara igihe kitarenze ukwezi ( ni ukuvuga tariki ya 15 Kanama 2015) ngo ibyo bice bibe byasenywe, gusa abazungura ba Rwigara basubiza ko bakeneye gusobanurirwa n'izo nzobere ibibazo iyo nyubako ifite.
Nyuma y'ubu busabe, Umujyi wa Kigali wemereye abazungura ba Rwigara kuzahabwa ibisobanuro imbonankubone n'izo nzobere mu myubakire.
Gusa, Umujyi wa Kigali wemereye abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy'imwe cy'iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho ndetse imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza.
Biteganyijwe ko muri uku kwezi aribwo abazungura ba Rwigara Assinapol bazahura n'inzobere bafashijwe n'Umujyi wa Kigali bagasobanurirwa ibibazo by'iyo nyubako bityo akaba aribwo umwanzuro wo kuyisenya ushyirwa mu bikorwa.
Ibice bizasenywa ni ibyubatswe nta byangombwa, ari nabyo bifite ikibazo ku buryo bishobora kuzateza impanuka
Amafoto: Bizimana Jean

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###


__._,_.___

Posted by: Damascene Ntaganzwa <ntaganzwa2001@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.