Pages

Sunday 3 January 2016

Kagame ashoje umwaka w’2015 ate ?

Kagame ashoje umwaka   w’2015 ate ?

Nkuko mubizi Kagame amaze gusoza umwaka anasoza ikinamico rya politike ryali rimaze iminsi rikorwa mu Rwanda. Kagame yabwiye  Abanyarwanda ko yemeye gukomeza kubayobora. Nta nubwo yavuze ko yemeye kwiyamamariza ubwa gatatu umwanya wa Perezida wa Republika. Ibi bikaba bishimangira ikinamico ryari rimaze igihe. Kagame kandi anashoje umwaka amahanga amwamagana  amusaba kurekura ubutegetsi. Ibi bikaba bisobanura ko iryo kinamico ntawe ryabeshya ku byerekeye ibibazo bya demokarasi mu Rwanda. Aha twavuga ko Kagame yataye igihe kuko ntacyo byahinduye ku buryo amahanga n’abanyarwanda benshi babona imiterere ya demokarasi mu Rwanda. Reka durekereze turebe uburyo azarangiza imyaka 8 iri imbere. Birabe ibyuya ntibibe amaraso.  Bya bindi akangisha amahanga byo guteza imbere igihugu bizageraho byibagirane.

Kagame yanashoje umwaka aherekeza nyina witabye Imana. Icyatangaje muri iri herekeza ni uko Kagame yarivanzemo politike.

Kagame ati Mama yanyigishije kubabarirana no kutihorera. Byashoboka ko koko yabikoze. Ikibabaje nanone ni uko usanga Kagame atarabikurikije. Ati  Mama yatwigishije kutihorera, ariko twishe abahutu benshi mu  Rwanda duhereye i Byumba aho abarokotse bamaze imyaka ine yose mu buhungiro. Kagame ati Mama yadutoje kutihorera ariko twakurikiranye abahutu bahunze FPR tubatsinda muri Congo, abarokotse ntibashoboye kugera iwabo, twabatsinze muri Cyangugu na Gisenyi. Abandi bahungiye imbere twabatsinze mu nkambi bahungiyemo nka Kibeho. Kagame ati  Mama yanyigishije kutihorera, ariko umuntu yakwibaza uburyo ya  miliyoni imwe y’abanyarwanda Kagame avuga ko yishwe byagenze kuko harimo  n’abahutu bishwe ndetse isesengura ry’iyo mibare rikaba ryarerekanye ko abahutu aribo benshi bishwe.

Kagame ati Mama  yatwigishije kutihorera ariko twanabwiye amahanga ko  n’abadutorotse bakajya muri Congo iyo tubageraho mu Rwanda twajyaga kubastembatsemba bose.

Kagame ati Mama yatwigishije kutihorera ariko na nyuma dufashe ubutegetsi twishe abanyarwanda  muri South Africa, Cameroon, Uganda,  Congo , Kenya n’ahandi.

Nguko muri make ujo Kagame ashoje umwaka w’2015.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.