Pages

Monday 11 January 2016

Re: [haguruka.com] Fw: *DHR* Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw'agashinyaguro na Fred IBINGIRA

 

Kirya abandi .... Humura Bishop wawe niba ari umwere ari mw'ijuru.

Le 10 janv. 2016 11:55 PM, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> a écrit :
 



On Sunday, 10 January 2016, 14:18, "Mpere Theodore tmpere@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Umurambo wa Nyakubahwa Mgr Phocas Nikwigize, umushumba ushagawe, wakundaga intama ze zose, ntawe arobanuye, n' ubwo uwo murambo bawangirije, ntibangirije Roho ye bibaho.
Iyo minsi irenga 30, cg se igera kuri 40 nkiyo Yezu yababaye, irerekana ukuntu bene muntu turi inyamaswa, kandi ko ibibi byose dukora ku isi, byanze bikunze bizatugaruka, ndetse bigakurikira n'abo tuzabyara.
Kwirata wivuga imyato ngo wishe Bioshop, uzirikana neza ko nta kibi yakoze, azira gusa isura rye n'ineza ye, biteye agahinda n'uburerer bucye ku bantu biyita ngo ni imfura.
Ubwo bupfura se buri he? Uko nikwo kwambikwa imidende kwa Ibingira, amaze gucyana uruti?
Aribeshya cyane, kandi ntibizatinda kwigaragaza.Sindagura, simpanura, ariko ararye ari menge, kuko bitazamuhira na busa.

Kujugunya umurambo wa Musenyeri  muri Lac Vert ngo amaraso ye atazakongera urwanda rushya, ahubwo nibwo buryo bwerekana ko ruzarushaho gushya, kuko ugira neza ukayisanga imbere, wakora ishyano, rikagukurikira.
Nta kibi cyose kizakorerwa ku isi kitazamenyekana, kandi n'inkozi z'ibibi zose, zirarye ziri menge, kuko Imana ihôra ihoze.
Aho kwicuza ibyaha byakozwe, ahubwo abantu bigamba ibibi ndengakamere, ngo nibwo bugabo.
Sinarenganya Ibingira, kuko nibwo burere yahawe, niyo mashuli yize.
None se hari umuntu utanga ibyo atagira?

Izo mpamyabumenyi ze zo kuvutsa ubuzima abana b'Urwanda, Imana izabimubabalire, kuko atazi ibyo avuga, akora.
Ajye yirira brochettes gusa,yinywere ikiyeli, ahasigaye asingize Patron we Kagame wamugize icyo ari acyo, ariko yibuka ko ntawe urama nk'umusozi.
Burya ngo iminsi ikona ingwe.


Théodore



De : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> de la part de Shankuru Maurice m_shankuru3000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé : samedi 9 janvier 2016 23:10
À : FOUCHER Pierre
Objet : *DHR* Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw'agashinyaguro na Fred IBINGIRA
 
 
Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw'agashinyaguro na Fred IBINGIRA
 
« Iriya nterahamwe mwita Bishop Phocas Nikwigize, twamukaniye urumukwiye hanyuma amayiti ye tuyajugunya muri Lac Vert ».
 
Ayo magambo ateye agahinda yavuzwe na jenerali Fred Ibingira. Yari yagiye muri paruwasi ya Cyeza (diyosezi ya Kabgayi) gusura padiri Eliyasi Kiwanuka ukomoka i Bugande. Uwahoze ari Fratiri Gérard Rubayiza na we yari ahari, mu biruhuko. Ni uko rero mu gihe baganiraga bafata ka borosheti basoma n'akayoga, Afande Ibingira yavuze byinshi ku ntambara zinyuranye yarwanye kuva mu buto bwe, ashaka kwerekana ukuntu ari intwari cyane, ko kandi yagize uruhare rukomeye mu gutuma FPR igera ku ntsinzi no kuba igihagaze neza mu kibuga kugera na n'ubu ! Abamwumvaga baje gutega amatwi ku buryo budasanzwe atangiye kubabwira uko "Bishop wa Ruhengeri yishwe urw'agashinyaguro". Amajwi y'icyo kiganiro yashoboye gufatwa kuri kaseti (cassette-audio), iyo na yo iriho kandi ishyinguye neza.
 
I. Dore uko byagenze:
Mu w'1994, Musenyeri Phocas Nikwigize yahungiye kuri Goma hamwe n'abakristu n'abapadiri hafi ya bose ba diyosezi ya Ruhengeri.Yari acumbitse mu nzu ya Musenyeri NGABU (Evêché) wayoboraga Diyosezi ya Goma ariko agakomeza kwita ku bakristu be bari mu nkambi. Yafashe icyemezo cyo gutahukana n'izindi mpunzi ubwo FPR yari itangiye gahunda yo gusenya inkambi z'impunzi z'Abahutu muri Kongo, ku ngufu za gisirikari. Musenyeri Phocas yavuye i Goma mu modoka ye ya Mercedes, yari itwawe n'umupadiri w'umutaliyani witwa Lucchetta. Yari yabanje kwizezwa ko umutekano we urinzwe kuko bamuhaye umusirikari w'umwofisiye uzwi cyane muri kariya karere ku izina rya JEF ngo abe ari we umuherekeza,hatagira abamuhohotera mu nzira, ntibakamenye ahubwo ko iyo kabutindi JEF ari we wari ugenewe kumuterera mu maboko ya rubamba!Bageze kuri Gasutamo (Goma-Gisenyi), nibwo abasirikari ba FPR bahubuje uwo mupadiri w'umutaliyani mu modoka, barayitwara, na Musenyeri Phocas baramugumana . Hari ku italiki ya 26.11.1996.Yanyerejwe ubwo, ntawongeye kumuca iryera. JEF ubu ni umusirikari ukorera mu karere ka Masisi.
 
Nk'uko Fred Ibingira yakomeje abivuga, muri uwo mugoroba wari wabaye nk'uwo kwishimira intsinzi aho kuri paruwasi ya Cyeza,Musenyeri Phocas amaze gufatwa bamujyanye ahantu habugenewe, hazigamirwa abahoze ari ibihangange bo ku ngoma z'Abahutu. Ni uko ngo "abana" (Kadogo) bakajya "bamugemurira" mu gitondo, saa sita na nijoro. Abo bana ni bo bamucuje imyambaro ye, bamuterera ku ngoyi aboheye amaboko inyuma, bamukiniraho uko bashoboye; bakamugaburira amakofi, inshyi n'imigeri. Inyota n'inzara byamwica, bakamuhatira gushakishiriza mu kadobo karimo umwanda we! Baje kujya bamukeba ibice bimwe by'umubiri kugirango ababare, yishyure ibyo interahamwe zakoze guhera muri 1959! Baje kumukuramo amaso yombi, amara iminsi agongera, nyuma baza kumukeba ubugabo, ahita ahwera. Yababajwe iminsi irenga 30 mbere yo kunogoka. Bamuhambiriye mu kintu kimeze nk'umufuka bongeramo n'amabuye aremereye. Bamutereye mu modoka ya gisirikari bajya kumuta mu Kiyaga cya Lac Vert kiri i Goma ngo kugirango amaraso ye atazatera umwaku Urwanda rushya! Umwe mu bari bateze amatwi jenerali Ibingira yamubajije icyo bahoye Musenyeri Phocas, arasubiza ngo:"sinzi ibyo uwo mujinga yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…".
 

Envoyé par : Mpere Theodore <tmpere@hotmail.com>

__._,_.___

Posted by: Benoit Karekezi <innotechrw@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.