Pages

Tuesday, 9 February 2021

[ Rwanda Forum ] Kuki Mwabuzwa no Kuvuga Kuri Jenoside Yanyu, Yabakorewe?

Bacikacumu,
Image en ligne
Mumenye ko mufite uburenganzira bwo kuganya.
Kuki Mwabuzwa no Kuvuga Kuri Jenoside Yanyu, Yabakorewe?


'''''''''''''''''''''''''''''''''''''

Bacikacumu b'abatutsi, ndabasaba kumenya ibi bintu by'ingenzi:

I.                   Nta tegeko na rimwe ryagombye kubabuza:

 

1.      Kuvuga ko Jenoside yanyu, Jenoside yabakorewe, ikoreshwa nabi. Ko mubona yarabaye iturufu rikoreshwa n'uwabahekuye. Ndetse ko mubona n'amagufa y'abanyu bishwe ... acuruzwa kuko ni uburenganzira bwanyu busesuye. Rwose!

2.      Kugena uko Jenoside yanyu, yabakorewe, igomba "gukoreshwa" niba ari ngombwa. Mu yandi magambo, ntabwo ari Leta igomba kubategeka ku byanyu, ari byo Jenoside. Kirazira!

3.      Guhamba abantu banyu bishwe muri Jenoside yanyu, yabakorewe, uko mubyifuza, mubishaka. Ni uburengazira bwanyu busesuye "gutegeka" ko ibisigazwa by'abanyu bihambwa mu butaka, nkuko umuco wa kiremwa-muntu ubitegeka!

4.      Gushakisha no kumenya abateguye Jenoside yabakorewe, bakayitangiza bica Habyarimana, … kuko TPIR yemeje ko atari Bagosora … wayiteguye, akayitangiza, akayiyobora, akanangira Loni kubatabara. Rwose!

5.      Kumenya no kugenzura uko amafaranga n'izindi mfashanyo zose ziyiturukaho  bikoreshwa.

 

II.                 Igihe kirageze  rero ko musaba Loni:

 

1.      Kwemeza ko abatutsi n'inshututi zanyu z'abahutu mwari mu Rwanda ari mwe mwenyine mwakorewe Jenoside. Rwose!

2.      Kwemeze ko abatutsi b'abarundi, b'abagande, b'abanyekongo … n'Inyenzi-Nkotanyi zatangije intambara yabyaye Jenoside, yanyu, yabakorewe, batakorewe Jenoside. Rwose!

3.      Gutangiza vuba na bwangu "itohoza" rigomba kugaragaza abantu bateguye, bakanataniza Jenoside yanyu, yabakorewe, bica perezida Habyarimana na perezida Ntaryamira…

4.      Gushyiraho, ubu ngubu, akanama kagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa bya za "recommandations" ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu agatsiko ka Kaaga gaheruka guhabwa, i Genève. Dukeneye kumenya uwishe Mutagatifu Kizito Mihigo, … na Asinapol Rwigara. Rwose!

5.      Kubafasha gukora k' uburyo abayobozi ba CNLG mwajya mubitorera, bityo bakigenga kandi namwe mukabagenzura. Rwose!

6.      Kubafasha ko amafaranga n'izindi mfashanyo zose zibagenerwa zacungwa n'akanama mwishyiriye ho, ko zitakomeza gucungwa n'agatsiko ka Paul Kagame, kaziryohamo naho mwe inzara ibaca amara. Rwose!

Bacikacumu b'abatutsi, ndabasaba gukora ibi, vuba na bwangu:

I.                   Nimudatabaza ubu, Iryamugwiza Idamange Yvonne aricwa, nta kabuza!

Ni ngomwa ko mushyira, vuba na bwangu, ubuzima bwa Madamu Iryamugwiza Idamande Yvone mu maboko y'ibihugu by'Amerika, Ubwongereza na Union Européne, kuko nibitaba ibyo, byanze bikunze, Paul Kagame n'agatsiko baramwica nkuko bishe Mutagatifu Kizito Mihigo.

Ibi bishaka kuvuga ko biriya bihugu byicaje Kaaga ku butegetsi byagombye kurindira uriya mubyeyi umutekano nkuko biwurindira DR Mukwege.

II.                 Gushyiraho Ishyirahamwe ry'abacikacumu b'abatutsi ryigenga, ritavuaga rumwa na Kagame n'agatsiko ke.

Mugomba kwiyumvamo ko mufite ijambo rikomeye cyane kuri iyi Si kubera Jenoside yanyu, Yabakorewe. Mugomba kwanga rero ko agatsiko ka Kaaga gakomeza kubarimbuza ifuni iheze. Ibi birabasaba gushyiraho ishyirahamwe ryanyu ryigenga, rikorera hanze, évidamment. Iri shyirahamwe rizabafasha:

1.      Kugaragaza ibitekerezo byanyu by'ukuri birebana na Jenoside yanyu yabakorewe;

2.      Kwirengera no gutabariza abacikamu bari mu gihome cy'agatsiko k'abagande;

3.      Gushakisha imfashanyo muzakoresha uko mubyumva;

4.      Kugena uko Jenoside yanyu, yabakorewe, igomba gukoreshwa mushyira "presha" ku gatsiko ka Kaaga;

5.      (…)

 

III.              Ndarangiza mbasaba kongera kumva no gusoma ibi bikurikira:

1.      "Tugize amahirwe abatutsi bari mu Rwanda bakicwa bagashyira, bikitwa Jenoside yakorwe Abatutsi, twaba turiye". Ngiyi imitekerereze ya Paul Kagame n'agatsiko ke: https://www.youtube.com/watch?v=kIZ6VfvVaYM

2.      Abatutsi ntibazi umugani uvuga ko umwanzi w'umuntu ari uwo mu rugo rwe: http://www.cnr-intwari.com/index.php/2-uncategorised/107-ubutumwa-ku-bacikacumu

3.      Idamange atawe muri yombi dore ibyaba bimutegereje https://www.youtube.com/watch?v=F53zdz74ye8&t=441s

4.      Menya neza uko Paul Kagame yatanzeho abatutsi ibitambo https://www.therwandan.com/ki/wp-content/uploads/sites/3/2017/07/Igitabo-UKO-PAUL-KAGAME-YATANZEHO-ABATUTSI-IBITAMBO.pdf

Umwanzuro.

Itegeko ryose ritaganisha ku kuri, rirenganya, riba ripfuye. Ni itegeko riba rigomba kurwanwa ku buryo bwose!

Mutagatifu Kiziti Mihigo abasabire: https://www.youtube.com/watch?v=R8YjH-To26U

Mbaye mbashimiye.

Samuel Lyarahoze, 09/02/2021.

Inyandiko y'umwimerere

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.