Pages

Friday 12 February 2021

[ Rwanda Forum ] Le Lt-Gen. Jean-Jacques Musemakweli (Inspecteur Général de la RDF) est mort : Kendji Girac, Claudio Capeo - Que Dieu me pardonne

La Rwanda Defence Force/RDF annonce avec regret avoir perdu son officier général, le Gen. Jean-Jacques Musemakweli des suites d'une maladie ce jeudi 11 février 2021.

Le Lt-Gen. Jean-Jacques Musemakweli décédé
Redigé par IGIHE, le 12 février 2021 à 11:10

Le communiqué funèbre du Ministère rwandais de la Défense rapporte que le décédé général était alité à l'hôpital militaire de Kanombe, qu'il est "mort de mort naturelle".

Le général Musemakweli, 59 ans, était marié et père de quatre enfants.

Son parcours professionnel l'a amené successivement au Commandement de la Garde Républicaine, au Chef d'Etat Major de l'infanterie, au Chef d'Etat major de l'Armée de réserve. À la date de sa mort, il était Inspecteur Général de RDF.
Que la terre lui soit légère.
Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana
Yanditswe na Philbert Girinema , Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 07:07
Igisirikare cy'u Rwanda cyemeje ko Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF) yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu.
Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereye IGIHE ko Lt Gen Musemakweli yitabye Imana gusa ntiyigeze atangaza impamvu z'urupfu rwe.
Ati " Nibyo yitabye Imana mu masaha ya nijoro."
Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu biyemeje guhara ubusore bwabo maze akitangira igihugu akibohora akanagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lt Gen Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n'imicungire y'ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n'imicungire y'umutungo by'Ingabo z'u Rwanda.
Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugena politiki zihamye n'amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y'umutungo n'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.
Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.
Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.
Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka.
Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara mbere y'uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.
Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w' u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy'imyaka isaga irindwi.
Uyu mugabo yabaye Perezida w'Ikipe y'Ingabo guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.

Inkuru y'urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli yamenyekanye ahagana saa Tanu z'ijoro
Abatabizi bicwa no kutabimenya.

Nikozitambirwa
12.02.2021
B+ Que Dieu me pardonne B; en duo avec Claudio CapC)o, le nouveau single de Kendji Girac. B+ Que Dieu Me Pardonne B; disponible dans lb
Abatabizi bicwa no kutabimenya.

Nikozitambirwa
12.02.2021

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.