umuseke.com
"Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi Dr Kanyankore William yabwiye Umuseke.rw ko ibi bintu ko uriya mugore yabyaye igisimba bidashoboka ndetse akagira impamvu atanga;
Avuga ko bitumvikana impamvu uyu mugore ataje kubyarira kwa muganga mu gihe yari yarasuzumwe, n'uko yabyaye ngo ntibisobanutse.
Ati " witegereje neza, ubona ko kiriya kintu bavuga ko yabyaye ari ikiramvu cy'ihene (chèvre premature en formation). Cyari gifite umunuko utari uwo mu nda y'umuntu mu gihe bakizanaga kwa muganga n'uyu mugore.
Nka muganga ntabwo nemera ko umuntu yabyara ihene kuko bidashoboka `scientifically and genetically' niyo yaba yasambanye n'ihene ntabwo yasama ngo abyare."
Uyu muganga avuga ko Police nayo yatangiye iperereza ngo harebwe impamvu uyu mugore yaba (kuri we) yarabyaye umwana akamuhisha ndetse n'aho yaba ari.
Dr Kanyankore ati " Twifuje ko Police ibikoraho iperereza kuko byateje urujijo mu bantu ndetse bamwe baba baragize ubwoba, ariko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko biriya bintu bidashoboka namba, twe nk'abaganga ntitubyemera.
Dr Kanyankore avuga ko bizeye ko Police izashyira ahagaragara ibirambuye ku iperereza ryabo kuri uyu mugore uvuga ko yabyaye igisimba. Ariko bo nk'abaganga ngo ntibibaho."
http://www.umuseke.rw/police-ikurikiranye-umugore-uvuga-ko-yabyaye-igisimba/
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.