Pages

Saturday, 25 May 2013

Umunyamabanga mukuru wa Loni arasaba Perezida Kagame kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23 amazi atararenga inkombe!


Umunyamabanga mukuru wa Loni arasaba Perezida Kagame kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23 amazi atararenga inkombe!

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki Moon, Perezida Kagame hamwe na perezida wa Banki y'Isi, Dr Jim Yong Kim
Mu kiganiro mbona nkubone Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki Moon, ari kumwe na perezida wa Banki y'Isi, Dr Jim Yong Kim, bagiranye na perezida Kagame ubwo bari bakigera mu Rwanda, Ban Ki Moon ntiyigeze arya amagambo, dore ko yahise abwira perezida Kagame ko yarekeraho guhungabanya umutekano w'igihugu cy'abaturanyi ba Kongo Kinshasa.
Ban Ki Moon yasabye perezida Kagame ko yakubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro muri Kongo, amasezerano yasinyweho n'abakuru b'ibihugu bya Afurika mu rwego rwo gushakira hamwe umuti wagarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'ubutasi za Perezida Kagame, yemeza ko Umunyamabanga mukuru wa Loni yanaboneyeho umwanya wo kugaya Perezida Kagame kubera ibikorwa byuzuye ubwicanyi bukomeje guhitana inzirakarengane z'abasiviri, ibikorwa bikomeje gukorwa n'umutwe w'inyeshyamba yashinze, akaba akinawutera inkunga kugirango ukomeze uteze akaduruvayo muri Kongo; uyu mutwe ukaba ukomeje kwigarurira ibice byinshi bya Kongo bikungahaye cyane ku mabuye y'agaciro, kugirango ubigire ikiraro cyo gukomeza gusahura uwo mutungo kamere wa Kongo-Kinshasa.
Ban Ki Moon na perezida wa Banki y'Isi bageze mu Rwanda baturutse muri Kongo no muri Mozambique, bakaba na none barakomereje uruzinduko rwabo muri Uganda no muri Ethiopia, bimwe mu bihugu birebwa n'iki kibazo cya Kongo, dore ko byanagize uruhare runini mu kuba abahuza; Mozambique ikaba ari kimwe mu bihugu bisabwa gutanga ingabo zigize umutwe wa Loni «UN Intervention Combat Brigade», inshingano y'izi ngabo ikaba ari iyo guhangana no guhashya inyeshyamba za Kagame, ziyise M23.
Abakurikiranira hafi uruzinduko rw'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye na Perezida wa Banki y'Isi bagiriye mu Rwanda, bemeza ko Ban Ki Moon yitwaje umukuru wa Banki y'Isi kugirango na we yihere ijisho, amenye ko ari Kagame utera inkunga inyeshyamba za M23, bityo Banki y'isi ayoboye izabone uburyo yongera guhagarikira inkunga yageneraga u Rwanda, izindi banki mpuzamahanga nka Banki Nyafurika itsura amajyambere ndetse n'Ikigega mpuzamahanga gishinzwe imari, na zo zizabonereho mu guhagarika inkunga zageneraga u Rwanda, niba Perezida Kagame akomeje kuvunira ibiti mu matwi mu kudahagarika inkunga akomeje na we kugenera inyeshyamba ze za M23.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on May 25 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.