Pages

Monday, 27 May 2013

i Rubavu umugore yabyaye igisimba/ akurikiranwe na polisi

Rubavu : Umugore wabyaye igisimba akurikiranwe na Polisi

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi bumaze gushyikiriza ikirego gisaba Polisi y'Igihugu gukurikirana umugore Mushimiyimana Elisabeth wavuze ndetse akagaragaza ko yabyaye igisimba, abaganga bakaba basanga ibyo bidashoboka ahubwo ashobora kuba yarabyaye umwana akamuhisha, akabeshya kubyara igisimba.
Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, bicumbikiye Mushimiyimana, avuga ko ashingiye ku bumenyi bw'ubuvuzi atemeranya n'ibyo uwo mugore yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, yabyaye igisimba.
Dr Kanyankore William ati "Umuntu ashingiye kubyo aba yarize, umubyeyi ashobora kubyara hakabaho ukwirema nabi kw'ingingo (malformation) ariko ntihavuka igisimba kuko n'iyo ibyo bibaye, ikivuka kiba gifite ishusho y'umuntu."
Hari bamwe baketse ko uyu mugore yaba yararyamanye n'igisimba kikamutera inda, Dr Kanyankore nabyo abyamaganira kure avuga ati "Kuba umuntu yasambana n'igikoko nabwo ntiyabyara igikoko kuko ntibibaho. Ahubwo n'ikirambu cy'ihene bashatse bagisimbuza umwana navuge aho umwana bamushyize"
Abajijwe n'Abanyamakuru icyo yavuga kukuba ibi bintu byarateye ubwoba abanyarwanda yavuze ko nta bwoba bakagombye kugira kuko nk'abaganga batemeranya nibyo uriya mugore yakoze akaba asaba abantu bose babyumvise ko babyima amatwi kuko ari ibintu bidashoboka kandi turabishimangira ko bidashoboka.
Dr Kanyankore yavuze ko mu gihe cya vuba ko ibyakozwe nuyu mugore nta kabuza bizagaragara ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu Karangwa Murenge akaba avuga ko bari gukurikirana ikibazo cy'uyu mugore, bakamenya niba koko yarabyaye igisimba cyangwa yarabyae umwana akamuta.
 



 Rubavu : Umugore wabyaye igisimba akurikiranwe na Polisi

Yanditswe kuya 27-05-2013 - Saa 11:35' na Maisha Patrick



Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi bumaze gushyikiriza ikirego gisaba Polisi y'Igihugu gukurikirana umugore Mushimiyimana Elisabeth wavuze ndetse akagaragaza ko yabyaye igisimba, abaganga bakaba basanga ibyo bidashoboka ahubwo ashobora kuba yarabyaye umwana akamuhisha, akabeshya kubyara igisimba.
Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, bicumbikiye Mushimiyimana, avuga ko ashingiye ku bumenyi bw'ubuvuzi atemeranya n'ibyo uwo mugore yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, yabyaye igisimba.
Dr Kanyankore William ati "Umuntu ashingiye kubyo aba yarize, umubyeyi ashobora kubyara hakabaho ukwirema nabi kw'ingingo (malformation) ariko ntihavuka igisimba kuko n'iyo ibyo bibaye, ikivuka kiba gifite ishusho y'umuntu."
Hari bamwe baketse ko uyu mugore yaba yararyamanye n'igisimba kikamutera inda, Dr Kanyankore nabyo abyamaganira kure avuga ati "Kuba umuntu yasambana n'igikoko nabwo ntiyabyara igikoko kuko ntibibaho. Ahubwo n'ikirambu cy'ihene bashatse bagisimbuza umwana navuge aho umwana bamushyize"
Abajijwe n'Abanyamakuru icyo yavuga kukuba ibi bintu byarateye ubwoba abanyarwanda yavuze ko nta bwoba bakagombye kugira kuko nk'abaganga batemeranya nibyo uriya mugore yakoze akaba asaba abantu bose babyumvise ko babyima amatwi kuko ari ibintu bidashoboka kandi turabishimangira ko bidashoboka.
Dr Kanyankore yavuze ko mu gihe cya vuba ko ibyakozwe nuyu mugore nta kabuza bizagaragara ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu Karangwa Murenge akaba avuga ko bari gukurikirana ikibazo cy'uyu mugore, bakamenya niba koko yarabyaye igisimba cyangwa yarabyae umwana akamuta.
 
 

Rubavu : Umugore yabyaye igisimba

Rubavu : Umugore yabyaye igisimba


Yanditswe kuya 25-05-2013 - Saa 15:39' na Maisha Patrick



Mukeshimana Elzabeth mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, akaba yabyariye ku kigo nderabuzima cya Karambo, abantu bakemeza ko yabyaye igisimba.
Ubusanzwe Mukeshimana akomoka mu Murenge wa Nyakiriba
Amakuru aravuga ko Mukeshimana yari asanzwe atwite ndetse yajyana anipimiasha kwa muganga, yatatse mu ijoro ryakeye, abaturage baza bamutabaye, bamufasha kubyara, ariko byatunguye cyane babonye abyaye igisimba.
N'ubwo bahise bamujyana kwa muganga muri ayo masaha y' ijoro, abaganga bavuga ko uwo mubyeyi yari afite ibimenyetso by'umugore wabyaye.
Yaba ari abaganga, n'abaturanyi bose bayobowe ubwoko bw'icyo gisimba, ariko gifite amaguru ane nk'imbwa, nta bwoya gifite, umutwe umeze nk'uw'ihene, amatwi mato nk'ay'umuntu.







IBITEKEREZO
Ese kombona icyo cyintu bagisasiye ibitenge bishya, bagihaye ibere ? amata ? umudamu nyirikucyibyara azakigumana ? abaganga nabadukurira/hommes sages/inararibonye, babivugaho iki ? ese gifites signes zihe zakwerekana ko hari sano na etre humains, faut q uwo mme niba adafite ubushobozi bamu hanura uko yabigenza vuba atarikokora kandi atazi ibyarimo ! azagira kwikokora, agahinda, nabamuhanze ijisho bamutangarira !
Musubize26.05.2013 saa 08:42
Baoba
Niba cyavutse ari kizima nyina akomeze acyonse cg bagihe amata kuburyo kibaho,ariko Leta itumire abashakashatsi bamenye intandaro yabyo.Niba kandi cyapfuye bakicyane muri laboratoire abahanga bakigireho bamenye icyabiteye kandi nasaba Igihe.com kuzakomeza kutugezaho aho amakuru yacyo azagarukira kuko ndabona ari igitangaza Imana ishobora kuba iduhaye ngo dukuremo inyigisho.Murakoze.
Musubize26.05.2013 saa 08:17
maheru
Yesu arengere uyu muntu kuko birakomeye
Musubize26.05.2013 saa 08:06
dd
Niba abajejwe ubuganga, barashoboye gu suiva uwo mudame barabonga ko yibungenze/atwite umuntu muzima kura kumezi 9, ibirozi nimashitani bizaba bibaho !!! azajye kuraguza rero !
Musubize26.05.2013 saa 08:00
Baoba
Niba koko ibivugwa biba ari ukuri ; Dukeneye ahubwo exploitation ifatika ya technologies z'aba magiciens cg sorciers(abarozi), kugira ngo turebe niba hatarimo ubumenyi twabyaza umusaruro positivement ! Tukamenya uburyo baroga umuntu akabyara igisimba,guhagarika inda ntikure,kuvura imvune bunga igicucu,kuvuma umuntu, gutongera,guhingisha abazimu,kugendera ku rutaro,kujya i kuzimu ukagaruka uri muzima,...
Musubize26.05.2013 saa 07:55
BOLINGO
Arikose abaturusha amakuru.mutubwire gifite umurizo ?nonese phisiologie yacyo ahanini niyumuntuuu cyangwa niyitungo ?nonese umubyeyi wakibarutse yiteguye kucyakira nk'imbuto yamuvuye munda cyangwa nukugitanga bakakica ?nahubundi uwomubyeyi yihangane.
Musubize26.05.2013 saa 07:54
U.Egide
Soutien moral. e accompagnement pr cette fmme, les expetrs mubuganga bazatubwire izo ngorane icyozaturutseho, kugira ntahazagire undi mubyeyi bizabaho, kuko biteye ubwoba ! nukureba neza niba ntabintu bindi yanyoye mugihe yariyibungenze !
Musubize26.05.2013 saa 07:48
Baoba
Icyo nzicyo nuko hari abantu baryamana n'inyamaswa cyane cyane imbwa, abagore hari abazikundira igitsina cyazo kinini !ibyo byo si igitangaza ! igitangaza rero nukuntu les deux espèces de differente famille se croisent scientifiquement et pratiquement ça fonctionnent pas. reba aha 3animalsex.com
Musubize26.05.2013 saa 07:40
docter
birababaje pe yihangane nta kundi byagenda agize amahirwe ararokoka
Musubize26.05.2013 saa 07:34
zuuu
@TO ndagushimiye ku gitekerezo cyawe kimwe n'abandi mwese buri wese uko abyumva gusa ibi bikeneye kwigwaho mu buryo bwimbitse kandi nanone ntitwiyibagizeko n'amandu (amarozi) ndetse n'amahano bibaho. Gusa icyiza cyacu kikaba ko mu Muco nyarwanda iyo Imana yateye amapfa iba yateye n'aho bahahira. Byarebwa neza rero kuko mfite ubunararibonye kubijya gusa n'ibyo ubwo nakoraga ubushakashatsi kuri Kirazira mu Muco nyarwanda nkorana n'abarwayi bari barasaze kubera guca ku miziro nyamara akenshi bifatwa nk'ibitabaho cg bidafite ishingiro, ugasanga umuntu yarasaze kubera kumena igisabo, kwica inyamanza, kujya munzu itagangahuye, ..mwibuke uyu muziro : "Kirazira kwica urutambara kuko nyoko yazarubyara...." wamenya bimeze bite..? ni kenshi twakira abarwayi ugasanga atwite urushwima rw'ururogano kdi muri bwa buvuzi mvamahanga baremezagako ari inda isanzwe, byarebwa neza bishingiwe ku bushakashatsi bwimbitse cyane mu buryo bushingira ku muco w'umuntu 'Ethno-Psychiatry' arinabwo twe dukoresha by'umwihariko dushingiye ku muco nyarwanda arinabwo bwatubashishije kuvura abo barwayi nababwiraga. Ahubwo nanone twibaze, ese muracyekako uwo mubyeyi, umuryango we kimwe n'abaganga babonye ibyo bitabakozeho mu Mwuka 'Spirit' no mu Ntekerezo zabo 'Soul/Mind'..? natanga inama rero ko bitabwaho byihariye muburyo bw'ubuvuzi bukoresha imbaraga y'ijambo "Psychotherapy" aha uburyo bushingiye ku muco w'u Rwanda nkemezako bwafasha cyane. Nakwifuza cyane kuvugana n'umwe mubo mu muryango w'uwo mubyeyi, umunyamakuru waba yabonye ibi imbonankubone cg umwe mu baganga bo kuri kiriya kigo nderabuzima mu rwego rw'amakuru agamije ubushakashatsi. mwanyandikira kuri e-mail yacu umuconyarwanda@gmail.com . Murakoze
birababaje pe ! Abaganga bazadukorere ubushakashatsi tumenye icyo kintu icyaricyo. Naho uwo munyeyi arababaje,tumusabire.
Musubize26.05.2013 saa 07:14
bebe
Birababaje binateye ubwoba na gahinda
Musubize26.05.2013 saa 06:51
beni
isi igeze kumusozo kweri uwashaka yakizwa !
Musubize26.05.2013 saa 06:46
######
uyu mubyeyi niyihangane kuko biteye agahinda ,gusa nasabaga ko icyo gikoko bagikorere ubushakashatsi muri labo bamenye imiterere yacyo.
Musubize26.05.2013 saa 06:40
rachel
Ikigo cyigihugu gishinzwe ubushakashatsi kibonereho kureba niba koko iki gisimba haraho gihuriye numuntu.
Musubize26.05.2013 saa 06:34
115
BIrandenze kandi yihangane
Musubize26.05.2013 saa 06:10
GGG14
haaaa.gusa twekujya tubona ibidasanzwe ngo tubyakire gusa. ndakeka igihugu cyacu gifite abashakashatsi binchi baribakwiye gukurikirana bakamenya origine yiyi nyamaswa
Musubize26.05.2013 saa 06:02
hervegasana@yahoo.fr
iri niribanje ntacyo turabona gusa twiyegurire Imana,ese ari nkawe ?tujyejyene twigeraho
Musubize26.05.2013 saa 05:36
T.JORHAM
iMana nize irangize ibyo yasezeranye dore ibimenyetso byaragwiriye kbs
Musubize26.05.2013 saa 04:55
pasco
Ayi Yesu kristo tabara kuko ibibera muri iyi si bitwibutsa ko isi igeze ku iherezo.icyampa njye namwe abasoma iyi commentaire tukagira kwitegura gushyitse kuko iherezo riraje.turaritse Mwuka Muziranenge ngo aze atuyobore muri uru rugendo.wa mubyeyi we ihangane ntuheranywe n'agahinda kuko Imana iragukunda.
Musubize26.05.2013 saa 04:54
mucyo pascal kevin
 
__._,_.___
.
__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.