Pages

Friday 24 May 2013

Isomo twakura mu myigaragambyo ya Londres

Isomo dukwiye gukura mu myigaragambyo ya Londres: Pression kuri Kagame igomba gukomeza duhereye aho dutuye no mu baturanyi.

Abashyigikiye Kagame harimo ibinyamakuru nka Jeune Afrique na Kagame ubwe bararirimba ngo abaje kwigaragambya ni bake, ngo ntibarenze 50. Ngo ni abacongolais gusa. Si ngombwa ko baba benshi. Kandi nta mafaranga bafite yo gutataguza bariha  transport zo kuza mu myigaragambyo. Kagame we arayafite kuko na benshi bavuye mu Rwanda baje gusa kumwumva kandi bamwumva buri munsi mu Rwanda.

Iyo myigaragambyo yabaye test. Ubutaha ishobora kuzarushaho. Police ya UK n'ahandi mu Burayi na Amerika ntabwo izihanganira gukomeza gutagaguza amafaranga iriha abapolice bo kurinda Kagame no  gusuperviza iyo myigaragambyo.  Kagame azabaze
 amafarnga Police UK yatakaje uwo munsi nibwo azabyumva.

Pression igomba gukomeza. UK byaragagaye ko ari indi ri ya RNC. Kagame ntabwo azakomeza kuhaza nka mbere asa nkujya gusura akarere ku Rwanda bakamwakiza amashyi n'impundu.

Igitekerezo mfite:

Pression igomba gukomeza tudategereje ko  Kagame yaza mu mahanga aje kubeshya.

Amashyaka ya Opposition yagombye gushyira hamwe, bagakora ka brochure kagaragaza ubutegtsi bubi n'ubwicanyi bwa Kagame. Buri muntu kaba afite nka kopi 500 zihoraho. Izo brochures bakaziduha tukazikizakwiza mu bantu no mu miryango y'aho dutuye. Izo brochures tukazitanga muri za bus, mu mazu, muri train , mu masoko, n'ahandi henshi.

Kubera ko nta ntwaro dufite, uburyo bwose busigaye butari intwaro zimena amaraso ni ukubukoresha.

Kagame ashyiramo imbaraga nyinshi  zirangwa no gukoresha  amafaranga. Twe ntayo dufite. Uburyo nkubwo budahenze nibwo tugomba gukoresha. Internet igomba kunganirizwa n'iyo gahunda maze kuvuga haruguru.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.