Iyo myigaragambyo yabaye test. Ubutaha ishobora kuzarushaho. Police ya UK n'ahandi mu Burayi na Amerika ntabwo izihanganira gukomeza gutagaguza amafaranga iriha abapolice bo kurinda Kagame no gusuperviza iyo myigaragambyo. Kagame azabaze
amafarnga Police UK yatakaje uwo munsi nibwo azabyumva.
Pression igomba gukomeza. UK byaragagaye ko ari indi ri ya RNC. Kagame ntabwo azakomeza kuhaza nka mbere asa nkujya gusura akarere ku Rwanda bakamwakiza amashyi n'impundu.
Igitekerezo mfite:
Pression igomba gukomeza tudategereje ko Kagame yaza mu mahanga aje kubeshya.
Amashyaka ya Opposition yagombye gushyira hamwe, bagakora ka brochure kagaragaza ubutegtsi bubi n'ubwicanyi bwa Kagame. Buri muntu kaba afite nka kopi 500 zihoraho. Izo brochures bakaziduha tukazikizakwiza mu bantu no mu miryango y'aho dutuye. Izo brochures tukazitanga muri za bus, mu mazu, muri train , mu masoko, n'ahandi henshi.
Kubera ko nta ntwaro dufite, uburyo bwose busigaye butari intwaro zimena amaraso ni ukubukoresha.
Kagame ashyiramo imbaraga nyinshi zirangwa no gukoresha amafaranga. Twe ntayo dufite. Uburyo nkubwo budahenze nibwo tugomba gukoresha. Internet igomba kunganirizwa n'iyo gahunda maze kuvuga haruguru.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.