Pages

Friday 17 May 2013

Rwanda: Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire wari waburiwe irengero yaje kuboneka.


Rwanda: Umutangabuhamya wo ku ruhande rw'abunganira Ingabire wari waburiwe irengero yaje kuboneka.

Kigali kuwa 17 Gicurasi 2013

 

Uyu munsi mu gitondo abari baje gukurikirana urubanza rw'umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali Madame Victoire Ingabire Umuhoza batunguwe no kubwirwa n'Urukiko rw'Ikirenga ko umutangabuhamya wo ku ruhande rw'abunganira Ingabire atari bubashe kuboneka ,maze rubaza abarebwa bose n'urubanza icyo babivugaho.Abafashe ijambo bose barimo n'uruhande rwa Ingabire bavuze ko byaba byiza uwo mutangabuhamya abonetse kugirango urubanza rukomeze.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo kuba ruhagaritse iburanisha mu gihe cy'isaha imwe ngo rurebe ko yaboneka maze rusaba abari mu cyumba cy'iburanisha kuba basohotse mu gihe cy'isaha imwe. Abari baje gukurikirana urubanza bongeye gusabwa kwinjira mu cyumba cy'iburanisha nibwo umucamanza ukuriye inteko  yavuze ko umutangabuhamya yabuze ko na serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya itazi aho aherereye  ndetse ko itazi ikibazo yagize.

Ubwo ibura  rye ryatumye urukiko rusaba abaregwa ko hakwigwa uburyo umunsi w'urubanza wakwimurirwa indi tariki maze hafatwa gahunda ko urubanza rwazasubukurwa tariki ya 24 Gicurasi 2013. Nyuma y'icyi cyemezo abarebwa n'urubanza bose babwiye urukiko ko ari ngobwa ko uwo mutangabuhamya yaboneka kugirango urubanza rugende neza,ariko Ingabire Victoire yasabye by'umwihariko urukiko ko rwakurikirana mu maguru mashya iby'iri bura ry'uyu mutangabuhamya cyane cyane hitawe ku mpungenge zari zaratanzwe n'uyu mutangabuhamya mu ma baruwa  abiri atandukanye yari yarandikiye urukiko ndetse iya nyuma akaba yari yarayihaye urukiko tariki ya 14 Gicurasi 2013 asaba ko mbere yuko urukiko rwatangira kumva ubuhamya bwe ko rwabanza kwiga neza ikibazo cy'umutekano muke ashobora kugira nyuma yo kuvuga ubuhamya bwe.

Nyuma y'icyi cyemezo cyo gusubika urubanza abantu batashye bose bazi ko bazagaruka mu rubanza kuri iriya tariki yari imaze gutangwa ariko ahagana mu ma saa saba n'igice z'amanywa nibwo ababuranyi bongeye gutungurwa basabwa kwitaba igitaraganya ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga saa munani. Bahagenze urukiko rubabwira ko rwashakaga kubamenyesha ko noneho umutangabuhamya yabonetse ariko ntibwasobanura uburyo abonetsemo naho bwamukuye ,ariko bumuha ijambo ngo asobanure uko byamugendekeye avuga ko atari ameze neza. Abarebwa n'urubanza bose basabye ko iby'umutekano we byakwitabwaho.

Ubwo ejo urubanza rwasubikwaga urukiko rwari rwijeje abari bakurikiye iburanisha ndetse runategeka serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya ko igomba gukora ibishoboka byose ikarindira uwo mutangabuhamya umutekano ndetse iyo serivise yari yanasabwe ko uwo mutangabuhamya atagomba kubonana n'abandi bantu bo hanze mu rwego rwo gutuma iburanisha rigenda neza.

Ibura ry'uyu mutangabuhamya no kuba iyi serivice itabashije kubahiriza inshingano yari yahawe n'urukiko kugeza ubwo itanabasha gusobanura aho umutangabuhamya yari yashinzwe kurinda aherereye ni ikimenyetso simusiga ko serivise z'ubutabera mu Rwanda zifite ikibazo gikomeye cyo kutabasha  kubahiriza amategeko  ndetse n'inshingano kugeza nubwo zitabasha kubaha amabwiriza y'umucamanza .

 

FDU –Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.