Pages

Friday 24 May 2013

Rwanda:Umwe mu basirikari bakorera urwego rw’iperereza yumviswe mu rubanza rwa Madame Ingabire Victoire


Rwanda:Umwe mu basirikari bakorera urwego rw'iperereza yumviswe mu rubanza rwa Madame Ingabire Victoire .



Kigali kuwa 24 Gicurasi 2013

Ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2013 hakomeje urubanza rw'umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire, maze umutangabuhamya AA arangiza gusubiza ibibazo byabajijwe n'ubushinjacyaha. Nyuma yogusubiza ibyo bibazo,urukiko rwumvise undi mugabo witwa Angelus Rwamamara nawe wahamagajwe n'urukiko kugirango agire ibyo asobanura ku byamuvuzweho n'umutangabuhamwa AA. Mu buhamya bw'uyu mutangabuhamya, yari yasobanuriye urukiko ko uyu mugabo Angelus ukorera urwego rw'iperereza rwa gisirikare rwa leta Kigali ko ariwe wahamagaye kuri telefone akavugana n'abantu bari i Kigali ari nabo bahaye akazi  PPU-Doyen,ariwe Uwumuremyi Vital bakamushinga gahunda yo guhimbira ibyaha bishinja Madamu Ingabire Victoire ko akorana na FDLR maze bamara kunononsora uyu mugambi mubisha uyu Vital Uwumuremyi agahabwa agashimwe ka sheki y'ibihumbi magana atatu by'amanyarwanda(300 000frw).

Uwo musirikari wa DMI ,yahakanye ko akorera DMI ndetse ko atanayizi,yavuze ko akorera mu gisirikare gikorera ku butaka, ariko asabwe gutanga ikarika y'akazi arayibura yerekana ikarita yivurizaho. Gusa uyu mutangabuhamya mu bisubizo yagiye aha urukiko ndeste n'abandi bamubazaga mu rubanza yagiye ahuza imvugo na bimwe mubyo umutangabuhamya AA yari yavuze,ndeste anemeza ko amuzi ariko yagerageje guhakana ko ibyo bikorwa byo guha Vital misiyo yo kuzashinja Ingabire  Victoire atabizi.

Mu rukiko kandi haje kuvugwa indi baruwa yashyikirijwe ubushinjacyaha y'umugabo washakanye n'umutangabuhamya AA, muri iyi baruwa uyu mugabo avugamo ko yiteguye kugaragaza uburyo umugore we yashutswe n'uruhande rwunganira Ingabire.

Umutangabuhamya AA,akimara gusoma iyo nyandiko y'umugabo we kuko yahawe ababuranyi bose yahise abwira urukiko ko uyu mugabo ntacyo yakagombye kubwira urukiko kuko ibyabaye byose byabaye adahari afunze.

Urubanza rwarangiye  umutangabuhamya AA asaba ko yasubira iwe mu rugo akajya kureba abana yasize anabwira urukiko ko atizeye umutekano we kuva umugabo we ari kwandika ibintu bimusenya.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza taliki ya 3 niya 4 Kamena 2013,humvwa uwo mugabo Kayiranga Gerubard,wari mu rukiko  none yigamba ku bari bicaranye nawe asa nuwiteguye guhutaza umufasha we kubera ubuhamya yahaye urukiko aho yanavugaga ko we gereza atayitinya ko azayisubiramo ni biba ngombwa.

Tuboneyeho kubamenyesha  ko ,umunyamabanga  mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Dominique Shyirambere bahamagajwe n'Urukiko Rukuru rwa Kigali  kuburana ubujurire kw'ifungwa ry'agatenganyo taliki ya 27 Gicurasi 2013. Ibi bibaye nyuma yuko uru rukiko  rwirengagije ubujurire bwabo ku ifungwa ry'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 ku cyemezo cyo kuwa 10 Mata 2013. Iyo minsi 30 yo gufungwa nayo yararangiye ubushinjacyaha ntibwasaba ko yongerwa cyagwa ngo  barekurwe, ubu bakaba bafunze mu buryo butemewe n'amategeko. Iri fungwa rinyuraje n'amategeko niko rijyana no guhohotera izi mfungwa kugeza nubwo zitemeregwa uburenganzira butandukanye bwemererwa abandi bafungwa kugeza naho bafungirwa muri za kasho,bagakubitwa ndetse bakimwa n'uburenganzira ku buzima. Iri hohoterwa rirerekanwa no kuba uyu Sibomana Sylvain ubu yarajyanwe gufungirwa muri gereza ya Muhanga mu buryo budasobanutse nyamara urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwarategetse ko afungirwa muri Gereza ya Remera. Ibi bikaba binerekana ibyo duhora tuvuga ko inzego z'ubutabera mu Rwanda zitigenga kuburyo n'ibyemezo by'abacamanza bidahabwa agaciro bigahindurwa n'izindi nzego uko zishakiye.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risaba rikomeje ko umutangabuhamya AA yarindirwa umutekano ku buryo bwihariye cyane cyane uyu mutangabuhamya nawe ubwe yavuze ko afite ikibazo gikomeye ku mpungenge z'umutekano we, izi mpungenge kandi zikaba zinashingiye ko bigaragara  ko umugabo we atishimiye uburyo yatangaje ukuri kw'ibyabaye kuburyo nabyo bishobora kumugiraho ingaruka zo kuba yanahohoterwa nuwo bashakanye.

 

Twagirimana Boniface

Visi Perezida w'agateganyo

FDU-Inkingi

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.