Pages

Thursday 30 May 2013

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorali kuri buri muntu uzatanga amakuru kw’ifatwa ry’abanyarwanda icyenda bashakiswa kubera ibyaha bakekwaho byibasiye inyokomuntu


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amadorali kuri buri muntu uzatanga amakuru kw'ifatwa ry'abanyarwanda icyenda bashakiswa kubera ibyaha bakekwaho byibasiye inyokomuntu

Ambasaderi Stephen J Rapp ushinzwe guhiga ba Ruharwa
Amakuru Umuvugizi ukesha ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika "State Department", yemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amodalari kuri buri muntu uzatanga amakuru azatuma bamwe mu banyarwanda bagishakishwa n'ubutabera kubera ibyaha bakoze byibasiye inyokomuntu, bashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda cyangwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Iryo shakisha ry'aba banyarwanda bakekwaho kuba barakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu ni na ryo ryatumye ambasaderi Stephen J Rapp agenderera u Rwanda ku wa gatanu w'icyumweru turimo gusoza , akaba ari na we uyoboye ibiro bishinzwe gushakisha ba ruharwa, baba bihishe hirya no hino mu mahanga kubera guhunga ubutabera.
Batandatu muri abo bashakishwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni abitwa Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ladislas Ntaganzwa, Charles Ryandikayo, na Charles Sikubwabo.
Abandi batatu bashakishwa n'ubutabera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko batazigera babaha inkiko z'u Rwanda kugirango zibaburanishe nibaramuka bafashwe, akaba ari umunyemari Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, na Augustin Bizimana, aba bose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zizabashyikiriza urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba na none zaratangarije Umuvugizi ko na bamwe mu bamamaye mu kuyobora ibikorwa by'imitwe y'inyeshyamba aribo FDLR ndetse na LRA batazigera bidegembya ngo amahanga abihorere, bityo akaba ari na yo mpamvu Amerika zishakisha umuyobozi wa FDLR Sylvestre Mudacumura, n'abayobozi b'inyeshyamba za Lord Resistance Army zibasiye imbaga y'abasiviri b'amajya ruguru ya Uganda n'abasiviri bo mu gihugu cya Central Africa, abo akaba ari Joseph Kony, Okot Odhiambo hamwe na Dominic Ongwen.Abo nabo nanone Leta zunze Ubumwe za Amerika zikaba zabatanzeho million eshanu z'amadorali kuri buri muntu uzatanga amakuru yaho baherereye cyangwa akagira uruhare mw'ifatwa ryabo kugirango bashikirizwe Ubutabera.
Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba bisaba buri muntu waba azi aho aba bantu baherereye gutanga amakuru ku biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu batuyemo, bakaba bagomba kubikora mu ibanga rikomeye cyangwa bagahamagara umurongo wa telefoni itishyurwa, ari yo 001-800-877-3927 kugirango batange amakuru ajyanye n'ifatwa ry'abo bantu.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on May 26 2013. Filed under AhabanzaAmahangaAmakuru AshyushyeUbutabera. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.