Pages

Thursday 30 May 2013

Uburyo igisirikare cya Kagame cyarashe umugi wa Goma kigamije kuburizamo uruzinduko rw’umunyamabanga mukuru wa Loni


Uburyo igisirikare cya Kagame cyarashe umugi wa Goma kigamije kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni

Uburyo Gen Kabarebe hamwe na Lt Gen Charles Kayonga baherutse gutegeka Ingabo za RDF zihishe inyuma ya M23 kurasa umugi wa Goma zikoresheje imbunda zikomeye, zigamije gusa kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y'Isi, DR Jim Yong Kim, igikorwa cyahitanye abaturage batari bacye,abandi bagasigara ari indembe.

Itohoza ryakozwe n'Umuvugizi ryemeza ko igisirikare cya Kagame (RDF) giherutse gukora ibikorwa by'urukozasoni ubwo kihishaga inyuma y'inyeshyamba za M23 kikarasa umugi wa Goma gikoresheje imbunda zikomeye, kigamije gusa kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y'Isi, DR Jim Yong Kim, igikorwa cyahitanye abaturage batari bacye.

Ubusanzwe igisirikare kirasa ibirindiro by'umwanzi uba ahanganye na cyo ariko igiteye agahinda nuko igisirikare cya RDF, kihishe inyuma y'inyeshyamba za M23, cyakoresheje imbunda za rutura zirimo izitwa «machine gun» na «RPG», kikarasa mu mugi wa Goma, aho kurasa byibura ku birindiro by'ingabo za Kongo (FARDC), ariko kubera ko icyari kigamijwe ari ukuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni hamwe na perezida wa Banki y'isi, izi nyeshyamba za Kagame zakoze igikorwa cya kinyamaswa zirasa igice kimwe cy'umugi wa Goma gituwe n'abaturage benshi, bityo icyo gikorwa cya bunyamaswa gihitana abaturage batatu, naho abagera kuri cumi n'umwe barakomereka.

Muri iyo mirwano y'iminsi itatu ubwo FARDC yihimuraga kuri ibyo bikorwa by'inyeshyamba, abasirikare ba M23 bagera kuri cumi na batanu barahaguye, abagera ku munani bakaba barafatiwe ku rugamba, barimo n'umwana w'imyaka cumi n'itatu ku gice cya RDF na M23.

Muri ibi bikorwa bya kinyamaswa, ingabo za RDF zakoresheje za «missiles» zirasa kuri Goma iminsi ibiri mbere yuko umunyamabanga mukuru wa Loni hamwe na perezida wa Banki y'isi bagirira uruzinduko kuri Goma.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuvugizi, dore ko washoboye kugera kuri «terrain» ukibonera bimwe mu bisigazwa by'izo «missiles» zaraswaga mu kirere zikamarayo igihe kitari kinini kubera ubushobozi bucye bwazo, bwemeza ko twashoboye kumenya ko izo «missiles» zo mu bwoko bwa «chai» zaguzwe n'igisirikare cya RDF kikaba ari cyo cyonyine kizikoresha mu karere k'ibiyaga bigari, bityo izo akaba ari gihamya z'uko igisirikare cya RDF gikomeje kwisasira imbaga y'abaturage b'inzira karengane, kihishe inyuma y'inyeshyamba za M23, ibyo bikaba ari ibikorwa by'iterabwoba byari bigamije kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni na perezida wa Banki y'isi kugirango batibonera zimwe muri za gihamya z'urukoza soni inyeshyamba za M23 zagiye zikora nko gufata abagore ku ngufu mu buryo bwa kinyamaswa; umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki moon hamwe na perezida wa Banki y'isi, DR Jim Yong Kim, bakaba barasuye ivuriro ry'ahitwa «Heal Africa Hospital» kugirango birebere imbona nkubone ibikorwa by'urukoza soni byakorewe abo babyeyi bo muri Kivu y'amajyaruguru.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on May 30 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.