Pages

Tuesday, 2 June 2015

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] *DHR* Politiki y’inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda

 

Erega iyi politiki y'inda ni nayo yazanye za jenosayidi i Rwanda, ituma leadership abaturage bakwibonamo bakanizera ibura, ituma abanyabwenge (abanyamashuli) bata ibyo bize bigira mu byo kwigisha amagambure no guhungiza amateshwa, ituma ikinyoma gihabwa intebe icyo umuntu ahamije uyu munsi bugacya avuga ibigihakana! 
 
Yemwe erega ni na politiki y'inda ituma abanyamahanga b'ibisambo baza kuvangira abo mu bihugu bidakomeye, babamanipula (manipuler) cyangwa babahambiliraho ibyontazi byose nk'ubucakara (slavery), ubukoloni (colonisation), kwemeza abantu ibitali byo, etc.    

  


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; jamboasbl@gmail.com; psj_survivors@yahoo.com; cliir2004@yahoo.fr; corwabel@gmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 2 Jun 2015 06:40:32 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] *DHR* Politiki y'inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw'igitugu mu Rwanda

 

Browse: Home / Politiki y'inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw'igitugu mu Rwanda

Politiki y'inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw'igitugu mu Rwanda

By  on 1 juin 2015
Depite Abbas Mukama
Depite Abbas Mukama
Minisitiri Fazili na depite Abasi bose bo mw'ishyaka rya PDI bavuze ko mw'ishyaka ryabo ntawe ufite ubushake n'ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda. Bikaba yenda bisobanura impamvu iryo shyaka ari ryo rya mbere ryasabye ko prezida Kagame yahama ku butegetsi
Ese umuntu aba minisitiri cyangwa depite adakunda igihugu cyangwa ngo agire ubushobozi buhagije bwo kuyobora (leadership)? Nibyo rwose birashoboka ! Iyo aba bayobozi baba bakunda igihugu bari kuba baharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko na demokarasi. Kuba rero barabaye abambere mu gusaba ko ingingo y'i 101 y'itegeko nshinga ihinduka Kagame akaba ariwe ukomeza kuyobora u Rwanda, si uko bakunze u Rwanda cyangwa Kagame ahubwo ni ugukunda intebe y'ubuyobozi bicayeho kuko nta kizere ko u Rwanda rubonye undi muyobozi baguma ku ntebe y'ubuyobozi kabone niyo uwo muyobozi wundi yaba ava mu ishyaka rya FPR.
Ibi niko byanabaye mu yandi mashyaka nka PSD riherutse guhindura amategeko arigenga kugira ngo Dr Biruta agume ariyobore, ariko bagakura Dr Ntawukuriryayo mu buyobozi bw'ishyaka nkuko yakuwe mukuyobora Senat kuko ubutegetsi bwa Kagame bwari butangiye kumunuganuga ko yari asigaye avugana n'abadiplomate mu mwiherero, kandi mu butegetsi bwa Kagame buri muyobozi aba afite ingenza igomba kumva ibyo avuga haba mu abo ayobora, mu bayobozi bagenzi be cyangwa abo banyamahanga!
Ikinamico ryabaye muri PL naryo twararibonye, ubwo Mitali yari atangiye gusa n'uwinyagambura bati wibye ishyaka, ubu akaba yarasimbuwe n'uwemera gukoma amashyi uko Kagame abishaka.
Amashyaka yandi nkuko abanyamakuru hano mu Rwanda bakunze kuvuga ari mu mugongo wa FPR ya Kagame. Abereyeho kurangiza ugushaka kw'ubahetse!
Aba rero nibo bafata iyambere bagashuka abaturage bati mujye imbere, n'ibiseke n'amakarito ngo arimo inyandiko zisaba ko itegeko nshinga rihinduka twereke amahanga ko Kagame atari umunyagitugu ahubwo ko tumukunda ko ntawundi wabasha kuyobora u Rwanda !
Niba Kagame na FPR bakunda u Rwanda koko nibumve impanuro ya Dr Munyandamutsa uherutse kwitegereza abo bagabo n'abagore berekeje kuri Parlement n'ibiseke n'amakarito ati: ariko ntawe mpfobeje, murabona abaturage bazi ibyo bari gukora ? Ntabwo abaturage b'u Rwanda baragira ubushobozi bwo gusesengura ibintu mu buryo bwimbitse. Ati ese uriya murongo bari gutera ku nteko ishinga amategeko si amaranga umutima? Ati nibyo koko ntawe uhindura ikipe itsinda, ati ariko hari igihe haba hari undi musore wakurusha technique mu gukina.
Kagame siwe wenyine washobora gutegeka u Rwanda. Kubyemera gutyo ni ugusuzugura u Rwanda n'abanyarwanda ! Ababivuga gutyo nibo bakomeje gutiza umurindi ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame.
Kagame nawe yiba yakundaga u Rwanda n'abanyarwanda ntiyakagundiriye ubutegetsi, ntiyagakomeje gufunga amarembo ya politiki mu Rwanda kuko ibi byombi biri mubyatumye FPR itangiza intambara mu Rwanda muri 1990.
Banyarwanda ni dushire ubwoba, dushire impumpu twe gutinya kugaragaza ko dukeneye impinduka mu gihugu cyacu. Twe kugendera kuri politiki y'abarwana ku nda zabo. U Rwanda rufite abanyepolitiki bakunda igihugu, bashobora kugiteza imbere kandi banimakaza demokarasi yo shingiro ry'iterambere rirambye! Abo banyepoliti ubutegetsi bwa Kagame bukomeje kubapfukirana, ariko igihe ni iki cyo gushyira imbere inyungu z'igihugu, tugaharanira guha igihugu cyacu ubutegetsi buboneye.
Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda


Le Mardi 2 juin 2015 0h56, "Jean Bakidihe bakidihe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.