Pages

Monday 20 January 2014

Fw: *DHR* FPR YATANZE RUSWA YA MILIYONI 5 Z’AMADOLARI IFUNGUZA LT COL FRANCIS GAKWERERE


From: Agaculama mu Ikibunda <agaculama_mu_ikibunda@yahoo.com>

Subject: *DHR* FPR YATANZE RUSWA YA MILIYONI 5 Z'AMADOLARI IFUNGUZA LT COL FRANCIS GAKWERERE

 

T h e   "A g a c u la m a   A n a l y s i s   A g e n c y"   (A.A.A.)

FLASH: FPR YATANZE RUSWA YA MILIYONI 5 Z'AMADOLARI IFUNGUZA LT COL FRANCIS GAKWERERE.

19 janvier 2014
Baca umugani mu kinyarwanda ngo « urwishe ya nka rurakiyirimo ».   Afrika isanzwe izwiho kuba abategetsi bayobora ibihugu ari ba kabuhariwe mu kwica abaturage, kubabuza kuvuga icyo batekereza, kubafungira ubusa, kwigwizaho umutungo, ariko byagera kuri ruswa ho bigahumira ku mirari.
Augustin Gakwerere, ukiri muri prison
Augustin Gakwerere, ukiri muri prison
Abantu bose bumvise urupfu rwa Col Patrick Karegeya nuko yishwe barababaye cyane, ariko bari bagize akizere gake igihe bumvaga ko bamwe mu bagize uruhare mu kumuhotora bafashwe. Ariko nyine ya ndwara y'Afrika yaranze iba akarande.Amakuru yizewe neza agera ku ikaze iwacu, tutari butangaze abayaduhaye kubera umutekano wabo, aravuga ko kuva inkuru yaba kimomo ko bamwe mu bicanyi bahitanye Karegeya bafatiwe muri Mozambike,Paul Kagame n'abambari be bihutiye guhita begura ivarisi y'amadolari maze bamanuka berekeza iy'amajyepfo, bajya guciririkanya irekurwa ry'ibyo byihebe.
Vital Hitimana, nawe aracyari muri prison
Vital Hitimana, nawe aracyari muri prison
Abaduhaye amakuru, bavuga ko ubwa mbere abakuru ba polisi ya Mozambike basabyemiliyoni 20 z'amadolari, kugira ngo babarekure bose, ariko abo Kagame yari yatumye baribafite eshanu gusa. Iciririkanya ngo ryarakomeje kugeza ubwo abantu ba Kagame bemeye gutanga miliyoni eshanu z'amadolari, bakabarekurira ruharwa LT Col Francis Gakwerere, abandi bo bakazaba basigayemo, kubera ko uyu Gakwerere ariwe kizigenza mu guhotora no kwica. Hasigaye uwitwa Gakwerere Augustin, Hitimana Vital na Bongwanubusa Damien.
Damien Bongwanubusa
Damien Bongwanubusa
Ubu twandika iyi nkuru, LT Col Francis Gakwerere ari kwidegembya i kigali, aho ari kugenda mu bubari bwose yiyerekana, mu rwego rwo kuyobya amarari, ngo hatazagira urabukwa. Nyamara aribeshya, ashobora kubeshya abandi, ariko Ikaze Iwacu iba yamukurikiye. 
LT Col Francis Gakwerere, iburyo ku ifoto, we yatangiwe ruswa, none reba aho yibereye i Kigali, byeri yazihaze!
LT Col Francis Gakwerere, iburyo ku ifoto, we yatangiwe ruswa, none reba aho yibereye i Kigali, byeri yazihaze!
Francis Gakwerere, uribeshya nubwo wafunguwe uzicwa n'uwo wagufunguje, amafaranga ye ntazemera ko apfa ubusa. Turacyacukumbura aya makuru, hari gukekwa kandi ko na polisi y'Afrika y'epfo yabigizemo uruhare, kandi mwanabonye uko Jacob Zuma na Paul Kagame bari bameze mu nama iherutse kubera i Luanda muri Angola. Mu minsi iri imbere tuzabagezaho ibisumuzi bya DMI byikoreye uwo mushandiko w'amadolari.
 
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.