Pages

Sunday 26 January 2014

[RwandaLibre] Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ibyatangajwe na Jean-Baptiste Mberabahizi

 


Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ibyatangajwe na Jean-Baptiste Mberabahizi

Kigali, kuwa 26 Mutarama 2014.
ISHYAKA FDU-INKINGI RIRASABA ABARWANASHYAKA BARYO, INSHUTI N'ABANDI, KWITONDERA NO KUDAHA AGACIRO INYANDIKO MPIMBANO ZITANGAZWA N'ABIYITIRIRA INZEGO Z'UBUYOBOZI BW'ISHYAKA.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2014 nibwo hasohotse inyandiko yuzuye ibinyoma isohowe n'umuntu witwa « Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste». Muri iyo nyandiko Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste yiyise Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ngo akaba n'Umuvugizi wa FDU-Inkingi. Muri iyi nyandiko yavugaga ko intumwa z 'umuryango w'abibumbye zishinzwe iby'uburenganzira bwa muntu ngo zabonanye n'abayobozi b'ishyaka ba FDU-Inkingi bakorera i Kigali aribo Twagirayezu Fabien na Irakoze Flora.
Ikibabaje kurushaho kandi kinatangaje muri ibi binyoma by'uyu «Dr. Mberabahizi Jean-Baptiste» ni uko uretse no kubeshya, yanageretseho no kubeshyera imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch na Amnesty international avuga ko iyi miryango ariyo yaherekeje Bwana Twagirayezu Fabien na Madamu Irakoze Flora ngo bagiye kubonana n'izi ntumwa za LONI ziri i Kigali.
Ugendeye kuri iki kinyoma cyonyine biroroshye guhita umenya uwo uyu Jean-Baptiste Mberabahizi ariwe n'uwo akorera, kubera ko bitumvikana ukuntu ashobora kubeshyera iyi miryango mpuzamahanga akavuga ko yakoze igikorwa runaka kandi ataribyo. Ibi birerekana ku buryo budasubirwaho izindi nyungu abifitemo, akanerakana ko agamije no guharabika iyi miryango ayibeshyera ibyo itakoze, ibi bikaba bibabaje cyane!
Ikindi ni uko muri uyu mubonano Jean-Baptiste Mberabahizi yihanukiye agashyiramo Madame Irakoze Flora. Nyamara Flora amaze igihe kirenga amezi abiri atajya ahagaragara, kubera guhigwa bukware na Leta ya FPR-Inkotanyi aho ishaka kumutura umujinya kubera ko yabaye umwe mu banyeshuri bandikiye ibaruwa Misititiri w'Intebe mu mwaka ushize wa 2013 bamusaba guhindura icyemezo cyo gukuraho inguzanyo za « bourse » cyari cyafatiwe abanyeshuri b'abakene biga muri za kaminuza za Leta. Iyi baruwa aba banyeshuri bandikiye Minisitiri w'Intebe ikaba yaratumye iki kibazo gisakuza kugeza ubwo Leta yivuguruje ikemera kutanga ayo mafaranga. Byabaye ngombwa ko Madamu Flora Irakoze ahunga kubera umugambi wari uhari wo kumugirira nabi hamwe n'abagenzi be bazira iyi baruwa. None dore uyu Mberabahizi w'umushinyaguzi ati: « Irakoze Flora arimo gukora ibiganiro n'abahagarariye umuryango w'abibumbye bari i Kigali » ! Ibi nibyo byerekana nta gushidikanya uwo uyu mugabo Dr. Mberabahizi akorera n'icyo agamije.
Ikindi umuntu yakwibutsa abasomye ubwo butumwa bw'ubuhimbano ni uko ishyaka FDU-Inkingi, ubuyobozi bukuru bwaryo bukorera i Kigali, kandi kugeza uyu munsi bukaba bugikuriwe n'Umuyobozi Mukuru wabwo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi akaba ari Bwana Sibomana Sylvain. Ikindi ni uko hanze y'imbibi z'igihugu cy'uRwanda ishyaka riyoborwa na Komite Mpuzabikorwa iyo Komite ikaba ikuriwe kugeza magingo aya na Bwana Nkiko Nsengimana. Mu bantu bamufasha kuyobora iyi Komite Mpuzabikorwa nta muntu n'umwe urimo witwa Mberabahizi Jean Baptiste.
Nibyo koko abayobozi benshi batandukanye barimo n'abo ku rwego mpuzamahanga ntibashobora kuza mu Rwanda ngo bagende batabonanye na Komite Nshingwabikorwa y'ishyaka FDU –Inkingi ikorera i Kigali ndetse bakanyuzamo bagasura n'Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, aho afungiye azira impamvu za politiki muri gereza nkuru ya Kigali, izwi cyane kw'izina rya « 1930 », ariko ibi iyo bibaye ngombwa ko bishyirwa mu itangazamakuru bigomba gukorwa n'ababifitiye ububasha.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko inyandiko z'uyu mugabo Jean-Baptiste Mberabahizi ndetse n'iza bagenzi be bafatanyije zifatwa nk'ibinyoma bigamije gusebanya ndetse no gutoba intambwe imaze kugerwaho yo kubohora rubanda rutsikamiwe.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi ko bariya bantu bahagarariye Human Rights Watch na Amnesty international baabeshyewe ndetse n'imiryango bahagarariye, kwihangana no kutazongera guha agaciro impuha zikorwa n'abataryifuriza amahoro.
Ishyaka FDU-Inkingi rirangije risaba cyane cyane abarwanshyaka baryo kwima amatwi ababarangaza ahubwo imbaraga nyinshi zigashyirwa mu kureba uburyo bwose bwafasha mu kubohora abanyarwanda barembejwe n'igitugu cy'ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Mw'izina rya FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'agateganyo

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.