Pages

Saturday 25 January 2014

Rwanda: Ese Inzira y'Intambara niwo Muti?

http://leprophete.fr/news.php?id=420#.Ut_92PvjK9I

Niba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b'inzirakarengane ?



Parution: Wednesday 22 January 2014, 15:54
Par:Padiri Thomas Nahimana



 

 
Nyuma y'urupfu rwa Koloneri Patrick Karegeya wanigishijwe ikiziriko taliki ya 31/12/2013 muri Afurika y'Epfo, na nyuma y'ijambo Perezida Kagame yavugiye ku mugaragaro taliki ya 12/1/2014 muri National Prayer Breakfast ashumura Intore ze ngo zambuke imipaka zijye kwivugana abatavuga rumwe n'ingoma ye, we akaba abita « abanzi b'igihugu », « Ingabanyi » n'« Abatatiye igihango cy'u Rwanda ».... biragaragara ko abayobozi b'amashyaka ya Opozisiyo bumvise neza ko hari ikigomba gukorwa kugira ngo umunyagitugu Paul Kagame adakomeza kwishuka ko ahari ari we Mana y'Abanyarwanda, ko azajya yica uwo yishakiye n'uko abishatse,  amuhora akamama.
 
Ubwo bushake bwo kwihutisha impinduka bwateye bamwe kwisuganya huti huti mu mpuzamashyaka zitarasobanuka neza zibumbiye ahanini ku gitekerezo cy'uko bagomba « kurema imitwe y'ingabo bagatera u Rwanda » !
 
Ikibazo buri wese muri twe yari akwiye kubanza kwibaza ni iki ngiki : ese koko Abanyarwanda bari ku ngoyi mu Rwanda bakeneye intambara isesa andi maraso nk'igisubizo cy'ibibazo bifitiye ? Aho si abibereye hanze y'u Rwanda bonyine bibwira ko intambara yica ikanasenya ari cyo gisubizo kiboneye kubera ahari ko bo bazi neza ko itazabageraho ?
 
1. Intambara isesa amaraso ni imwe mu nzira, ariko ni inzira mbi !
 
Intambara irasenya ntiyubaka , ibyo umunyarwanda utabizi yaba ari igitambambuga cyangwa umugome. Iyo intambara y'amasasu iza kuba igisubizo,iyatejwe na FPR-Inkotanyi guhera taliki ya 1/10/1990(n'ubu ikaba itararangira!) iba yaratuzaniye demokarasi isesuye nk'uko ba Kagame babiririmbaga !
 
Niba demokarasi ya FPR ari imivu y'amaraso , iyo yo rwose twarayibonye ! Niba Demokarasi twasezeranyijwe ari uko abategetsi bakwikubira ibyiza byose by'igihugu abaturage bagahindurwa abagererwa n'inkomamashyi, ibyo byo FPR yarabishoboye.
 
 
Niba Demokarasi ya Kagame ari ukwimakaza irondakoko no guhatira abana b'Abahutu guhora bapfukamye basaba imbabazi z'ibyaha bya ba se na ba sekuru...uwo mushinga wo ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.
 
Niba demokarasi n'imiyoborere myiza ari kurandura imyaka y'abaturage, kubasenyera amazu, kubicisha inzara, gukona abagabo b'abakene ngo batongera kubyara, kwanga gufasha kwiga abana b'Abahutu n'Abatutsi b'intamenyekana no kubajyana ku ngufu mu ntambara za M23 basigamo ubuzima, gusahura abacuruzi bya hato na hato , gutindahaza abarimu no gutesha agaciro ishuri ryigamo abana ba rubanda...ibyo byo rwose byagezweho 100% !
 
Uvuga ko intambara yo mu 1990 yari ngombwa akwiye gutinyuka agafungura amaso akareba umusaruro wayo.
 
Icyiza iyo ntambara ya FPR yazaniye u Rwanda n'Abanyarwanda ni ikihe kindi uretse gusenya, kwica, gupfakaza, gukomeretse, kwangiza.... ? Ni nde wundi wabyungukiyemo uretse Kagame n'Agatsiko ke kuko babonye uburyo bwo gukoresha inzego z'igihugu bakikubira ubutegetsi n'ibyiza byose by'igihugu mu nyungu zabo n'imiryango yabo gusa?
 
Nyuma y'imyaka 20 ari ku butegetsi, Paul Kagame asigaye yibwira ko ahari yahindutse « Imana ikwiye gusengwa », ibyo bikaba bigaragazwa n'agasuzuguro asuzugura Abanyarwanda, iyo abatuka, akabahindura inkomamashyi n'abagererwa, agakubita inshyi n'imigeri abanyacyubahiro bashinzwe kumugira inama, akica urubozo abo we cyangwa umugore we atacyishimiye....none ageze n'ubwo yambuka imipaka y'ibihugu akajya kunigisha ibiziriko abamufashije kugera ku butegetsi ariko bagera aho bakamwereka ko igihugu ari kukijyana ahabi !
 
2.Ese abaturage nibo bagomba kubazwa ibyaha bya Kagame ?
 
 
Kuba Kagame yarananiwe kuyobora igihugu mu nzira ya demokarasi yubaka ahubwo « Ummuryango » wa FPR-Inkotanyi akaba yarawuhinduye « Umutwe w'iterabwoba » akoresha muri « businnes » zimunyuze, na Leta ye amahanga akaba yaratangiye kuyitera icyizere kuko ayibona nka « Leta y'abatekamutwe » (un Etat voyou), ni ikibazo gikomeye kigomba gushakirwa igisubizo gikwiye kandi cyihuse. Byumvikane ko icyo gisubizo kigomba kuza gikemura ikibazo kiriho ntikize kije kubangamira ba baturage b'inzirakarengane Kagame ahora yogeraho uburimiro. Niyo mpamvu abibwira ko intambara ari igisubizo kizima bakwiye kwicara bagatekereza neza, bakibaza kandi bakisubiza, byabashobokera bagahindura imyumvire !
 
(1)Kuki abashaka « guhana no kwikiza » Paul Kagame bagomba gutangirira ku Gisenyi, Ruhengeri, Byumba, Cyangugu …. bica abaturage badafite aho bahuriye na Kagame n'imigambi ye mibisha ! Babona se guhera iyo za Gisenyi ari yo nzira ya bugufi igera kuri Kagame wiyicariye iwe i Kigali, arya ibye n'ibyo yibye ntawe umuhagaze hejuru ?
 
(2)Intambara isaba byinshi : igihe, ibirwanisho, abarwanyi, igihugu kibacumbikira, amafaranga menshi,...aho abavuga ko intambara ariyo nzira « efficace » ibyo byose barabitekereza ?
 
(3)Aho abarusha abandi koogeza intambara, ubwabo « bashoboye » kuyirwana ? Cyangwa ni ukuryoherwa no gushyushya imitwe y'Abanyarwanda gusa, bigasa no kogeza umupira utabaye ?
 
(4)Icyoroshye kandi kirushijeho kubahiriza ubutabera ni ikihe : ari ugushaka « umutwe wa Kagame wenyine » (n'Agatsiko ke) ari no kurimbura indi miliyoni y'abaturage b'inzirakarengane ?
 
(5)Ese abadashoboye kubona umusilikari umwe, imbunda imwe n'isasu rimwe byo kwikiza Kagame hatagombye kumeneka andi maraso ya rubanda batwizeza ko bazashoza intambara mu gihugu hose, bakayitsinda ? Cyangwa ni abashaka kongera guteza akavuyo kagamije kugarura jenoside mu Rwanda ?
 
(6)Aho intero ya « Tura tugabane niwanga bimeneke », «  ntawe urya umuleti atabanje kumena amagi »(umva kumena amaraso y'abandi !), ntikwiye gufatwa nk'icyivugo cy'abanyarugomo ikamaganwa n'Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro?
 
Muri make, abifuza igisubizo kinyuze mu kumena amaraso byanze bikunze, niba ntawe ushoboye kubakumira, byibura nibatinyuke bitegereze ubutwari bw'ibyabaye mu gihugu cya Rumaniya abe aribwo bafataho urugero.
 
 
3.Aho igisubizo cyahawe ikibazo cya Perezida Ceausescu n'umugorewe Elena sicyo kizahabwa u Rwanda ?
 
 
 
Nikola Ceausescu , ni umunyapolitiki wagenderaga ku mahame ya gikomunisti mu gihugu cya Rumaniya.Yavukiye mu mugi witwa Scornicesti taliki ya 26/1/19918 yicwa taliki ya 25/15 1989.
 
Ageze mu kigero cy'imyaka 11, Ceausescu yasize ababyeyi be yerekeza mu mujyi wa Bucarest agiye kwiga kudoda inkweto.
 
Mu gihe yari akiri umutegetsi higishwaga ko Ceausescu yinjiye mu mitwe y'abakomunisti mu mwaka w'1932, iyo mitwe ikaba yararwanyaga ubutegetsi bw'igitugu bw'abitwaga aba fascitses. Ngo yafunzwe kenshi kandi kandi ku ifishi ye yari muri polisi hari handitseho icyaha yashinjwaga :«dangereux agitateur communiste» et «activiste de la propagande communiste et anti-fasciste» ! Gusa nyuma y'urupfu rwe byaje kugaragara ko mu by'ukuri yari yarafungiwe ibyaha bisanzwe by'ubunyoni , ko ahubwo abakomunisti yabamenyeye muri gereza ya Doftana, aza kwinjira mu ishyaka ryabo mu 1937, mbere y'uko Aba-fascistes bafata ubutegetsi !
 
 
Mu 1939 nibwo yamenyanye n'umukobwa witwa Elena Petrescu waje kumubera umugore mu 1946, bafatanya gutegeka igihugu mu buryo bw'igitugu gikabije, ndetse baza no kurasirwa hamwe. Uyu mugore niwe wari ufite ubukana bwinshi ku buryo ngo yaba ari we wayobeje umugabo we, igihugu bagishora mu bwicanyi bukarishye bwahitanye abanyarumaniya barenga ibihummbi60 .
 
Nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose , Abakomunisti bafashe ubutegetsi, bahirika ingoma ya cyami muri Rumaniya bityo kuva mu 1947 Ceausescu ahabwa imyanya ikomeye mu butegetsi. Yagizwe Ministri w'ubuhinzi, ministri w'ingabo, umwe mu bayobozi ba Comité Central y'Ishyaka ...akomeza atyo gutera imbere kugeza ubwo abaye umukuru w'igihugu mu 1965 asimbuye Gheorghiu-Dej. Ceausescu niwe wahinduye izina ryahabwaga igihugu cye, aho gukomeza kwitwa « République populaire » ayita « République socaialiste de Roumanie »
 
Akimara kuba umukuru w'igihugu ,Ceausescu yizewe n'ibihugu by'i Bulayi kubera ko yadukanye politiki yo kwitaza umuco wo kwifungirana warangaga ibihugu by'abakomunisti bihuriye ku masezerano y'i Varsovie (Pacte de Varsovie) ahubwo yiyegereza Ubulayi na amerika agira ngo bifashe igihugu cye mu iterambere.
 
Gusa ntibyatinze, nk'uko abandi bategetsi b'ingoma z'ibitugu bose babigenza, Ceausescu yihinduye « Akagirwamana » ahatira abaturage kumusenga, kumuramya nokumutera ibyotezo, ari nako yungikanya imidari y'ishimwe yihaga we ubwe : yategetse ko bazajya bamwita «Conducător », bisobanura « Guide » mu gifaransa(Kadafi niko yiyitaga) cyangwa Führer mu kidage( Adolfe Hitler niko yari yariyise). Bwarekeye noneho ahitamo ko bajya bamwita « Geniul din Carpaţi »( le génie des Carpates), abajisha n'inshyimbo, ni ukuvuga inkoni y'ububasha (Sceptre) nk'iy'abami. Ntiyarekeyeho aho. Yategetse abarimu amateka ko bajya bamugereranya n'Intwari zabaye rudasumbwa mu mateka ya kera y'igihugu cya Rumaniya.
 
 
Ceausescu yabonye amaze kwiyizera cyane afata abo mu muryango we n'uw'umugore we aba aribo aha imyanya yose ikomeye mu butegetsi bongererwa imitungo,amakuzo n'ibyubahiro bidasanzwe kugeza ubwo umufasha we Elena ubwe agizwe Minisitiri !

Mu 1971, nyuma yo gusura Ubushinwa na Koreya ya ruguru no kwitegereza politiki y'ibyo bihugu, Ceausescu yadukanye ingengabitekerezo nshya avuga ko yifuza kurema « Umunyarumaniya mushya », wiyumvamo « agaciro » ahabwa no kuba umukomuniste ukomeye no ku murage w'abasokuruza ! Iyo ngengabitekerezo y' « ukwigira », Ceausescu yashatse kuyicengeza mu banyagihugu binyujijwe muri gahunda ya leta yise iyo kugabanya ubusumbane hagati y'imigi n'ibyaro , nuko atangiza gahunda ruvumwa yo gusenyera abaturage ngo agamije kububakira imidugudu myiza !

Nyamara n'ubwo amarorerwa y'ubutegetsi bw'igitugu bwa Ceausescu yari azwi na bose ntibyabujije ibihugu by'Ubulayi gukomeza gushyigikira Ceausescu, amabanki y'ibulayi amuha inguzanyo nyinshi ngo zo kuzamura ibikorwa by'iterambere muri Rumaniya. Ibyo bifaranga byacungwaga nabi byatumye ubukungu bw'igihugu buhungabana cyane kugeza ubwo Ceausescu yaje kwambura abaturage umusaruro wabo w'ibihingwa ngandurarugo, abategeka kuwugurisha ku masoko mpuzamahanga kugira ngo igihugu gishobore kwishyura imyenda. Ng'uko uko inzara yatangiye guca ibintu mu gihugu, abaturage barasonza, barahangayika, baraganya.
 
Aho kugira ngo ubutegetsi bwa ceausescu bushakire igisubizo ikibazo cy'inzara y'abaturage ahubwo bwashyize ingufu mu guhatira abaturage kwirirwa bavuga ibigwi Conducator wabo, bategekwa kumuhimbira ibisigo n'indirimbo,kumukomera amashyi n'igihe avuga amateshwa, bakamugereranya n'Intwari zo mu gihe cya kera !

Mu gihe rubanda yiyiciraga isazi mu jisho Ceausescu yarushijeho kubahatira politiki yo kubayara abana benshi. Muri urwo rwego ,mu 1966, akoresheje itegeko-teka 770, yabujije gukuramo inda no gufata imiti yo kugabanya imbyaro,ashyiraho n'amananiza ku bashakanye bifuza gutandukana(divorce).
 
Byageze aho ababyeyi bahitamo kujya bajugunya abana bibyariye, Orphelinats za Leta zikabararuza,zikabarera nk'amatungo, ababayeho bakabaho , abapfuye bagapfa.Yanze kwmera ko indwara ya sida ibaho muri Rumaniya, abuza abaturage kuyisuzumisha kandi ashyigikira ko abantu bajya basangira inshinge zitogeje bituma benshi bandura sida cyane cyane abana bo muri Orphelinats barahatikirira !
 
Bimaze kudogera bamwe mu bategetsi b'inkoramutima za Ceausescu batangiye kwikuriramo akabo karenge barahunga. Uw'ikubitiro yabaye Liyetona Generali Ion Mihai Pacepa wari mu ngabo zishizwe ubutasi(les services secrets roumains), wahunze mu 1978. Ibyo byatumye Ceausescu ahinduranya abayoboraga Securitate yose, abo atizeye abakubita agafuni. Mu 1986 Pacepa yanditse igitabo yise « Red Horizons:Chronicles of a Communist Spy Chief »,amena amabanga akomeye y'ubugizi bwa nabi ingoma ya ceausescu yari yubakiyeho, yerekana nk'ukuntu bafashaga ibyihebe (terroritses) by'Abarabu, uko banekaga ibihugu by'Ubulayi n'Amerika...
 
Ingoma ya Ceausescu yasandaye bidasubirwaho nyuma y'uko ategetse ingabo ze kurasa abaturage bigaragambyaga bamagana igitugu cy'ingoma y'Abakomunisti mu mujyi Timisoara, hari taliki ya 17/12/1989. Abaturage batangiye kwigaragambya bamagana gusa icyemezo cy'ubutegetsi cyo kwirukana ku butaka bwa Rumaniya Umupasiteri László Tőkés wakomokaga mu gihugu cya Hongiriya. Imyigaragambyo yaje gukwira mu murwa mukuru Budapest biturutse na none ku cyemezo kitarimo ubushishozi Ceausescu yari amaze gufata cyo gukoresha indi myigaragambyo y'abashyigikiye ubutegetsi bwe yabereye mu murwa mukuru ku italiki ya 21/12/1989. Ntibyatinze, iyo myigaragambyo yari igamije gushyigikira ubutegetsi yatambutswaga kuri televisiyo en direct ihinduka isibaniro, abadashaka ubutegetsi barakameza . Nyuma y'iminota umunani gusa Ceausescu atangiye disikuru ye, yapfuye gukomoza kuri « affaire » y'abigaragambyaga bari baherutse kuraswa, abaturage batera hejuru ngo «  Timişoara, Timişoara,Timişoara...», nuko Ceausescu ahagarika ijambo huti huti, kuko mikoro na televisiyo byari bimaze gukatwa akivuga !
 
Bukeye mu rukerera imyigaragambyo yafashe indi ntera. Rubanda yagumutse yigaruriye Inzu ya Comité central mu gihe Ceausescu yari ahari, ayoboye inama. Ceausescu n'umugore we n'abandi bajyanama be batatu bahise batoroka banyuze mu gisenge cy'iyo nzu, bafata indege ya kajugujugu yari ibategereje, bahungira mu giturage bagamije kubona aho bikinga kugira ngo babone uko « basuganya » ingabo zabo, urugamba rukomeze. Uwo munsi ahagana mu ma saa saba, abigaragambya bafashe Televisiyo y'iguhugu, abasilikari bahagarika ibyo kubarwanya aho ahubwo barabashyigikira (fraterniser).
 
Uko Ceausescu n'umugore we Elena bahungaga, ya Kajugugujugu yabo ngo yaje kubura lisansi, igwa ahantu mu murima, abaturage bababonye babirukaho kibuno mpa maguru, babafata mpiri, babafungira ahantu mu nzu kugeza ubwo babashyikirije abashinzwe umutekano.
 
Nyuma y'iminsi itatu gusa , taliki ya 25/12/1989, nibwo urukiko rwa gisikari rudasanzwe rwateraniye mu ishuri ry'i Targoviste, mu birometero 50 uvuye i Bucarest, rwacira Perezida Ceausescu n'umugore we Elena urubanza rwamaze iminota 55 gusa, rubahamya icyaha cya jenoside, bakatirwa urwo gupfa ! Ubwo kandi bahise banaraswa.
 
Muri uwo mugoroba nyine amashusho y'urwo rubanza n'iyicwa rya Perezida Ceausescu n'umugore we byatambukijwe kuri televisiyo en direct ! Isi yose yabonye imirambo ya Ceausescu na Elena yoga mu maraso ! Ngo Perezida Mobutu Seseseko yarabirebye, abonye barashe Ceausescu ahita afunga televisiyo yirukana n'abo bari kumwe, bigaragara ko ahungabanye cyane !
 
Mu bihugu byose byahiritse ubutegetsi bw'abakomuniste mu 1989-1990, muri Rumaniya honyine niho habaye impinduka yamennye amaraso, ihitana abantu 1 104.
 
Mu 1990, rubanda yisubije uburenganzira bwayo bwo gutora umutegetsi yishimiye, bityo yitorera Ion Iliescu nka Perezida wa mbere watowe binyuze mu matora adafifise.
 
Ceausescu na Elena basize abana batatu aribo Valentin wavutse mu 1947, umukobwa witwa Zoia (1949-2006) na Nicu (1951-1996). Zoia na Nicu baje gupfa bazize ubusinzi bukabije(alcoolisme) bituma rubanda ibaciraho umugani ngo « kuba umwana w'umunyagitungu ntibitanga umukiro urenze uw'abo uwo munyagitugu acuza ubuzima ! » Habwirwa benshi akumva beneyo.


Umwanzuro
 
Ibyaha by'umunyagitugu Paul Kagame ni we wenyine bikwiye kubazwa, we n'umugore we, n'agatsiko k'abo bahinduye ibikoresho byabo .
 
Abatekereza guteza intambara mu Rwanda ngo bashaka impinduka yihuse, nibafate intwaro barwane n'ingabo zirinda Nyirabayazana uzwi neza, ariko bareke kogera uburimiro ku baturage b'inzirakarengane. Ibyo nabyo niba batabishoboye nibicare batuze bareke kuvangira Abanyarwanda bigorewe , babareke bakomeze baheke umusaraba wabo kugeza igihe bazashobora kuwitura hifashishijwe inzira zidasesa amaraso y'inzirakarengane.
 
Ndumva nshaka kongera kugwa mu gishuko cyo kwizera ko Paul Kagame abishatse yakwicara agashyira mu gaciro, maze ejo mu gitondo akaba yarangije gufata icyemezo cyo gukiranura Abanyarwanda, akarekeraho gukomeza kwihambira ku butegetsi amaherezo azavaho nabi, ahubwo akihutira gufungura urubuga rwa politiki, akarekura imfungwa zose za politiki, impunzi zigatahuka, u Rwanda rugaha abana barwo bose amahirwe angana, amahoro agahinda i Rwanda.
 
Kandi nakomeza kunangira, nizeye ko abashinzwe kumugira inama batazabura kumwibutsa ya mpanuro ya kinyarwanda igira iti « Uwanze kumva ntiyanze no kubona » ! Ibyabaye kuri Ceausescu n'umugore we , hari umunyagitugu bitashyikira ?
 
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w'Ishema Party.
 
Ihere amaso utu tu videos :
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.