Pages

Wednesday 29 January 2014

Re: *DHR* Rwanda :Lt Joel Mutabazi yavuze ko atazaburana ko bakora icyo bashaka


Uwo Mutabazi bazamuha akayabo k'amafaranga yemere ibyaha byose. nawe ubwo ni icyo ashaka kuko azi uko Kagame akora.  U Rwanda rukorera kugira isura rishaka mu mahanga. Kugira ngo berekane impamvu bishe Karegeya n'impamvu uwo Mutabazi bamukuye mu Bugande, abo bose baregwa bazabaha amafaranga bemere ibyaha.

Wabonye ko aboherejwe mu Rwanda bose ntawe urakatirwa harimo na Mugesera.

N'uko Kagame akora. Kuri we ifaranga rikora byose. Cyakora ntabwo tuzi niba rizakora mu gihe we azafatwa.


From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 29 January 2014, 7:53
Subject: *DHR* Rwanda :Lt Joel Mutabazi yavuze ko atazaburana ko bakora icyo bashaka

 
Niyigena Faustin – Izuba rirashe, taliki ya 28 Mutarama 2014
Umucamanza yamubwiye ko niba atemera kuzaburana muri uru rubanza, hazifashishwa inyandiko mvugo yakoreshejwe n'inzego z'ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, n'ibyo yavugiye mu rukiko rw'ibanze rwa gisirikare aho hari ibyaha yemeye ibindi akabihakana.
 
 
Mu magambo ye bwite Lt Mutabazi yabwiye umucamanza ko nta butabera yiteze kubona muri uru rukiko bityo asaba umucamanza kuzakora ibyo ashaka kuko ukuri kwe kwanzwe ari Imana yonyine ishobora kugutega amatwi. 
 
Me Antoinette Mukamusoni umwunganira mu by'amategeko yabwiye umucamanza ko niba umukiliyia we avuze ko atazaburana ntacyo yabihinduraho icyakora nawe agaragaza ko hirengagijwe amategeko arengera impunzi ndetse ko atemera iby'iyo myanzuro y'urukiko rw'ibanze rwa gisirikare kuko ubwo yari mu rukiko, Lt Mutabazi atigeze yemera icyaha na kimwe ariko akaza gutungurwa no kubona imyanzuro ivuga ko yabyemeye ubwo umwunganizi yari yasibye. Twibutse ko urwo rubanza rwaberaga mu muhezo.
 
Umucamanza yabwiye Lt Mutabazi ko mu gihe atajuririye iyo myanzuro yanditswe nabi kandi yarahawe igihe cy'iminsi 5 giteganywa n'itegeko, iyo myanzuro y'urukiko ifatwa nk'itegeko. Ku bijyane n'uburyo yakuwe muri Uganda kandi yari afite ibyemezo by'ubuhungiro, umucamanza yamubwiye ko bitari mu byo amuburanishaho.
 
Lt Mutabazi yasaga n'uwifuza ko umucamanza amwumva ahereye ku ifatwa n'izanwa rye mu Rwanda akuwe muri Uganda hamwe, ibazwa ryakozwe n'ubugenzacyaha kuko avuga ko naho afungiye adafite umutekano ngo kuko yabwiwe ko azicwa arashwe cyangwa mu bundi buryo dore ko ngo afungiwe mu kumba ke ka wenyine ariho amapingu mu buryo yita itotezwa n'iyicarubozo.
 
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Leta y'u Rwanda itica imfungwa kandi ko iyaba ibikora itaba yaramuzanye imbere y'urukiko.
 
Umucamanza yafashe umwanzuro ko iburanishwa rikomeza bityo ahita aha ubushinjacyaha ijambo aho bwagaragaje ibyaha rushinja abo bwashyize mu itsinda rya mbere ry'abantu 4 aribo Lt Joel Mutabazi, murumuna we Karemera Jackson wigaga muri Uganda, nyirarume Mutamba Eugène na Gasengayire Dative murumuna w'umugore wa Lt Mutabazi.
 
Uko iburanisha ryagenze
 
Aba bantu 4 bari mu itsinda hamwe n'abandi 12 bari muri uru rubanza bafite ibyaha bahuriraho ariko bamwe muri bo bakanagira ibyo bihariyeho. Bimwe muri ibyo byaha bashinjwa ni ugutunga intwaro n'amasasu mu buryo butemewe n'amategeko; ubufatanyacyaha mu gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha amahanga ubutegetsi buriho; umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho; gutoroka igisirikare, gukora ibikorwa by'iterabwoba; ubwicanyi n'ubwinjiracyaha mu bwicanyi; kugambirira kurema umutwe w'abagizi ba nabi; kwemera kwinjira mu ngabo zitari iz'igihugu; gukora no gukoresha impapuro mpimbano; gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugambirira kugirira nabi umukuru w'igihugu.
 
Ubushinjacyaha buvuga ko mbere y'uko ku wa 29/10/2011 ubwo Lt Mutabazi yatorokaga igisirikare akerekeza muri Uganda, hari imbunda yari yarabikije Mutamba. Ageze Uganda akabura ubuhungiro yahisemo gutumaho ya mbunda yagiye kuzanwa na murumuna we Karemera, nyuma Gasengayire (murumuna w'umugore wa Mutabazi)  amwoherereza amasasu 2 ari nayo Lt Mutabazi yakoresheje yirasa nyuma iyo mbunda ikajya kujugunywa mu musarani w'ibitaro bya Kaserengeti muri Uganda. 
 
Ibi ngo akaba yarabikoze mu rwego rwo gushaka guharabika ubutegetsi bw'u Rwanda kuko ari nabyo byamuhesheje kubona ibyangmbwa by'ubuhingiro bwa Uganda na UNHCR, agacumbikirwa muri Hoteli ya Sky i Kampala ndetse akaba ariyo makuru yagiye mu bitangazamakuru byose bivuga ko ari ubutegetsi bw'u Rwanda bwarashe ku nzu ye bushaka kumwica.
 
Bimwe muri ibi byaha aba bari mu itsinda rya mbere babyemeye ariko Lt Mutabazi wabazwaga nk'umutangabuhamya yasubizaga ko bamubeshyera kandi ko kuguma kumubaza bisa naho umucamanza ashaka kumubaza kandi yavuze ko atari buburane mu gihe ubusabe bwe butitaweho.
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.