Rwanda: Bamwe mu Basenyewe i Nyagatare Bahunze u Rwanda
Bamwe mu baturage basenyewe mu karere ka Nyagatare mu ntara y'uburasirazuba y'u Rwanda batangiye guhunga igihugu cyabo. Abo twabashije kuvugana batangaza ko amafaranga y'ubutaka n'amazu yabo yasenywe, akarere kabasubiza, adahwanye na gato n'agaciro k'umutungo wabo babuze.
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare bwasenyeye abo baturage kuwa 22 Ukwakira mu 2013. Twari twifuje kuvugana n'umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, ntiyitaba telefoni ye igendanwa.
Abasenyewe ni abari batuye mu murenge wa Rwimiyaga. Kugeza kuri iyi taliki, abo baturage ntibarongera gutuzwa bihamye. Cyokora bamwe mu batugejejeho amakuru babwiye Ijwi ry'Amerika ko ubuyobozi bw'akarere bubakodeshereza mu bandi baturage.
Dore ikibazo: Wowe usenyewe ku ngufu, ntuhabwe ikiguzi cyatuma ugira ahandi wakwimukira mu Rwanda ngo wongere wubake, wabigenza ute? Ese wakwitabaza nde?
Iki ni cyo kibazo bamwe mu bakunzi b'Ijwi ry'Amerika basubije bakoresheje urubuga rwa Facebook. Hari n'abandi baduhaye telefoni zabo turavugana, nk'uko mugiye kubyumva mu kiganiro "Murisanga kw'Ijwi ry'Amerika", cyateguwe n'umunyamakuru Etienne Karekezi.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.