Pages

Friday 28 March 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* RADIO IMPALA.

 


----- Forwarded Message -----
From: Theobald Gakwaya <tgakwaya@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 28 March 2014, 19:31
Subject: Re: *DHR* RADIO IMPALA.

 
Abatekereje gushyiraho Radio yo kumara abaturage ubwoba ngo baharanire uburenganzira bwabo bagize neza cyane
Ariko se niba barabwiye uwo mugiraneza ko Radio Impala ari iyo gufasha opposition politique Rwandaise kugira acces kuri Medias
Noneho yaba yarabaye umwihariko w'amashyaka amwe gusa bigenze bite? Mbese ariko byagenze nta buriganya bwo bwaba burimo? Mbese uwo mugiraneza yaba yari agamije gufasha gusa plateforme RNC-FDU-Amahoro Congres? Nimukomeze kutuvunguriraho natwe tumenye ukuri,

Rwaka


On Friday, March 28, 2014 2:06 PM, "majaribu1987@yahoo.fr" <majaribu1987@yahoo.fr> wrote:
 
Njye namwe mvuga ko iterana ry'amagambo cyangwa isebanyabuhanga ku mbuga nkoranyambaga atari bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cg amakimbirane bivutse. Yewe nsi na bwo buryo bwo gukina politiki, dipolomasi cyangwa gushaka kugirirwa icyizere muri politiki!

K'ubwanjye, nta n'impamvu za RDU zo gutanga ibisobanuro kuri Radio IMPALA kuko igitekerezo cyo gushyiraho iyo Radio cyavutse RDU ubwayo itaranavuka, yewe n'abayishinze bari bataragira igitekerezo cyo kurema iryo shyaka, cyane ko bari bakiri muri RNC. Ngo UWIKANGA AMABINGA NI UKO ABA AYAFITE KOKO ! Niba RADIO IMPALA ari iy'amashyaka yose, kuki nta rindi shyaka  ryashyizwe mu majwi uretse RDU?? Kuki ari RDU yitanguranyije kuvuga imvo n'imvano y'ubuterankunga bw'iyo Radio, itanagaragaza uwateye inkunga uwo ari we??? ESE UBUNDI RDU YARI KUMUMENYA ITE MU GIHE YARI ITARASHINGWA IYO NKUNGA ITANGWA.??

Aha ndibuka mu kiganiro mbwirwaruhame cyo kuwa 13 Ukuboza 2013, ubwo Dr Rudasingwa yabwiraga abari bacyitabiriye ko, kimwe mu byo  PLATEFORME RNC, FDU Inkingi na AMAHORO People's Congress imaze kugeraho, ari UKUMARA UBWOBA ABANYARWANDA BATARI BAZI UBUBI BW'INGOMA IRIHO. Yongeye ho ati "DUFITE N'UMUSHINGA WO GUTANGIZA RADIO IMPALA IZAVUGIRA MURI SHORT WAVES, MUZAJYA MUTANGAHO IBITEKEREZO VUBA AHA KUKO IKIRI MU IGERAGEZWA KO YUMVIKANA MU RWANDA". Niba ntibeshye, icyo gihe imirongo  n'amasaha  Radio IMPALA yagombaga gutangariza amakuru byatangiwe mu kiganiro mbwirwaruhame.

Mpamya ntashidikanya ko, abitwa ko bari kuyikoresha buno nabo bari muri icyo kiganiro KANDI BOSE BARI BAKIRI ABAYOBOKE BA RNC, ntibigeze babivuguruza  Umuhuzabikorwa wa RNC wadukanye iyo mvugo,  ko abeshya, ngo bamunyomoze ko iyo RADIO itari iya PLATEFORME yavugiraga, ngo wenda bavuge ko ari Radio y'Umuterankunga w'umunyabuntu ( généreux donateur), cg ngo nyirayo yanditsweho agaragazwe.

Ikindi kandi, niba koko KARURUNGA SALEH  yari yaratangiye gukorera kuri iyo Radio nk'Umukorerabushake (bénévole) akiri Umunyamabanga wa RNC- Bruxelles (nk'uko RDU ibishimangira mu itangazo ryayo rinyomoza ibiyivugwaho), yabwira Abanyarwanda uwari wamuhaye amabwiriza, ko RDU yari itaragashingwa, cyane ko yatangajwe ku mugaragaro kuwa 17 Gashyantare 2014??
Itangazo riyishinga ryavugaga ryasinyweho n'umuntu umwe rudori, rivuga ko  andi mazina y'abayigize azatangazwa nyuma.
Icyo gihe yewe na KARURURANGA SALEH yakomeje kuba Umunyamabanga wa Komite RNC Bruxelles, ataregura ku mabanga yari ashinzwe muri RNC-Buruseli. Yewe akomeza no gukorera kuri iyo Radio IMPALA.

Ntihashize igihe kinini, KARURANGA yaje kwandika ibaruwa yegura muri RNC, maze RDU itanga irindi tangazo rishyira ahagaragara abagize Komite yayo y'agateganyo (Dr MURAYI, wungirijwe na MANZI Aloys, barimo na KARURARUNGA Saleh.
Icyo gihe itangazo rivuga ko  iyo KOMITE Y'AGATEGANYO  yatowe hakurikijwe icyemezo cy'Inama y'ikubitiro (Assemblée Constitiuante) yo kuwa 14 Gashyantare 2014. Aha byanteye kwibaza impamvu itangazo ryo kuwa 17/02/2014  ry'ishingwa rya RDU ritahise rivuga abayishinze kandi inama yo kwemeza ishyaka yari yabaye kuwa 14 Gashyantare 2014 yarabemezaga. (ibyo tubireke, si byo bindaje ishinga).

Ikizwi cyo kandi kitashikanywaho, ni uko abakoresha RADIO IMPALA (cyane cyane aba RDU kubera ko RNC, FDU INKINGI na AMAHORO bavuga ko batari gushobora kuyigeraho) ni uko bafite CODE Y'IBANGA Radio IMPALA yakoreshaga batarava muri Plateforme. Wenda bakaba barayinduye, kugira ngo hatagira abandi bakomeza  kuyigira ho accès.
Uko biri kose, ntabwo Umuterankunga w'iyo Radio IMPALA yigeze atanga amafranga avuga ngo PLATEFORME NISENYUKA, RADIO IZAKOMEZE IKORESHWE N'ABAZABA BARASHINZE RDU IZAVUKA IGIHE RUNAKA.

Icyo mbona ku giti cyanjye, ni uko abafite Radio IMPALA mu maboko yabo, bakoresheje nabi icyizere bari baragiriwe bakiri muri RNC (abus de confiance).
Nkeka ko wenda bashobora kuba ari bo bari  barashyizwe imbere mu guhagararira umushinga w'iyo Radio, ndetse bakaba banasinya kontaro yayo n'abaterankunga. Noneho bamara kubona basezeye mu Ihuriro Nyarwanda, bati dufite iby'ibanga byose bya Radio IMPALA, reka tuyikomeze; ce qui serait malhonnête.

Cette conviction m'emporte par les mentions du communiqué RDU suivantes :
"
Tout d'abord nous tenons à expliquer que cette radio n'a jamais été la propriété de la plateforme RNC-FDU et AMAHORO ni de l'association radio IMPALA asbl qui a été crée bien après le lancement de la radio pour en acquérir la propriété et l'exclusivité mais cela n'a jamais été possible.
Nous tenons également à dire que les fonds qui ont financé cette radio jusqu'à présent parviennent d'un généreux donateur qui a tenu à garder l'anonymat et non pas des cotisations des membres des de cette plateformes comme nous l'entendons dire ici et là. Nous demandons aux responsables de la plateforme de bien informer leurs membres de l'usage qu'ils ont fait de leurs cotisations pour qu'ils ne continuent pas à traiter nos responsables de voleurs.
Nous tenons également à dire que les dons du généreux donateur n'étaient pas destinés à la plateforme RNC-FDU-AMAHORO mais bien à la promotion du pluralisme médiatique au Rwanda   et notamment à l'accès de l'opposition rwandais aux médias.
Nous dénonçons par ailleurs, le détournement d'une partie de l'aide accordée par ce généreux donateur, ce   qui a empêché la radio IMPALA de fonctionner correctement, notamment par le manque de journalistes car ces derniers refusaient de travailler  bénévolement.
Nous déplorons l'ingratitude de ces responsables de la   plateforme RNC-FDU-AMAHORO vis à vis de Monsieur KARURANGA Saleh, qui est quasiment le seul à avoir accepté de travailler bénévolement sur cette radio depuis sa création jusqu'à ce jour, dans l'unique intérêt   de la diversité d'opinions au Rwanda.
Nous informons tous les rwandais que, même si les moyens accordés par notre donateur ont été détournés, nous sommes déterminés à soutenir   cette réalisation primordiale pour pluralisme d'opinions au Rwanda et nous invitons tous les rwandais, surtout ceux de l'opposition qui n'ont pas droit à la parole dans les médias rwandais, à soutenir cette action et profiter de cette opportunité pour faire vivre le pluralisme d'opinion dans la société Rwandaise".

NONE SE  RDU YARI KUBWIRWA N'IKI IYO RADIO IMPALA ITARI ISANGIWE NA PLATEFORME KANDI  RADIO YARATANGIYE GUKORA RDU UBWAYO YARI ITARAKAVUKA???

Mu gufasha abo Banyapolitiki kubonera umuti ikibazo, ejo batisiga umugayo ku bintu bitari bigoye kubonera umwanzuro uhamye, nagira inama Dr MURAYI, MANZI ALOYS na SALEH KARURANGA, kwegerana na PLATEFORME RNC, FDU INKINGI, AMAHORO, yewe n'andi mashyaka bumva bashaka kuko RDU ishimangira ko Radio IMPALA yashyiriwe ho pour l'accès de l'opposition politique aux médias ( pluralisme médiatique au Rwanda), bakaganira ku kibazo imbona nkubone, bakagaragaza RADIO IMPALA yarashyizwe mu maboko ya nde?? Maze bakagena na Commission y'amashyaka yose, abishaka kandi abyimeje, izajya ikurikirana ikibazo cy'iyo Radio IMPALA, atari ukuvuga ngo ni RDU yonyine, cg RNC, cg FDU, AMAHORO, RDI, PDI, ISHEMA, etc.

Naho ibyo kwandika ngo Umuyobozi wa RNC nasobanurire abayoboke be, aho yashyize imisanzu yatangwaga yo gushinga Radio, ni uburyo bwo  kwihunza ikibazo.
Ese mu mpamvu zatumye batatu bavuye muri RNC bashinga RDU, ko batigeze bavugamo ikibazo cy'imisanzu ?? Ko batavuzemo ikibazo cya Radio IMPALA?

Nunze mu ry'uwambanjirije wa mugani, NIBA SALEH YARASHINZWE MEDIAS MURI RNC ARI UMUKORERABUSHAKE, YABA YARASUBIJE IBIKORESHO YAKORESHAGA cg wenda bishobora kuba byari ibye bwite ko nabyo bishoboka??

Ni inama nagiraga les politiciens byitwa ko barongoje imbere abanyarwanda. Naho ubundi; abanyapolitiki bazahurwa n'abayoboke bitewe n'imyitwarire hagati yabo !



Le Vendredi 28 mars 2014 13h10, Augustin NYIRIBAKWE <anyiribakwe@yahoo.com> a écrit :
 
Banyarubuga mwaramukanye amahoro?
RNC ntiyigeze ishaka kuvuga icyo yapfuye n'abashinze ishyaka UDR rya MURAYI. Abarishinze bo baragerageje mu buryo bwabo,none uyu munsi Vice President waryo MANZI Aloys abinyujije kuri facebook ya RADIO IMPARA afite mu maboko ye yongeyeho ibindi bisobanuro,,abivuga muri aya magambo , nkaba ngira ngo namwe nyabasangize. Yagize ati:


"Nshuti za Radiyo Radio Impala ndabona RNC itangiye gukora nka FPR ariko nta gishya kirimo kuko ni FPR muyindi sura.

Ubwo lero aho gusobanulira abantu ukuli barimo gutuma ba Rwarakabije babo (Abahutu de service) ngo baze gusebya abandi.

Reka mpere k umukuru igisambo muri bo: Rudasingwa Theogene, icyambere Rudasingwa Theogene wasobanuriye abanyarwanda ndetse n abanyamuryango ba RNC bishyuye office ya RNC (head office ya RNC itarigeze ibaho.

ayo mafaranga bayishyuye imyaka irenga ibiri, none se uwo mwasebya wese ahuriye he n igisambo Ruharwa Rudasingwa Theogene, ukunda amafaranga, kugeza n aho bamwe bavuga ko yakwemera agatanga n ababyeyi be ho ingwate.
ubwo lero yohereje ba Rwarakabije ngo baze gusebanya FPR style.

Ese ubundi yaba yarasobanuriye abanyarwanda ama liste y'aba jenocidaire yaba yarakoze akayoherereza ministre w'umuhutu ngo abe ariwe ujya gukora akazi kabi , we yirebera.

Ngo babonye amabanga, muhishulira abanyarwanda, Reka nkomeze mbe mpereye kuli Rudasingwa, utifuza ko organisation ayobora itagira bank account, yea Gd governance, none se niba idahereye iwanyu izabera he ? mbega RNC

Amafaranga ya Radiyo yatanzwe n abagiraneza, kuburyo amafaranga y'abayoboke yashyizwe mu mufuka , wande? baza igisambo gikuru nako ibyo byose ni Diplomatie, none se mwasobanuriye FDU cyangwa amahoro ko hari umugira neza wari warabahaye amafaranga yakwishyura Radiyo umwaka wose ndetse unarenga?

oya mwabiryamye ho ahubwo mu komeza gukama inka y amata ahora ho, abayoboke bishyura kandi mutazayakoresha icyo yagenewe.

Sindarangiza, Rudasingwa se ko wari uzi ko amafaranga ya Radiyo yatanzwe ari imfashanyo izajya kuli Radiyo gusa, ukayatera imirwi, wabona uri hafi kuyamara, ugatangira gushaka impamvu zo gufungisha Radiyo ngo batazakubaza aho yagiye.
Ngo murashaka kumenya ibisambo.
Igisambo gikuru ni Rudasingwa Theogene, utihanganira ko bamu bwiza ukuli, cyangwa se bamu hakanye, kuko yumva ari hejuru ya byose, nako ya bose, none se urwo Rwanda muzaruyobora mutavugana n'abandi? Ba Rucagu bo ngo bijejwe imyanya reka si uku mugira akamana, ngaho Munyangire, niba adashaka umuntu aramwirukana, atabajije na bagenzi be, abo yirukanye si bake, ndetse hari n'abo yagerageje bagenzi bakamwangira.

amacakubiri niyo ariraho, none se igisambo ninde, ko twe iyo tugiye mu ma Hotel twishyura, ariko hari abavamo nk abajura, kandi ari ba Bwana Coordinateur, ese washatse akazi nk'abandi aho guhora ukoresha credit carte z'abayoboke, abo ubeshya ko uzabageza k ubutegetsi ukabacyura, binyibutsa abo bita ba Guru, n abo b'amadini atemewe, reka kugira RNC secte.

Ibimenyetso lero mushaka bya Radiyo mwashatse gufungisha mu gatuma abo mwifatiye ngo baze gukora akazi gasebetse, iyo umuntu atemeye amafuti yawe, ubwo aba abaye umwanzi, ngaho ukamuterereza intumwa zawe, Musonera, na Ngarambe bica bagakiza, ngaho bagasenya RNC mu bubiligi, mu bwongereza, mu bufaransa, bahawe umugisha na Shebuja Rudasingwa.

Ese ubundi Kagame na Rudasingwa bataniye he? harya ni nde wari conseye w'undi?
Radiyo ntiyigeze iba iya RNC, turabaha details zose mu masaha make. Aho kuba umwicanyi na kwitwa igisambo, kandi niba koko hari uwibye iyo Radiyo nk uko mu bivuga, yayizaniye abanyarwanda, nta nyungu bwite irimo, ariko babavanye ho igikoresho cyo gusabiriza."






__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.