Uti: "kuki UDR yumva ko Politiki yayo yatangirira kuri Radio IMPALA???"
Niba utali muli UDR, icyo kibazo ntikikureba. Niba kandi uli muli UDR, icyo kibazo uzakibaze bagenzi bawe mwihereye mu nama.
Si byiza kandi gutiza abandi igitekerezo cyo gukorera FPR nta gihamya ufite. Genzura nawe ibyo wandika, aho kwihutira kuvuga menshi ku kibazo utazi uko giteye. Ese baliya bagabo uzi barakoranye bate muli iyi myaka ishize ? Ese uzi biliya bitutsi bituruka ku ki? Mujye mushishoza mbere yo kwiterera mu mata nk'isazi, mu byo mutazi.
Iliya dossier hali benshi batazi uko iteye aliko bihutira kuvuga ngo ni Kanaka uli mu makosa.
Mwali mukwiye gucisha make, mukilinda guhubuka. Ese iyo radio yaguzwe angahe ? Uwo mugiraneza muramuzi? Ese muzi impamvu RNC yacitsemo ibice ? Ibyo byose mubyibaze, niba nta bisubizo mufite mucishe make.
Rwalinda
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: majaribu1987@yahoo.fr
Date: Mon, 31 Mar 2014 05:36:52 +0100
Subject: Re: Re : *DHR* RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.
Igitangaje ni uko MANZI Aloys, malgré ibyo yanditse byose ku mbuga nkoranyambaga yivuguruza, yemereye izuba riva Radio BBC Kinyarwanda-Kirundi, ko Contrat ya Radio IMPALA yari yarasinywe na Colonel KAREGEYA Patrick, izina rye ryanditse ho, ritari irya MANZI.
None se, MANZI arumva atarimennye inda nka cya gisiga cy'urwara rurerure???
Ubwo se yagaragariza Abanyarwanda cg Abanyapolitiki ko, nyuma y'urupfu rwa Karegeya, nka co-fondateur wa RNC, ari MANZI wagombaga gufata la relève guhagararira Radio IMPALA ngo yandikwe ku izina rye, yewe n'Umuyobozi w'ibiganiro by'iyo Radio Sixbert MUSANGAMFURA atanabizi??
Cyangwa MANZI arashaka iturufu, azarisha, azereka FPR ko hari igikorwa cy'uwayirwanyaga (KAREGEYA) yigaruriye, maze agororerwe!!
Ndi nkawe, nasubiza Kayizari ibye da, nta yandi mananiza, naho ubundi ashobora kwibwira ko ari succès arimo guha ishyaka UDR rishya afatanyije na bagenzi bavuye muri RNC, ahubwo ari ukuritiza umurindi mu kurisenyera mu cyama cy'i Kigali! Ese ubundi, ko abandi bose batangiye bakina politiki, nta Radio bafite kandi bakabigeraho, kuki UDR yumva ko Politiki yayo yatangirira kuri Radio IMPALA???
Dore aho nigaramiye, ku mugani wa mu salaud w'i Ruhande (UNR- Butare) zari zatumye arambarara mu muhanda!Le Dimanche 30 mars 2014 12h13, Kamana Paulo <paulokamana@yahoo.de> a écrit :
Rwose ibyo uvuze nibyo, Umuntu aravuga ngo Radio niy 'Abanyarwanda Akayandikaho Amagambo ameze kuriya?Mwakoroheranye rwose? Abantu mukunda ukuri Mwamagane amagambo ameze nkayo Manzi yanditse kugirango nundi wese Ufite Umucyo wo gushyira isoni azabicikeho.Nzaba mbarirwa ni Umwana w'Umunyarwanda.KamanaBernard Suku <bsuku07bis@yahoo.com> schrieb am 13:45 Samstag, 29.März 2014:
Netters,Aba banyepoliki bacu bari bakwiye kujya bitondera ibyo bavuga, cyane cyane ibyo bandika.Mwabonye ko bamwe ari n'abadogiteri. Bajye bibumuka ko ibyanditse bidasibana, bihoraho iteka (verba volant, scripta manent, dixit).Umwe mu barimu banjye b'isomo ryitwaga "la morale" yakundaga kutubwira ati: "Si tu voles et caches une orange, il va pourrir après un certain temps". Ati kandi iyo rimaze kubora riranuka. Abo rinukira bararishaka, ati kandi, akenshi bakavumbura ubuhisho bwawe. Inzandiko nk'izi ntaho zitaniye niryo cunga. Kera navuba rizabanukira. Nimwikubite akanyafu, mureke kurara amajoro mucura amatiku.Akanyafu (ka kera):Abenshi muri twe, cyane cyane abo mu rungano rwanjye, muribuka akanyafu ka mwarimu, cyangwa se akanyafu k'ababyeyi.Mwarimu:Abana b'abaswa, abakubaganyi et les indisciplinés en général, bakosorwaga n'akanyafu. Unaniranye bakamusuka hanze (ku mwirukana).Ababyeyi:Intambara, rwaserera mu bana, cyane cyane impanga cyangwa inkurikirane, yabaga akenshi urudaca mu rugo. Ariko k'umubyeyi uzi kurera, ari uwendaranyije (gashoza ntambara) ari ukunze kuregaguzwa (délateur), bose bahanwaga kimwe: akanyafu.Abantu bakuze:Iyo umuntu mukuru yigiraga intakoreka (Rudatinya, Rubamba, ...), bagenzi be ndetse n'abamuzi, baramubwiraga bati: "uri kubite akanyafu".Maze gusoma iri tangazo, nibutse kandi ibyo Dr Rudasingwa (& Cie) akunze kuvuga iyo asobanura ibyerekeye ubufatanye muri politiki (création de coalition). Akunze kuvuga ati: "kugira abo mufatanya muri politiki, niko gushinga urugo (mariage). Ubanza kurambagiza, ugasaba, ugakwa, mugashyigiranwa (mukubaka urugo). Ndetse mwagira amahirwe, mukabyara, mugaheka (dans ce sens là).Akongera ati, haba ndetse n'igihe bidashobotse, ukananiranwa n'uwo mwashakanye, ejo mugatana (divorce). C'est aussi une logique des vieux temps (aka muntu, uruntu-runtu, jye jyenyine).Gusa iyo wiyubaha, wirinda kwandagaza uwo mwashakanye surtout igihe mutandukanye. C'est la logique des gens respectuex - les nobles, dans ce sens là.Kuri mwe, nti: "Muve ku giti dore umuntu".BSVan: "rwemay@yahoo.fr" <rwemay@yahoo.fr>
Aan: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Verzonden: woensdag 26 maart 16:03 2014
Onderwerp: Re : *DHR* RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.
Murayi ubundi azwiho ubupfura none se atangiye politique ari escroc yiba radio y abandi. Niko rero muzayobora u Rwanda. ..atangiye nabiEnvoyé depuis Yahoo Mail pour Android
From: Peter Rwagasabo <rwagasabo@gmail.com>;
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Bcc: <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Subject: *DHR* RADIO IMPALA EDITORIAL AND BROADCAST INTRUSION.
Sent: Wed, Mar 26, 2014 1:33:46 PM
http://glpost.com/radio-impala-editorial-broadcast-intrusion/Website: http://www.glpost.com/Facebook: https://www.facebook.com/greatlakespostTwitter: Great Lakes Post@greatlakespost
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (2) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.