Pages

Thursday 27 March 2014

RWANDA: RADIO IMPALA YARASHIMUSWE


RWANDA: RADIO IMPALA YARASHIMUSWE

RWANDA
AMAHORO People's Congress – FDU-INKINGI – Ihuriro RNC
Ku wa 25 Werurwe 2014
Imikorere, umurongo n'umuyoboro wa Radio Impala ivugira muri SW kuri metero 16 na Khz 17 540 byarashimuswe ku buryo ntaho bigihuriye n'umuryango udaharanira inyungu witwa Radio Impala asbl ndetse n'impuzamashyaka ihuriweho n'imiryango ya politiki Amahoro People's Congress, FDU-INKINGI na RNC. Ubu buriganya bwatangiye kugaragara guhera italiki ya mbere mutarama 2014 kandi intambwe zo kurangiza ikibazo mu bwumvikane zarananiranye.
Byaragaragaye ko Radio Impala n'ibijyanye nayo nka website, Facebook n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bwo gusakaza amajwi bikomeje gukoreshwa, gatozi cyagwa bafatanije, n'abitwa Aloys Manzi, Paulin Murayi na Saleh Karuranga.
Turasaba abanyarwanda bari mu mitwe ya politiki yacu ndetse n'inshuti zacu zigomwe zigatanga inkunga y'umutungo n'indi ishoboka yose kugira ngo uyu mushinga ugerweho, gukomeza kwihanganira izo nsanganya. Turabashimira byimazeyo inkunga mukomeje kudutera, kudushyigikira no kwitangira iyi nkubiri yo kubohoza igihugu cyacu.
Iyi miryango yacu iramenyesha abumva Radio Impala, abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari byo muri Afrika, Abanyarwanda, n'abandi bose bafite icyo bahuriyeho na Radio Impala, ndetse n'undi wese urebwa n'iki kibazo ko nta ruhare na ruto tugifite ku bikorerwa muri iyo Radio yabohojwe kuva muri mutarama 2014.
Mw'izina ry'umuryango Radio Impala asbl
Sixbert Musangamfura,
Umuyobozi w'umushinga
Abahagarariye RNC, FDU-INKINGI n' Amahoro PC:
Dr. Nkiko Nsengimana, Coordinator
FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
Etienne Masozera, President
AMAHORO PC
Ottawa, Canada
Dr. Theogene Rudasingwa, Coordinator
Ihuriro Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.