Green party ni abihanduzacumu nka Rwanyonga rwa Mugabwambere. Tuzi twese ko ali gupfa guhanyanyaza bituma bamwe bavuze "hoya" mu mwanya wa "oya". Rwose amatora y'abakuru ya Rwanda n'imikorere yabo turayizi kuva ku bwa Habyarimana kugeza magingo aya!
Abanyarwanda bararongorwa bagahagalikirwa gutora icyo uli prezida ashaka, yemwe niyo aliho abaroha bagomba kubitora, nka bya bika bigana urubagiro bishorewe nta yindi nzira bifite byaca ngo birukwepe. Ni nayo mhanvu igishishikaje abasangirangendo ba RPF atali iliya kamaramhaka (kuko izaba automatique kandi ga yaranararangiye), ahubwo bashishikajwe no kubanza gusenya urukuta rw'amategeko nyamara bishyiliyeho shenge muli 2003!
To: Sibomanaxyz999@gmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 8 Oct 2015 09:28:49 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Ngo bazakora 'campaign' yo gutora HOYA muri referendum.
Leta y'u Rwanda ITSINZE Green Party ku kirego cyo kuvugurura Itegeko Nshinga
October 8, 2015 • By CHIEF EDITORInteko y'abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga imaze gutangaza umwanzuro ko Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ritsinzwe ikirego ryaburanagamo na Leta y'u Rwanda aho bashinjaga Leta gushaka kuvugurura Itegeko nshinga kandi ngo binyuranyije n'amategeko.
Abacamanza bemeje ko nk'uko ingingo zitandukanye zibisobanura mu Itegeko Nshinga, ingingo ya 101 ibuza Perezida w'u Rwanda kurenza manda ebyiri, ngo ishobora kuvugururwa ku bushake bw'abaturage batoye Itegeko Nshinga.
Urukiko rwanzuye ko ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritigeze rigaragaza ishingiro ry'uko ingingo ya 193 itavuga kuvugurura umubare wa manda z'umukuru w'igihugu.
Umucamanza yavuze ko iyi ngingo ahubwo itanga ibisobanuro bitatu harimo no kuvugurura umubare wa Manda z'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.
Umucamanza yavuze kandi ko n'amasezerano y'umuryango w'ubumwe bwa Africa areba iby'itegeko nshiga mu bihugu biwugize ntaho abuza ko Itegego Nshinga ry'igihugu runaka ryahinduka cyangwa ryavugururwa mu gihe cyose binyuze muri demokarasi.
Ati "Mu Rwanda iri vugururwa ryasabwe n'abaturage biciye mu mahame ya demokarasi, kandi ubutegetsi bushyirwaho n'abaturage."
Mu kwezi gushize ikirego cya Green Party uru rukiko rwari rwanzuye ko gifite ishingiro ndetse gitangira kuburanishwa Leta yunganiwe n'iri shyaka rihagarariwe n'umuyobozi waryo Frank Habineza mu Rukiko. Uyu munsi wari uwo gusoma umwanzuro ku rubanza.
Uruhande rw'ishyaka Green Party rwagaragaje ko rutanyuzwe n'imyanzuro y'Urukiko rw'Ikirenga ari narwo rwa nyuma rukuru mu gihugu.
Samu Rugege wayoboye inteko yaburanishije uru rubanza yavuze ko muri Demokarasi ibisabwa n'abaturage byose bitagomba kubahirizwa. Ati " ni byo koko no muri Demokarasi icyo abaturage basabye cyose ntibivuze ko byanze bikunze bagihabwa cyangwa bakemererwa n'ubutegetsi cyane cyane iyo kinyuranye n'amategeko."
Agendeye ku gitekerezo cy'umuhanga Stiven wavuze kuri Demokarasi; Samu Rugege yavuze ko Demokarasi itagomba gufatwa nk'ubutegetsi bwa rubanda gusa ahubwo ko ari ubutegetsi bwa rubanda hakurikijwe inzira zemeranyijweho mbere.
Agaragaza ibyemeranyijweho mu Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu; Rugege yavuze ko mu gihe iri tegeko Nshinga rikimeze uko riteye ubu ntawashobora kwiyamamariza Manda zirenze ebyiri ku mwanya w'umukuru w'igihugu nk'uko bikubiye mu ngingo ya 101.
Samu Rugege yagaragaje ko Itegeko Nshinga ubwaryo ari ryo rigena uko rishobora kuvugururwa, nk'uko bikubiye mu ngingo yaryo ya 193, ingingo inagaragaza uko kuvugurura manda ya perezida wa Repubulika bikorwa.
Ngo bazakora 'campaign' yo gutora HOYA muri referendum
Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka Green Party yatangaje ko nubwo batsinzwe uru rubanza bakaba nta rundi rukiko bazajuririramo ariko baziyambaza umukuru w'igihugu bakamugezaho ikirego cyabo.
Habineza yavuze ko umukuru w'igihugu natagira icyo agikoraho ngo ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, mu gihe cy'amatora ya kamarampaka yo kuvugurura Itegeko Nshinga, rizakora 'campaign' yo gushishikariza abantu gutora 'HOYA' kugira ngo iriya ngingo ya 101 ntivugururwe.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
--
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.