Pages

Thursday 22 October 2015

[haguruka.com] Re: Ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye gutangaza isi yose. Iminsi ntimujya inama koko! "

 

Mu magambo Paul Kagame yivugiye ubwe ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye n'umunyamakuru wa «new African» yagize ati:

"Hanyuma, undi w'Umunyamerika arambwira ati " urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya.
Nuko ndamubwira nti: " Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka Franklin Delano Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n'Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington.
Hanyuma ndamubaza nti " mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti " kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo.»

Abatabizi bicwa no kutabimenya koko. PK ashobora kuba akeka ko abantu bose ari ibicucu.

Roosevelt nta Tegeko Nshinga yishe/yahinduye kugira ngo abone uko yiyamamaze inshuro zirenga ebyiri (nk'uko Kagame ari mo abikora) kubera ko icyo gihe nta mubare ntarengwa wa za manda wabaga mw'itegeko Nshinga ry'Amerika (reba ibisobanuro birambuye hano hasi). Uwo mubare ntarengwa wa za manda washyizwe ho Roosevelt ameze gupfa. Kagame rero n'intore ze bagombywe gusigaho gusiga agahero, bakareka kubeshya bimwe binyagisha (wa mugani wa Semuhanuka).

Dore uko Umuhanzi Byumvuhore abona umunyanyoma:

"Umunyabinyoma arabigaragaza
Atara iguhuha kandi agenda agikwiza
Nguwo, aravuga nk'urima amabuye.
Ntabwo agoheka iyo aryamye
Yibaza byinshi k'ubyo azinduka abeshya
Umutwe akawushyushya, rimwe bikamuhira.
Atera ubwoba abanyakuri bagaceceka
Akaguma abeshya bwacya akibeshya
Nguwo, uwo ni we ukomanga."!


Pour votre info...

Franklin Delano Roosevelt, 32nd President of the United States, March 4, 1933 – April 12, 1945.

Franklin Delano Roosevelt (/ˈroʊzəvəlt/, his own pronunciation, or /ˈroʊzəvɛlt/) (January 30, 1882 – April 12, 1945), commonly known by his initials FDR, was an American statesman and political leader who served as the 32nd President of the United States. A Democrat, he won a record four elections and served from March 1933 to his death in April 1945.

Presidential Term Limits in the US Constitution:
The Twenty-second Amendment (Amendment XXII) of the United States Constitution sets a term limit for election and overall time of service to the office of President of the United States.
Congress passed the amendment on March 21, 1947. It was ratified by the requisite 36 of the then-48 states on February 27, 1951.

Text:

"Section 1. No person shall be elected to the office of the President more than twice, and no person who has held the office of President, or acted as President, for more than two years of a term to which some other person was elected President shall be elected to the office of the President more than once. But this article shall not apply to any person holding the office of President when this article was proposed by the Congress, and shall not prevent any person who may be holding the office of President, or acting as President, during the term within which this article becomes operative from holding the office of President or acting as President during the remainder of such term.
Section 2. This article shall be inoperative unless it shall have been ratified as an amendment to the Constitution by the legislatures of three-fourths of the several states within seven years from the date of its submission to the states by the Congress."



From: "itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, October 22, 2015 4:44 AM
Subject: *DHR* Ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye gutangaza isi yose. Iminsi ntimujya inama koko! "

 

"Ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye gutangaza isi yose, kuko abanyarwanda bo barakimenyereye! Burya iminsi ntimujya inama koko! "



 hagiye kujyaho leta y'inzibacyuho ihuriweho n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'ishyaka ryatsinzwe rya MRND, abazungu bamushyigikiye barahurura ndetse bashyiramo n'igitsure kugira ngo iyo leta ishingwe, nyuma y'umwaka umwe gusa mu 1995, Twagiramungu Faustin n'abandi banyepolitiki bashishoza bahise bayisohokamo, nyuma yaho Bizimungu ajya mu kagozi; Kagame akoresha amayeri menshi yo kwigira perezida!
 
Mu mwaka w'2003 hashyizweho itegeko nshinga rishya, Kagame yitoresha ku mbaraga, ngo ntiyakwiyubakira inzu ngo abandi baze kuyituramo, byakomeje bityo… kugeza ubu! Noneho agaruye amayeri yo kuvuga ko nta muntu numwe yasabye guhindura itegeko nshinga, nyamara niwe washyizeho abagize komisiyo yo kudoda itegeko nshinga rimukwiye! None se umuperezida muzima yashyiraho komisiyo yo kuvugurura itegeko nshinga kandi adashaka ko rivugururwa? None se Kagame arabeshya nde: abazungu, abanyarwanda cyangwa aribeshya ? Tugiye kubagezaho amagambo Paul Kagame yivugiye ubwe ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye n'umunyamakuru wa «new African»; nta kindi twongeraho ahubwo duhariye abasomyi ba «veritasinfo» nabo bikorere isesengura.
 
Muri icyo kiganiro Paul Kagame aragira ati:
 
«Sinigeze nshaka cyangwa ngo nsabe uwo ariwe wese guhindura Itegeko Nshinga ku bwanjye. Oya, simbirimo nk' uko ubibona. Hari abantu mbona bandika ngo Kagame ari gushaka manda ya gatatu. Oya, nta kintu nkeneye. Abanyarwanda nibo bagira bati : Reka turihindure nitwe twaryiyandikiye. Kubw' ibyo, niba bumva batekereza ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga, ni ibyabo. Nubaha Itegeko Nshinga kandi nzakomeza kubaha Itegeko Nshinga ryashyizweho n'abaturage. Ndamutse nongeye kwiyamamaza nabikora nkurikije uko itegeko nshinga ryashyizweho n'abaturage ribiteganya. Ikibazo kivuka gusa iyo abayobozi bamwe, inshuti n'imiryango yabo aribo babiri inyuma.
 
Ariko njye nakwizeza ko mu bitureba, ugusaba ntikuri guturuka kuri njye, umuryango wanjye cyangwa inshuti. Nimenya ko hari ababyihishe inyuma ko hari uri gukina imikino ngo banshyire mu byo bashaka, nzababwira nti mubyibagirwe. Ariko niba biboneye, byumvikana kandi binyuze mu mategeko, nshyigikiye igitekerezo cyo kugumaho. Yego. Mpora mbwira abaturage, nk' uko nabibwiye abo mu ishyaka ryanjye, nti mugomba gutekereza neza kandi buri gihe mukitegura ko n'ikintu mutishimiye gishobora kubaho. Ku bwanjye ibintu byo kuba Perezida ntabwo bimpangayikisha na gato. Ariko kubw' ibyo nakoreye abaturage banjye byose, no gukorera umutimanama wanjye, abaturage bambwiye bati Perezida, urananiwe cyangwa se turakurambiwe ugomba kugenda, nzagenda uwo munsi.
 
Mfite inshuti yaturutse mu Burengerazuba ije kumbwira ko yumvise ko Abanyarwanda bashaka ko nguma ku butegetsi indi manda, yangiraga inama yo kudakurikiza ibyo abaturage bavuga. Ariko yarivuguruje ubwe avuga ko akeka ko ibyiza kuri njye ari ukuba nka Lee Kuan Yew wa Singapore. Naramubajije nti 'Lee Kuan Yew yakoze iki?' Ati yakoze ibi na biriya hanyuma ava ku buyobozi. Ndamubwira nti « urimo kuvanga ibitekerezo byawe ». Mu yandi magambo, urimo kuvuga ngo ngomba kuguma ku buyobozi kuko ntarakwiza imyaka 32 Lee Kuan Yew yayoboye. Kandi n'ubu Umuhungu wa Lee Kuan Yew ni Minisitiri w'Intebe. Nti «Ibyo nibyo ushaka ko nkora? » Naramubwiye nti: urimo kunyobora mu bitekerezo bishya, utanibajije niba nshobora gukurikira inzira wowe unyifuzamo, nyuma uzaze undwanye. Rero twe dukurikiye umurongo wacu. 
 
Hanyuma, undi w'Umunyamerika arambwira ati " urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya. Nuko ndamubwira nti " Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka F.D. Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n'Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington. Hanyuma ndamubaza nti " mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti " kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo.»
Uwo wambaye ikote ry'umukara n'ishati y'ubururu ni Evode Uwizeyimana wagendaga abeshya amashyaka yose ko bari kumwe! icyo kinyoma cye nicyo yakundiwe na Paul Kagame kuko bahuje umwuga wo kubeshya amugira umwe mubagomba kumudodera itegeko nshinga rimukwiye!
Uwo wambaye ikote ry'umukara n'ishati y'ubururu ni Evode Uwizeyimana wagendaga abeshya amashyaka yose ko bari kumwe! icyo kinyoma cye nicyo yakundiwe na Paul Kagame kuko bahuje umwuga wo kubeshya amugira umwe mubagomba kumudodera itegeko nshinga rimukwiye!
Basomyi ba veritasinfo, nifuje kubabaza iki kibazo: Mukurikije amagambo ya Paul Kagame ku itegeko nshinga, mubona uwamwita «Semuhanuka» yaba abeshye? Paul Kagame niwe ushinzwe kurinda itegeko nshinga, none niwe washyizeho abantu bagize komisiyo yo kurihindura, muri aka kanya Paul Kagame akaba ari kuvuga ko ntawe yatumye guhindura itegeko nshinga! Dufate iki, tureke iki, mubyo Kagame avuga? Kagame arabeshya, Perezida Roosevelt ntabwo yahinduye itegeko nshinga kugira ngo akunde atorerwe manda 4, itegeko rya manda 2 ryahinduwe mu mwaka w'1951 nyuma y'ubutegetsi bwe, none Kagame niwe ari kwigereranya nawe! ubishoboye wese  yatubwira icyo abitekerezaho kuri uru rubuga rwa twese!
 
Ubwanditsi


Envoyé depuis mon appareil Samsung


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.