Subject: Re: [Collectif CRES], Re: Ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye gutangaza isi yose. Iminsi ntimujya inama koko! "
IKINYOMA G IKABIJE CY A PAUL KAG AME NUKO A TEMERAKO A KOMOKA KUR I KABARE K A RWAKAGAR A
Text II
Ndagira ngo nereke utumva uko Nyirakabuga yashoboraga kuba yarabyaye Kampayana uko ntamayobera abirimo nabusa, icya ngombwa ni ugushaka kubyumva. Dore uko abivuga, nubwo ntamenye uwo ariwe, kandi simbikeneye kugira ngo musubize. « Ariko iyo umuntu atekereje neza asanga Musinga adashobora kuba se wa Kampayana. Ahubwo bashobora kuba baravukiye igihe kimwe. Namwe nimwibaze : Paul Kagame ntabwo ari we mfura iwabo (ndetse agomba kuba ari bucura). Kuko ntazi igihe se Rutagambwa yavukiye, reka ngereranye mvuge ko yavutse mu w'1920.
Ubwo se Kampayana yaba yaravutse ryari ? Kandi mwibuke ko igihe cy'intambara yo ku Rucunshu (1896) Musinga yari akiri umwana. Ubizi neza arusheho kunsobanurira kuko birangoye kubyemera. Iyo bivugwa ko Musinga yabyaye Rutagambwa byajyaga kugira ishingiro. Ariko kuri Kampayana harimo akabazo ».
Ndanaboneraho kandi nshimire Ignace Rudahunga aho yabonye ko nibeshye nkandika Rutagambwa aho kuba Rwakagara no kuba ashimangira ibyo mvuga nerekana impamvu igihugu kidashobora kujya mbere kubera amahano yakibayemo akarande.
Dore uko Ignace Rudahunga abivuga kandi nibyo nari mfite mumutwe: « 2. Muri iyi lignee mwese murabonamo umugore witwa Nyirakabuga umubereye Nyirakuruza kandi akaba umwuzukuru wa Rutagambwa."
Muvandimwe Byiringiro,
Ese aho hariya ntihabaye kwibeshya ukandika Rutagambwa mu mwanya wa Rwakagara? Mu minsi ishizi nigeze kubabwira ko Nyirakabuga twakuze tumubona i Zaza mu gikingi cy'abapadiri n'ukuntu "yigishaga" abana bagiye mu iseminari bwa mbere amateka ariko ahanini asobanura uko yarongowe na Musinga .
Naje kuvuga ko uko yavuye aho i Zaza tutigeze tukumenya kimwe n'aho yerekeye. Nabazaga uwandusha kubimenya kubitubwira ariko narahebye. None se Byiringiro wowe hari icyo waba ubiziho?
Ikindi cyantangaje ni ukuntu uwo mubyeyi Nyirakabuga yari afashwe neza n'abapadiri bera ba diyosezi ya Perraudin (icyo gihe Zaza yari muri Kabgayi)ariko FPR yamara gutsinda nkumva yikoreye bitangaje kiriziya gatolika ndetse abapadiri n'abansenyeri ikabahukamo ikaririmarima Perraudin agakizwa n'uko yari yaragiye mu kiruhuko cy'iza bukuru. Uwasobanukirwa kundusha nambwira. »
1. Musinga yavutse muri 1883, apfa muri 1943, kandi abagore yagize nashoboye kubura ni 16;
2. Muri bariya bagore bose, babiri ba mbere aribo Kankazi na Nyirakabuga, bari bashiki be, kuko ba se wabo bavaga inda imwe: Kabare [se wa Musinga], Mbanzabigwi [se wa Kankazi] na Kigenza [se wa Nyirakabuga]. Bivuze ko Musinga atabakuye kure, ahubwo yafashe abo babyirukanye bo mu muryango ; binavuze kandi ko Mbanzabigwi na Kigenza batari kumuha abakobwa babo iyo aza kuba avuka kuri ya nzigo batwikiye ku Rucunshu.
3. Umuhungu wa mbere wa Musinga [ariwe Mutara], yavutse mri 1913; icyo gihe Musinga yari amaze imyaka 20 y'amavuko.
4. Kubera ko ntahandi nashoboye kubona amateka y'abandi, reka dufate ko Musinga yashatse Nyirakabuga muri 1913- bakabyarana Kampayana muri 1915. Ujya gushakira muri 1920 ntabwo aziko icyo gihe Mutara yari afite imyaka 7.
5. Twongere dufate ko nyuma y'imyaka 20 Kampayana avutse [1933-4], yashatse, nyuma y'umwaka akabyara Rutagambwa muri 1935.
6. Twongere na Rutagambwa tumuhe imyaka 20-22 kugira ngo abone ugushaka no kubyara, n'ubwo bariya bana b'ibwami bashoboraga gushaka batagejeje ku myaka 20. Ibyo aribyo byose, Rutagambwa yashoboraga kubyara Kagame muri 1957 [1935-22] kandi atari bwo bwa mbere abyaye!
7. Urundi rugero rwari kworoha kwumva ni ukwibuka ko Musinga wabyaye Mutara wari mu kigero kimwe na Kampayana, N'ubwo Mutara atabyaye, yashoboraga kuba yarabyaye uwamusimbuye [ari we Ndahindurwa -umuntu yashyira mu gihe kimwe na Rutagambwa], kuko Ndahindurwa yavutse muri 1936 kandi muri 1957 [afite imyaka 21] yarashoboraga kubyara, umwana ubu waba afite imyaka 58 nka Kagame.
Nufata imyaka Mutara III yavutsemo n'iyo Kagame yavutsemo, hagati harimo imyaka 44, bivuze ko nyina wa Mutara [cyangwa wa Kampayana] yashoboraga kugira umwana ufite imyaka iri hagati ya 18-22 washoboraga kumubyarira umwuzukuru nawe akagira imyaka iri hagati ya 18-22 washoboraga kubyara muri 1952-1957 nta mbogamizi biteje.
Ikigereranyo cyari kworoha kurushaho iyo Mutara na Ndahindurwa baza kubyara abana nabo bakabyara, ariko imyaka iri hagati ya Mutara na Kagame irahagije kugira ngo umuntu yumve ko Musinga cg nyina wa Mutara cg wa Kampayana yashoboraga kubyara ungana na Kampayana nawe akabyara ungana na Rutagambwa mbere ya 1957.
Ikindi cyo kwibuka ni uko uko Rudahunga avuga ibya Nyirakabuga i Zaza, ni nako abandi bavuze ibya Kankazi i Kabgayi, kandi ababivuze baracyahari n'ubwo nta makuru y'uko barangije iminsi amateka adutangariza.
Nagira ngo uko Rudahunga ubaza ibya Nyirakabuga, yazanongeraho amakuru ya Nyiramakomali, umwamikazi wasenzwe na Musinga kubera ko atabyaraga, nyuma bikaza kumenyekana ko yasamye inda ayitewe n'umuntu wo mu bwoko bugayitse, bikamuviramo kwongera kumeneshwa.
Amakuru y'uriya mwamikazi ni yo arimo ireme kurusha ayandi mushaka, kuko yaba yaroherejwe muri Uganda, akabyara muri 1943. Yatewe nande inda? Yabyaye nde? Jyewe mubushakashatsi nakoze, Umukuru wa Uganda muri iki gihe, amavuko ye atigeze afutuka, ajya gusa n'ayo uriya mwana waba warabyawe na Nyiramakomali, ugereranije igihe [umwaka w'amavuko], n'uko amakuru y'ivuka rya M7 ryahishwe abantu igihe kirekire, nk'uko amarengero ya Nyiramakomali yabuze kandi yarajyanye umwana w'umunyarwanda.
Ndi Semahoro
Text I
Tukiri muri iyi minsi mikuru y'ivuka rya Paul Kagame, abanyarwanda benshi ni abatazi amava n'amavukiro y'uyu Paul Kagame. Baramutse babimenye, ntibakwirirwa baza byinshi mu binyoma biranga ingoma ye yatangiye ari Republika akaba ayicyura mu Cyami cya Yuhi Musinga batashoboraga kwemera ko iyo ngoma igaruka mu Rwanda rwa Kanyarwanda.
Hari abumva mvuga Yuhi Musinga bakibwira yuko ari ukurota, kuko Paul Kagame atazwi muri ibyo bisekuru. Nyamara, ukuri ni uko kwahishwe, kandi niko ngirango mbagaragarize.
1. Mu bisekuru bya Paul Kagame, reka nitwaze ibyanditswe na Mgr Kizito Bahujimihigo uko akurikiranya ibisekuru bya Paul Kagame kugeza kuri Rwakagara.
Se wa HE Paul Kagame
ni Rutagambwa wa Kampayana wa Nyirakabuga wa Kigenza wa Rwakagara.
2. Muri iyi lignee mwese murabonamo umugore witwa Nyirakabuga umubereye Nyirakuruza kandi akaba umwuzukuru wa Rutagambwa.
3. Mu yindi lignee ya kabili, abanyarwanda bazi gusa ko harimo umugore witwa Kanjogera. Uyu Kanjogera akaba umukobwa wa Rwakagara.
4. Ari Kanjogera cg Nyirakabuga, ntawe ufite ububasha bwo guha ubwoko Paul Kagame, kuko ubwoko butangwa n'umugabo.
5. Ikizwi ni uko Kanjogera, umukobwa wa Rwakagara,abyara Musinga naho naho Nyirakabuga, umwuzukuru wa Rwakagara, akaba umugore w'uyu Musinga babyaranye Kampayana.
6. Ikinyoma cyambere n'uko hariya bashyira Nyirakabuga [muri lignee ya Kagame] bagombaga kuhashyira Yuhi Musinga.
7. Kuki bahisha ko Paul Kagame akomoka kwa Yuhi Musinga, kandi yarabaye umwami? - Igisubizo cyambere n'uko babeshya ko Yuhi Musinga yari umuhungu wa Kigeri Rwabugiri, akaba umunyiginya,
8. Nyamara, ukuri ni uko Musinga ari we wenyine uha Kagame, Rutagambwa na Kampayana kuba ABEGA b'ABAKAGARA. Ntawundi mugabo bakomoraho ubw'AKAGARA bazabona, kuko abayeho yaba ari Kigenza, ariko niwe wabyaye Nyirakabuga ubyarana na Musinga, bombi ari ababyara. Ababyara ariko barabyarana, aha siho ikibazo kiri.
9. Ikibazo n'uko niba Yuhi Musinga ari UMWEGA w'UMWAKAGARA wabuhaye Paul Kagame, bivuze ko uretse Kanjogera w'umukobwa, hari undi mwana w'umuhungu wa Rwakagara waryamanye na Kanjogera bakabyara uriya Musinga waje kwitwa Yuhi. Iki nicyo kinyoma cyakabiri amateka yahishe abanyarwanda, ariko Charles Nkurunziza akaza kwandika ko uriya muhungu wa Rwakagara ari Kabare, icyo nkoze ni ukumufasha kwerekana scientifiquement ko Musinga atashoboraga kuba umwana wa Rwabugiri nawe wari umukono aho kuba umunyiginya nkuko bakomeje kubyemeza.
10. Ikibazo kiboneka cyane hano ni amahano y'uko Kabare yabyaranye na mushikiwe witwa Kanjogera umwana witwa Musinga bakabeshya ngo Abega babyarana abami n'abanyiginya. Hano ni Abega babyaye umwami kandi bibujijwe n'amategeko yagengaga ubwami bw'icyogihe.
11. Ikibazo kitaboneka ni amahano y'uko Yuhi Musinga yabyaranye na mushikiwe, Nyirakabuga, kuko base bababyara bava indimwe, bakaba aribyo banze kwerekana ko Paul Kagame afitanye isano na Musinga, kuko bazi neza ko ari abana b'amahano mu Rwanda rwatuwe Kristu Umwami na Mutara III, ngatangazwa n'uko Mgr Kizito Bahujimihigo yirinze kubyerekana.
12. Abatangazwa n'abantu bose bicwa muri kiriya gihugu, ababishe ntibaboneke ngo babihanirwe, amategeko akanyukanyukwa nk'aho ntabucamanza bukibaho, abaturage bagakeneshwa bategekwa guhinga ibyo badakenye, abandi bagafungirwa ubusa cg bagahunga kubera kubura umutekano, kandi ubutegetsi bubireba ntibugire icyo bubikoraho cyangwa ngo bunemere ko bibaho, abanyarwanda bakwiye kwibuka ko Paul Kagame ari umwuzukuru wa Kampayana, mukuru wa Jean-Baptiste Ndahindurwa, aba bombi bakaba ari abahungu ba Yuhi Musinga wabyawe kuburyo bw'AMAHANO na Kanjogera waryamanye na musazawe Kabare, bombi bakaba abana ba Rwakagara.
13. S'ibyo gusa, kuko Musinga ageze mugihe cyo kurongora, abagore bambere babiri yashatse, [doreko yagize hamwe abagore 16 bazwi], bari bashikibe: umwe yavukaga kuri Mbanzabigwi naho undi avuka kuri Kigenza, aba bombi bari nabo abana ba Rwakagara. AMAHANO [12] X AMAHANO [13]= AMAHANO2.
14. Nonese niba mubona ibyo Paul Kagame yakoreye sekuru, Ndahindurwa J-B, ugiye kumarira imyaka irenga 20 mubungiro kandi umwuzukuru we ariwe umukuru w'icyo gihugu yahunze yari akibereye umwami, n'uwo ubutegetsi bw'umwuzukuruwe bukekako bavugana bumwica cg akameneshwa, mubona ibitandukaniyehe n'ibyo President wa Corée y'amajyaruguru yakoreye Nyirarume?
15. Nibangahe se mu Rwanda bafitanye isano yahafi na Paul Kagame nka Ndahindurwa umubyaye2, bakagombye kwishimira anniversaire ya Paul Kagame kimwe nk'uriya Ndahindurwa, kandi basheshe akanguhe nkawe bakaba bamugira inama akeneye?
15. Ntawe utanga icyo adafite, kandi isuku igira isoko; twaririra dute Habyarimana, Ntaryamira [n'abo bari kumwe mundege],abaguye iKibeho, Tingitingi, Gakurazo, Sendashonga, Lizinde, Dr Léonard Hitimana, Col. Cyiza, Rwisereka, Kabera, Karegeya, Rwigara…,abanyarwanda bangiwe kubyara batabishaka [biciwe abana munda zabo], tukababazwa n'ibyabaye kuri Victoire Ingabire, Déo Mushayidi, Charles Ntakirutinka, Pasteur Bizimungu n'abandi ibihumbi n'ibihumbi byafunzwe nta bucamanza bubaho, bamwe bagapfiramo abandi bagakoreshwa akazi k'uburetwa, tukababazwa n'ibyabaye kuri Gen. Kayumba Nyamwasa, Tribert Rujugiro Ayabatwa, Serge Ndayizeye, n'abanyarwanda barwaye amavunja cg bwaki n'ababuze amashuri kubera ubukene kandi Paul Kagame amara amezi atembera kw'isi n'indege akaba no mu mahoteli bihenze, kandi igihugu cye kitagira amikoro?
Ngayo rero AMAHANO aturangaje imbere, tutayazi, ariko nidukomeza kuzibira ibiti mumatwi tuvuga ngo tuzahora imyuma y'abatware bacu, tujye tubanza tumenye ukuri kubatuyobora, kuko iyo ukurikiye ikinyoma, ukizi kandi ukibona, kirakokama, kandi Rwanda rwatuwe Kristu-Umwami ruzirana n'AMAHANO ayari yo yose, kuko Kristu-Umwami adusaba kuba abatagatifu(saints) kuko na Data wo mw'Ijuru ari Umutagatifu(Saint) [Holy].
Ndi Semahoro
Recevez la Bénédiction Complète des Cœurs Unis de la Très Sainte Trinité en Union avec le Cœur Immaculé de Marie ! Sé Semahoro www.byilin-hope.blogspot.com
On Friday, October 23, 2015 7:26 AM, Gidius kabano <gidius21@hotmail.fr> wrote:
Subject: [Collectif CRES], Re: Ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye gutangaza isi yose. Iminsi ntimujya inama koko! "
From: collectifcres@googlegroups.com
Date: Thu, 22 Oct 2015 10:29:08 -0400
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
Mu magambo Paul Kagame yivugiye ubwe ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye n'umunyamakuru wa «new African» yagize ati:
"Hanyuma, undi w'Umunyamerika arambwira ati " urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya.
Nuko ndamubwira nti: " Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka Franklin Delano Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n'Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington.
Hanyuma ndamubaza nti " mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti " kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo.»
Abatabizi bicwa no kutabimenya koko. PK ashobora kuba akeka ko abantu bose ari ibicucu.
Roosevelt nta Tegeko Nshinga yishe/yahinduye kugira ngo abone uko yiyamamaze inshuro zirenga ebyiri (nk'uko Kagame ari mo abikora) kubera ko icyo gihe nta mubare ntarengwa wa za manda wabaga mw'itegeko Nshinga ry'Amerika (reba ibisobanuro birambuye hano hasi). Uwo mubare ntarengwa wa za manda washyizwe ho Roosevelt ameze gupfa. Kagame rero n'intore ze bagombywe gusigaho gusiga agahero, bakareka kubeshya bimwe binyagisha (wa mugani wa Semuhanuka).
Dore uko Umuhanzi Byumvuhore abona umunyakinyoma:
"Umunyabinyoma arabigaragaza
Atara igihuha kandi agenda agikwiza
Nguwo, aravuga nk'urima amabuye.
Ntabwo agoheka iyo aryamye
Yibaza byinshi k'ubyo azinduka abeshya
Umutwe akawushyushya, rimwe bikamuhira.
Atera ubwoba abanyakuri bagaceceka
Akaguma abeshya bwacya akibeshya
Nguwo, uwo ni we ukomanga."!
|
| | | | |
Ukuri - Indirimbo za byumvuhoreIndirimbo z'umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore. Umuhanzi w'umunyarwanda, impanuro, inamantwaro, ibihozo. Urukundo muri rusange. |
|
| Preview by Yahoo |
|
|
Franklin Delano Roosevelt, 32nd President of the United States, March 4, 1933 – April 12, 1945.
Franklin Delano Roosevelt (/ˈroʊzəvəlt/, his own pronunciation, or /ˈroʊzəvɛlt/) (January 30, 1882 – April 12, 1945), commonly known by his initials FDR, was an American statesman and political leader who served as the 32nd President of the United States. A Democrat, he won a record four elections and served from March 1933 to his death in April 1945.
Presidential Term Limits in the US Constitution:
The Twenty-second Amendment (Amendment XXII) of the United States Constitution sets a term limit for election and overall time of service to the office of President of the United States.
Congress passed the amendment on March 21, 1947. It was ratified by the requisite 36 of the then-48 states on February 27, 1951.
Text:
"Section 1. No person shall be elected to the office of the President more than twice, and no person who has held the office of President, or acted as President, for more than two years of a term to which some other person was elected President shall be elected to the office of the President more than once. But this article shall not apply to any person holding the office of President when this article was proposed by the Congress, and shall not prevent any person who may be holding the office of President, or acting as President, during the term within which this article becomes operative from holding the office of President or acting as President during the remainder of such term.
Section 2. This article shall be inoperative unless it shall have been ratified as an amendment to the Constitution by the legislatures of three-fourths of the several states within seven years from the date of its submission to the states by the Congress."
"Ikinyoma cya Paul Kagame gitangiye gutangaza isi yose, kuko abanyarwanda bo barakimenyereye! Burya iminsi ntimujya inama koko! "
hagiye kujyaho leta y'inzibacyuho ihuriweho n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'ishyaka ryatsinzwe rya MRND, abazungu bamushyigikiye barahurura ndetse bashyiramo n'igitsure kugira ngo iyo leta ishingwe, nyuma y'umwaka umwe gusa mu 1995, Twagiramungu Faustin n'abandi banyepolitiki bashishoza bahise bayisohokamo, nyuma yaho Bizimungu ajya mu kagozi; Kagame akoresha amayeri menshi yo kwigira perezida!
Mu mwaka w'2003 hashyizweho itegeko nshinga rishya, Kagame yitoresha ku mbaraga, ngo ntiyakwiyubakira inzu ngo abandi baze kuyituramo, byakomeje bityo… kugeza ubu! Noneho agaruye amayeri yo kuvuga ko nta muntu numwe yasabye guhindura itegeko nshinga, nyamara niwe washyizeho abagize komisiyo yo kudoda itegeko nshinga rimukwiye! None se umuperezida muzima yashyiraho komisiyo yo kuvugurura itegeko nshinga kandi adashaka ko rivugururwa? None se Kagame arabeshya nde: abazungu, abanyarwanda cyangwa aribeshya ? Tugiye kubagezaho amagambo Paul Kagame yivugiye ubwe ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye n'umunyamakuru wa «new African»; nta kindi twongeraho ahubwo duhariye abasomyi ba «veritasinfo» nabo bikorere isesengura.
Muri icyo kiganiro Paul Kagame aragira ati:
«Sinigeze nshaka cyangwa ngo nsabe uwo ariwe wese guhindura Itegeko Nshinga ku bwanjye. Oya, simbirimo nk' uko ubibona. Hari abantu mbona bandika ngo Kagame ari gushaka manda ya gatatu. Oya, nta kintu nkeneye. Abanyarwanda nibo bagira bati : Reka turihindure nitwe twaryiyandikiye. Kubw' ibyo, niba bumva batekereza ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga, ni ibyabo. Nubaha Itegeko Nshinga kandi nzakomeza kubaha Itegeko Nshinga ryashyizweho n'abaturage. Ndamutse nongeye kwiyamamaza nabikora nkurikije uko itegeko nshinga ryashyizweho n'abaturage ribiteganya. Ikibazo kivuka gusa iyo abayobozi bamwe, inshuti n'imiryango yabo aribo babiri inyuma.
Ariko njye nakwizeza ko mu bitureba, ugusaba ntikuri guturuka kuri njye, umuryango wanjye cyangwa inshuti. Nimenya ko hari ababyihishe inyuma ko hari uri gukina imikino ngo banshyire mu byo bashaka, nzababwira nti mubyibagirwe. Ariko niba biboneye, byumvikana kandi binyuze mu mategeko, nshyigikiye igitekerezo cyo kugumaho. Yego. Mpora mbwira abaturage, nk' uko nabibwiye abo mu ishyaka ryanjye, nti mugomba gutekereza neza kandi buri gihe mukitegura ko n'ikintu mutishimiye gishobora kubaho. Ku bwanjye ibintu byo kuba Perezida ntabwo bimpangayikisha na gato. Ariko kubw' ibyo nakoreye abaturage banjye byose, no gukorera umutimanama wanjye, abaturage bambwiye bati Perezida, urananiwe cyangwa se turakurambiwe ugomba kugenda, nzagenda uwo munsi.
Mfite inshuti yaturutse mu Burengerazuba ije kumbwira ko yumvise ko Abanyarwanda bashaka ko nguma ku butegetsi indi manda, yangiraga inama yo kudakurikiza ibyo abaturage bavuga. Ariko yarivuguruje ubwe avuga ko akeka ko ibyiza kuri njye ari ukuba nka Lee Kuan Yew wa Singapore. Naramubajije nti 'Lee Kuan Yew yakoze iki?' Ati yakoze ibi na biriya hanyuma ava ku buyobozi. Ndamubwira nti « urimo kuvanga ibitekerezo byawe ». Mu yandi magambo, urimo kuvuga ngo ngomba kuguma ku buyobozi kuko ntarakwiza imyaka 32 Lee Kuan Yew yayoboye. Kandi n'ubu Umuhungu wa Lee Kuan Yew ni Minisitiri w'Intebe. Nti «Ibyo nibyo ushaka ko nkora? » Naramubwiye nti: urimo kunyobora mu bitekerezo bishya, utanibajije niba nshobora gukurikira inzira wowe unyifuzamo, nyuma uzaze undwanye. Rero twe dukurikiye umurongo wacu.
Hanyuma, undi w'Umunyamerika arambwira ati " urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya. Nuko ndamubwira nti " Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka F.D. Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n'Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington. Hanyuma ndamubaza nti " mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti " kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo.»
Uwo wambaye ikote ry'umukara n'ishati y'ubururu ni Evode Uwizeyimana wagendaga abeshya amashyaka yose ko bari kumwe! icyo kinyoma cye nicyo yakundiwe na Paul Kagame kuko bahuje umwuga wo kubeshya amugira umwe mubagomba kumudodera itegeko nshinga rimukwiye!
Basomyi ba veritasinfo, nifuje kubabaza iki kibazo: Mukurikije amagambo ya Paul Kagame ku itegeko nshinga, mubona uwamwita «Semuhanuka» yaba abeshye? Paul Kagame niwe ushinzwe kurinda itegeko nshinga, none niwe washyizeho abantu bagize komisiyo yo kurihindura, muri aka kanya Paul Kagame akaba ari kuvuga ko ntawe yatumye guhindura itegeko nshinga! Dufate iki, tureke iki, mubyo Kagame avuga? Kagame arabeshya, Perezida Roosevelt ntabwo yahinduye itegeko nshinga kugira ngo akunde atorerwe manda 4, itegeko rya manda 2 ryahinduwe mu mwaka w'1951 nyuma y'ubutegetsi bwe, none Kagame niwe ari kwigereranya nawe! ubishoboye wese yatubwira icyo abitekerezaho kuri uru rubuga rwa twese!
Ubwanditsi
Envoyé depuis mon appareil Samsung
--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.
---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse
collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page
https://groups.google.com/d/optout.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.