Pages

Monday 12 October 2015

[haguruka.com] Inkunga y'amahanga izahagarara lyali? Ou Semuhanuka ati "ngiyo yirase"; umuhungu ati "nayishe"!

 

Muli iyi link hano mu nsi, uyu musore HE asubiza amuseka yaba yafashwe n'ikizimu cya Mobutu Sese Seko wa Zabanga, umwe wibeshyaga ko nahindura izina lye lya Joseph Desire kimwe n'ayabazayiruwa bose bizamuha amahirwe yo kuyobora neza kandi igihe kirekire igihugu cya Zaire, bikanazatuma kidasubirana izina lyacyo lya Kongo? Byabujije se ko ajya kuzegeka muli Maroko abanyamahanga bamuhaze bakamurekura? Turamubona arutegereje aliho asangira pizza  imwe rukumbi n'inkoramutima ze ebyili!
Icya kabili: uyu musore se yaba atazi ko bugdet y'Urwanda igizwe na 30-50% bituruka mu mahanga kandi buli mwaka? Ubwo se aralyongorera haliya ashaka ko tureka gusaba iyi nkunga maze tukemera tugashilira kw'icumu tuzira inzara, indege airbus na boeing tuliho tugura tukazizibukira? Cyangwa se yaraminuje bimwe bitali ibya "the best doctor", akaba yarashakaga kwerekana ukuntu HE yivuguruza, aduhenura aduhenesha nka za ndyalya ebyili zashakaga kwendana bikananirana!
 
Tujye kuby'amadolari: Bwana Ngarambe umengo nawe ntabwo ali "the best doctor". Kuki adatekereza ko inshuti Blair na Clinton bashobora kuba baradukunze maze bakaduha ka kamashini ka USA gaculira isi amadolari, alibyo bituma tunafite ama-forex menshi kuliya? Naho koko Forex imwe muli South province irababaje, bilibutsa ko bakiyicura nka kumwe babyinubiraga mbere ya 1990. 
Bwana Ngarambe, turagushimira kuba uhishuliye abanyarwanda haliya handi amafranga aturuka: muli diaspora, mu basilikari Loni iha akazi hamwe n'imyanya myiza mu gisivili. 
 
Inkiko zo zabaye wa musaya w'abatware koko. Zigomba gushyigikira zemeza iteka ko icyo RPF ishaka alicyo cyatsinze, bitaba ibyo zikaba zidakora neza, zigahindurwa cyangwa se zigaseswa. N'uko rwose intore zose zibishaka, nkuko ibi twasomye bikulikira bibyerekana.
"Hali umu-Docta wali wibereye hanze igihe abanyarwanda bayogozaga igihugu cyabo (1990-1999). Aho arutahiye rero (nyuma ya za 2007 ahali) urwimo rugabanuye umurego (kuko rutashize: tekereza ibya Rweru), ahakwa ibukuru aza kugabirwa ikigo inkiko zose (Gacaca, izisanzwe, TPIR) zali zararangije gusuzuma ibyabereye ku butaka bwacyo. Yasanze rero ntacyo izo nkiko zali zabonye cyo kwagiliza abategekaga icyo kigo, ntibyamushimisha. Nuko agaragiwe na Dasso, police na RDF ajya imbere y'abakozi (abacikacumu n'abasanzwe) bamwe bari bazi neza uko byagenze, atangira kubalya umutima. Abasobanulira ngo uko abo yasimbuye bakoresheje "ubu-intellectuals" bwabo bica abaturage, aho kububalindisha babwirukanisha abicanyi bavogereye bakanafomoza icyo kigo. Asaba rero abakozi kumutegulira ubuhamya ngo abujyane mu inkiko bundi bushya. Abali mu kigo igihe cy'amage n'amaperereza baramanjirwa bunvise ukuntu uwo mudocta aliho akuba na Zero ibyo bavuze kandi biboneye, agamije gusa kubona uko yahonya abamubanjilije. Batangazwa nanone nuko Docta ataniliwe areba ibyasha by'urugomo rwakorewe abo yasimbuye bikigaragara aho mu kigo. 
Ngabo bamwe mu badocta twungutse ubu, batamenya ko bulya abategetsi baba bahanzwe amaso ku bulyo ibibi byose bakora abategekwa baba babibona. Ntibamenye ko iyo abantu bavuye ku butegetsi, abo baba baragiliye nabi bose batazuyaza kugaragaza ibibi bakorewe cyane cyane iyo ubucamanza buhise bubegera, ko rwose abafite ibyo bashinja badategereza imyaka n'imyaniko! Yemwe  Docta ntiyanatekereje ko "ubu-intellectuals" adingiza aliho aburata akikijwe n'ingabo, nyamara abaturage bo bali barangije kubibona. Banazi ko n'imyigaragambyo mu gihe cy'amahoro idasigasigwa na intellectuals ahubwo ali police n'inzego z'umutekano!"
 
 
PS. Dore aka Semuhanuka/Nyirarunyonga:
Abibereye hanze benshi bitwa abanzi b'Urwanda, ngo baranasembera. Aliko bakohereza i Rwanda amadolari kugeza kuli miliyoni 173 (umwaka 2014) ngo abavandimwe babo bashishira imbere babone udufranga two kuliha za mutuelles, ishuli ly'abana, imisanzu ya RPF n'utwo kwikenuza (ibilyo, icumbi, utwambaro, etc.). 
Nuko HE agakora iyo bwabaga ahiga abo adacunga ngo abazane abazilikire mu Rwanda atitaye kubizabatunga. Abohererezwa imfashanyo bakaruma gihwa ngo batabamena agatwe. Nyuma HE agafata indege akajya hanze gufata ibikombe by'iterambere yazaniye igihugu!

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.