Pages

Thursday 22 October 2015

[haguruka.com] Fw: [fondationbanyarwanda] Re:Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura.

 




On Thursday, 22 October 2015, 13:06, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Itangazo: UMURONGO WA POLITIKI W´ UBUNYARWANDA BUTAVANGURA MURUHANDO RW'IMIRONGO INE IGIZE POLITIKI NYARWANDA MURI IKI GIHE

Turatangariza abanyarwanda n'abatuye isi yose ko kuri ubu politiki nyarwanda mu gihugu no hanze (leta ya FPR na opozisiyo ) uyisanga mu mirongo ine y'ingenzi yubatse mu ishusho ry'ibikuta by'ibitekerezo bya politiki bitandukanye.

Iyi mibonere ya systèmes enye ku banyarwanda usanga ishingiye ku bitekerezo mbere na mbere aho gushingira ku karere n'ubwoko. Abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwanda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, bamwe bafite bitekerezo bigaragaramo ibisigisigi by'amoko n'uturere, byazageza aho bikayoyoka noneho bose bagasangira igihugu biyumva nk'abanyarwanda, badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi abanyarwanda bakunze gushingiraho kugirango bigizeyo abandi banyarwnda.

Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mu gihugu ndetse no hanze muri opozisiyo kubatinyuka kuvugisha ukuri.

Dore uko iyo mirongo ine ya politiki iteye:

1. Umurongo wa politiki y'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya système ya FPR n'ubutegetsi bwayo. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ko umubi ari Kagame ko ahubwo hakosorwa ibibi bagaya muri iriya systeme cyangwa bigawa n'abandi.

Muri icyo gikuta cy'ibitekerezo byubakiye ku mateka ya FPR usanga harimo ibyerekezo bibiri kimwe cyubakiye kumateka y'Abega n'ikindi cyubakiye kumateka y'Abanyiginya.

2. Umurungo wa politiki y'ibitekerezo byubahikiye ku mateka y'igikuta cy'ibitekerezo bya systeme y'ingoma ya MRND. Hari abantu ku giti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumva ko ubutegetsi bwa MRND butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko iyo modele y'ubutegetsi iramutse isubiyeho bo bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere. Abenshi muri bo ndetse biyumvamo ko ari bo opozisiyo y'ukuri bonyine.

3. Umurongo wa politiki w'igikuta cy'abafite ibitekerezo bya politiki bishingiye ku mateka ya MDR. Iki gikuta cy'ibitekerezo cyafashe imbaraga nyinshi aho imiryango y'abanyapolitiki bo muri Repubulika ya mbere baherutse kwibukira iyicwa ry'ababo mu Bubirigi.

4. Umurongo wa politiki w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura. Mu mateka yawo, uyu murongo umaze imyaka myinshi kuko watangiwe n'Ishyaka Banyarwanda n'amateka yaryo. Kumugaragaro, uyu murongo uriho guhera mumwaka wa 2006.

Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mu ivuka ryaryo naryo ryaje rigendera kuri uyu murongo ndetse ryiyemeza no kuwuteza imbere mu bikorwa no mu mahame-remezo yaryo.

Hari andi mashyaka n'amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bagendera kuri uyu murongo wa politiki ariko batarafata icyemezo cyo kubitangaza.

Mu miterere yawo, umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura wubakiye kuguharanira gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye n'urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya FPR cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MRND, cyangwa urukuta rw'ibitekerezo byubakiye ku mateka n'umurage bya MDR.

Umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura ni système nshyashya yubakiye kuri ba victimes b'amoko yose n'uturere twose. Ni ukuvuga aba victimes ba système ya FPR n'aba système ya MRND n'aba systeme ya MDR. Kuri abo hiyongeraho abandi bantu (baba bato cyangwa basheshe akanguhe) batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systèmes z'ingoma za MRND, FPR na MDR.

Abagize umurongo w'ubunyarwanda bw'ukuri butavangura harimo abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe kandi bose bahuriye kugushaka gushyiraho systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye n'iya FPR cyangwa iya MRND cyangwa iya MDR.

Muri bariya batabaye victims, hanabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera leta y'u Rwanda igihe yagengwaga na ziriya systèmes z'ubutegetsi, n'abandi bigeze gukorera leta y'u Rwanda igihe yayoborwaga na ziriya systemes z'ubutegetsi ariko bafite ibyo bazinenga bigatuma bahitamo kuzitarura.

Kuba umwe mubagize uyu murongo wa politiki ni uburenganzira bwa buri munyarwanda. Icyangombwa ni ukwemera amatwara yawo no kubahiriza ibiwuranga byose.

Bikorewe i Bruxelles tariki ya 21/10/2015

Responsable uhagarariye umurongo w'ubunyarwanda butavangura Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda/Banyarwanda Party;

Responsable wungirije Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/ MRP- Abasangizi.


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.