http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-yagaragaje-uko-ingingo-ya-101-izaba-yanditse-muri
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda nibwo biteganyijwe ko yemeza ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya 26 Gicurasi 2003, aho banagaragaje uko ingingo ya 101 yanditse.
Mu biganiro biri kubera mu Nteko Ishinga amategeko, hamaze kugaragazwa uburyo ingingo ya 101 izaba yanditse mu itegeko rishya, nibiramuka byemejwe muri referandumu.
Vici perezidante w'inteko y'abadepite ushinzwe gukurikirana amategeko Jeanne d'arc uwimanimpaye wavuze uko ibiteganyijwe muri uwo mushinga, yavuze ko Inama y'abaperezida ba komisiyo ari bo basabye kuvugurura itegeko nshinga, iri vugururwa rizanyura muri referandumu.
Yavuze ko iri vugururwa ryabimburiwe n'abaturage basaga miliyoni 3 n'ibihumbi Magana 700, bashingiye ku bubasha bahabwa n'itegeko nshinga, bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko ingingo ya 101 yahindurwa kugira ngo bakomeze bayoborwe na Perezida Kagame.
Uyu mushinga ukaba uzubiza neza icyo cyifuzo cy'abanyarwanda.
Ibindi byasabwe n'abadepite kugaragara mu Itegeko Nshinga 3h20 PM
Ururimi rw'amarenga, abadepite barimo Rusiha Gaston basabye ko habamo ingingo isaba guteza imbere indimi z'abafite ubumuga. (abatumva, abatavuga)
Kuki bavuga indimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda bavuga ngo ni ikinyarwanda cyangwa igifaransa, cyangwa icyongereza.
Inyandiko z'amategeko zishobora kuba kuba mu rurimi rumwe, abadepite bagasaba ko inyandiko z'ubutegetsi zose zigomba kuba zanditse mu Kinyarwanda nk'itegeko, ahubwo bakaba bazishyira no mu zindi ndimi.
Imyaka 35 yafashwe nk'aho ari yo yaherwaho; twayishyira ku ruhande, tukavuga umunyarwanda ufite imyaka y'ubukure gusa.
Ugomba kuba uri umunyarwanda, kugira ngo uziyamamaze ku mwanya wa Perezida, umwe mu badepite yanze iyi ngingo avuga ko ikumira abandi bantu, kandi hari n'ibindi byagezweho dufashijwe n'abafite ubundi bwenegihugu.
Depite Mukayisenga, ku ngingo ya 101 yavuze ko abaturage bifuzaga ko iyi ngingo yavugururwa kuri perezida Kagame gusa, yarangiza kuyobora, bakongera bagafunga iriya ngingo.
Posted by: JNepo <jnmani03@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.