Pages

Wednesday 28 October 2015

[haguruka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Ingingo ya 167 iha umwihariko Perezida Paul Kagame

 

Njye ndakeka ko n'uwo watoye OYA bamusabye ko atora gutyo. Ndetse akaba ari uko byagenze ku wifashe. Ibyo ni ukugira ngo berekane ko mu Rwanda hari demokarasi

On Wednesday, 28 October 2015, 20:24, "JNepo jnmani03@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:


 

Abadepite bemeje manda y'imyaka itanu ku mukuru w'igihugu, akongera kwiyamamaza rimwe : Ingingo ya 167 iha umwihariko Perezida Kagame
Yanditswe na: Admin | Kuya: 28/10/2015





Ku ngingo ya 101 igena umubare wa manda z'Umukuru w'Igihugu, Abadepite 72 batoye Yego ku bijyanye n'uko manda yaba imyaka itanu ariko ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe, naho umudepite umwe atora oya mu gihe undi yifashe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira, Inteko Ishinga Amategeko yazindukiye mu gutora ingingo zigize umushinga w' ivugurura ry' Itegeko Nshinga, nyuma ikaza gutora umushinga wose muri rusange.
Iyo ngingo ya 101 yatowe n' abadepite 72, umwe atora oya, undi umwe arifata hanaboneka imfabusa imwe.
Yanditse ko "Perezida wa Repubulika atorerwa manda y' imyaka itanu(5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe."
Bitandukanye nuko byari bisanzwe, iyo ngingo yagiraga iti "Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika."
Habayeho guhuza n' ibihugu by' akarere
Depite Gatabazi na Depite Kalisa babajije niba iri Tegeko Nshinga rizaba risubiza ubusabe bw' abaturage basabye ko Perezida wa Repubulika ahabwa manda y' imyaka irindwi.
Visi Perezida w' Inteko, Uwimanimpaye Jeanne d' Arc yasubije ko bahuje ibitekerezo binyuranye by' abaturage, hanitabwa no ku mubare wa manda z' abandi baperezida mu karere.
Yagize ati "Twasanze twahuza n' ahandi mu karere turimo, ahenshi ni imyaka itanu. Ngira ngo n' abaturage bavugaga ko hakwiye kubaho kugabanya, hari abavugaga imyaka ine, abandi ngo itatu, tuza kubihuza duhitamo ko Perezida wa Repubulika ashobora gutorerwa manda y' imyaka itanu, akongera gutorerwa manda imwe."
Ingingo ya 167 iha umwihariko Perezida Kagame
Ingingo ya 167 y' Itegeko Nshinga rivuguruye hari aho igira iti "Hitawe ku busabe bw' Abanyarwanda bwabaye mbere y' uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, rishingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w' iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya Mbere cy' iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y' imyaka irindwi (7).
Bivuze ko iri tegeko ritowe, Perezida Kagame yemerewe kongera kuyobora indi manda y'imyaka irindwi nyuma y'iyi, hanyuma hagakurikizwa manda y'imyaka itanu, uyisoje yemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa. Ibi bivuze ko Perezida Kagame ashobora kuyobora indi myaka 17 nyuma ya 14 agiye gusoza.
Icyo gika cya mbere kivuga ko "Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe."
Iyi ngingo yo iracyakeneye kwemezwa ukwayo, ariko byose bigomba kubanza kwemezwa na Sena.
alt
Abadepite
Itegeko Nshinga ry' u Rwanda rimaze kuvugururwa inshuro enye, zirimo mu mu 2003, 2005, 2008, 2010, ivugururwa ryo muri 2015 ryo rikagira umwihariko ko ryabanjirijwe n' ubusabe bw' abaturage basaga miliyoni 3.7, bandikiye Inteko ishinga amategeko basaba ihindurwa ry' ingingo ya 101, ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza.
Imirimo y'Inteko izakomeza ku munsi w'ejo.
Umwanditsi Wacu


__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.