1. Birababaje ko amagambo nkariya yavugirwa mu gihe cyo gusenga ! Amasengesho yahinduwemo gahunda n'ibigwi byo kwica. Gusenga, Imana byose byasobanuwe muri gahunda yo kwica. Abesenga mudusobanurire. Gusenga kuri bamwe usanga ari urujijo ni nayo mpamvu tutajyayo.
3. Aritiranya abarwanya Kagame no kurwanya igihugu. Urwanije Kagame aba arwanya igihugu ! Kagame ati mukomeze mwice. Mbahaye uburenganzira. Ati n'abandi barica bakica ibihumbi n'ibihumbi. Ati twe ahubwo twasigaye inyuma mu kwica
4. Ibyo yavugaga ni iterabwoba. Ati mwese dukorana cyangwa twakoranye ntimugomba kumvuguruza. Nimubikora muzahagwa. Ubwo maneko ze zamubwiye ko hari bari hafi gukora coup d'Etat cyangwa se kuhafata. Agomba kuba azi ko hari abandi bantu mu gihugu afitiye ubwoba, yagira ngo ababwire ko azabatanga kubahitana. Kagame ati ubwicanyi twakoze harimo no guhanura indege ya Habyarimana bigoma kuguma hagati yacu. Ngicyo igihango Kgame ahora avuga. Ati abavuga ko bazatanga ubuhamya kuri iryo raswa ry'indege bazaba badashakira amahoro igihugu . Ati ni abagambanyi. Ati niyo mpamvu twishe Karegeya. Ati Karegeya ni inyenzi. Ati inyangarwanda bose tugomba kubica aho bari hose. Kagame yatumenyesheje ko hari gahunda iteguye yo kwica abamurwanya aho bari hose. Kgame ati twishe benshi turi kumwe, mwabigizemo uruhare, twahanuye indege tubyumvikanyeho, mwese mubizi, ati none munhze igihugu, none mugiye kubitangaza, ati none muranrwanya. Ati byose bifite ingaruka kuri mwe harimo no kwicwa.
5. Ba Sadam Hussein, Idi Amin, Ghadaffi, Hitler n'abandi benshi bavuga nkawe kandi muzi iyo bari.
6.Ko Kagame atazahoraho se imigambi yavuze azayigeza he ? Azakomeza se izo gahunda ze ari mu gitaka ko amaherezo azasanga Karegeya aho ari. It's a matter of time ngo amusangeyo!
From: oscar Nkurunziza <nely_be@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 12 January 2014, 20:05
Subject: Re: Réf.: Kagame yemera ko ariwe wishe Karegeya! Tr : *DHR* Hari iki ?Sinzi niba mwabonye iyi Video aho Perezida agaya abayobozi kuba batewe isoni n'uko yishe Karegeya. Abasengaga nabo bamuha amshyi y'urufaya !! Namwe mwirebere ubanza ntumva neza ikinyarwanda neza.https://www.youtube.com/watch?v=RsTER1fTXnYLe Dimanche 12 janvier 2014 20h28, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> a écrit :Cyprien uruvuga ukuri.
Ni bya Habyarimana yarabyemeye kandi ntawe utabizi. Kagame ibintu byose akora arabyemera. Ikibazo ni uko ntawe ushinzwe kubikurkirana kandi kwemera crime wakoze ariwowe wihanira urumva ntaho byagera. Abakora amaperereza bazi uwishe Habyarimana. Ntabwo indege y'umu perezida yaraswa ngo services z'ibihugu bikomeye bibiyoberwe mu gihe bizi n'aho abayoboke ba AlQuaida bose batuye, ibyo bariye n'aho baraye. Ntabwo babiyoberwa mu gihe bumva telephones za Madame Merkel. Batamenye uwarashe iyo ndege n'uburyo yarashwe ni ukuvuga ko n'indege ubwabo bagenderamo yaraswa ntibabimenye.
Ndabona igisigaye natwe twese twandika kuri izi forums nitwe tuzakurikira. Kagame ati mwese nzabahitana. Dore ndababwiye !
From: Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 12 January 2014, 19:15
Subject: Re: Réf.: Kagame yemera ko ariwe wishe Karegeya! Tr : *DHR* Hari iki ?Banyarubuga,Muratangazwa ngo n'uko Kagame yatuye, akavugira ukuri kwe mu masengesho?!!None muragira ngo ukuri kuvugirwe he, niba atari imbere y'Imana?!Nanjye ndi mu bashegeshwe n'ihotorwa ry'umugabo Patrick Karegeya, ariko rero njye ndabona Kagame rwose ari « cohérent » mu kuri kwe yemera (nubwo wenda atagusangiye na benshi!!!)Aravuga ati "nakoze icyo numvaga ngomba gukora", nta pfunwe binteye na mba, n'iyo nakwirirwa ncengana n'abantu, Imana yo nta mpamvu yo kuyibeshya kuko izi byose!!! Ati ahubwo ndacyafite akazi kenshi nk'aka imbere yanjye ngomba nako gusoza, "it's a matter of time"…!!!L'homme assume ses actes devant Dieu et devant les Hommes!!!Ati kandi nabirirwa biha gutanga amasomo, bakora ibikubye ibi incuro nyinshi iyo barengera inyungu zabo. Aha se ubu hari uwakwihandagaza akavuga ko Kagame yabeshye bahu, urebye ibibera hirya no hino kw'isi?!Kandi arega n'ibya Habyarimana yarabyemeye, byo ariko abishyiramo amarenga menshi (I don't care, I don't give it a damn!)Nimukanguke rero, mushyire ubwenge ku gihe, ibihe bya ba Kayibanda na ba Habyarimana ngo bakuriye mu bipadiri, bakarererwa mu maseminari, byarangiye cyera!!!C. M.Le Dimanche 12 janvier 2014 12h55, gashara munyu <migozi@yahoo.fr> a écrit :Ibyo yabivugiye mu masengesho ? Basengaga nde?Le Dimanche 12 janvier 2014 18h24, oscar Nkurunziza <nely_be@yahoo.fr> a écrit :Paul KAGAME mu masengesho ... ?? !!!!Le Dimanche 12 janvier 2014 17h55, "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr> a écrit :Mu masengesho koko kandi nyuma y'iminsi mike Mushikiwabo arahira ko ntaho u Rwanda ruhuriye n'urupfu rwa Karegeya.
Inkomamashyi ni izazanye na Kagame, abandi ubona baba bumiwe bifashe bupfubyi cg se bamwenyura byo kumuseka no kugirango baramuke, ariko imitima ifite igisebe. Ni byiza ko abanyarwanda bo mugihugu basigaye bashirika ubwoba, hari igihe kizagera bahaguruke bose!!! Ariko bizafata agihe kirekire. Ariko Kagame yize politique cyangwa ayoborana ubushumba n'ubunyamusozi????
ReplyDeleteAhaaaa inzira iracyari ndende!!!