Pages

Tuesday, 14 January 2014

Fwd: Amasezerano ya RDI na FCLR Ubumwe

Icyo gikorwa cya PS na FDLR ni ukugishyigikira. Amakosa menshi dufite yo kutagira icyo tugeraho aterwa ni ubwoba. Andi mashyaka nayo yagombye gukurikira agakorana amasezerano na FDLR. Banyamashyaka musigaye nimushyira mu bikorwa iyi nama mbagiriye muzabona ko hashobora kugira ikintu gihinduka kandi kigaragara. Kagamwe bamwe abrega ko bakorana na FDLR. Byaba byiza ko bikorwa bwangu ku mugaragaro. Kutabishyira ku mugaragaro no kubishyiraho, byose ni kimwe , ntibizahindura Kagame uko afata bamwe n'amashaka amwe avuga ko akorana na FDLR.


From: Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>
To:
Sent: Tuesday, 14 January 2014, 9:02
Subject: *DHR* Fwd: Amasezerano ya RDI na FCLR Ubumwe

 
---------- Forwarded message ----------
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Date: 2014/1/14
Subject: Amasezerano ya RDI na FCLR Ubumwe
To:

AMASEZERANO Y'UBUFATANYE HAGATI Y'IHURIRO FCLR-UBUMWE N'ISHYAKA
RDI-RWANDA RWIZA.

Dukurikije inyandiko y'amasezerano y'ubufatanye hagati y'ishyaka
riharanira imibereho myiza y'abaturage (P.S Imberakuri) n'Urugaga
Ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) n'imigereka yayo
yashyizweho umukono tariki ya 12 Kanama 2012 ubwo iryo shyaka n'urwo
rugaga bibumbiraga mu IHURIRO rigamije kubohoza u Rwanda
n'Abanyarwanda (Front Commun pour la Libération du Rwanda,
FCLR-UBUMWE),

.Dushingiye kandi ku biganiro n'imishyikirano IHURIRO FCLR-UBUMWE
n'Ishyaka RDI- Rwanda Rwiza bagiranye, cyane cyane imishyikirano yo
muri Gicurasi 2013 yakurikiwe n'iyabaye kuva tariki ya 24 kugeza
tariki ya 30 Ukwakira 2013,

.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, biyemeje kugirana
amasezerano y'ubufatanye ateye atya:

1.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gukorera
hamwe politiki ishingiye ku bitekerezo byo kubanisha Abanyarwanda bose
nta kurobanura, hashingiwe cyane cyane ku ngingo zikurikira:

-Kumvisha Abanyarwanda n'impunzi z'Abanyarwanda aho bari hose ku isi
kumenya ukuri ku bikorwa mu gihugu cy'u Rwanda, kubashishikariza
kujijukirwa n'amateka y'igihugu cyacu, guharanira ubwisanzure no
kwishyira ukizana mu bitekerezo byubaka demokarasi,

-Guharanira gushaka icyatuma ikibazo cy'Abanyarwanda gisobanuka kandi
kigakemuka burundu nta maraso yongeye kumeneka,

-Kurengera impuzi z'Abanyarwanda aho ziri hirya no hino kw'isi, no
guharanira ko zatahuka mu mutekano mu gihugu cy'u Rwanda, zigasubizwa
mu byazo nta mananiza.

2.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gufatanya
urugamba rwo gusobanura no kumvikanisha neza ikibazo cy'Abanyarwanda,
imiterere n'intandaro zacyo mu ruhando rw'amahanga,mu bihugu byo mu
karere k'ibiyaga bigari n'ibyo hirya no hino ku isi no mu miryango
mpuzamahanga (diplomatie).

3.IHURIRO FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje
gushishikariza andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda
guhuriza hamwe imbaraga kugirango haterwe intambwe ikomeye muri
politiki yo guhindura vuba imiyoborere mibi y'igihugu.

4.IHURIRO FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje kunonosora
bidatinze gahunda y'ibikorwa byihutirwa mu rwego rw'ubufatanye.

5.Aya masezerano y'ubufatanye hagati ya FCLR-UBUMWE na RDI-RWANDA
RWIZA ashyizweho umukono n'Umuyobozi w'IHURIRO FCLR-UBUMWE muri iki
gihe (Président en exercice) n'uw'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA.

Bikorewe i Buruseli n'i Walikale ku wa 14 Mutarama 2014

Mu izina ry'IHURIRO FCLR-UBUMWE, Umuyobozi wa FDLR (ai)
Gen Maj BYIRINGIRO Victor (sé)

Mu izina ry'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ,Umuyobozi wa RDI
TWAGIRAMUNGU Faustin.(sé)
__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.