Nyuma yo kumara imyaka itatu mu buroko Mukakibibi yashinze ikinyamakuru
Yanditswe kuya 31-12-2013 - Saa 02:29' na
"Nafunzwe ndi umunyamakuru, kandi ntashye ndi umunyamakuru byumvikane rero ko umwuga nzawukomeza." Aya ni amagambo yavunzwe n'umunyamakuru Mukakibibi Saidati kuya 25 Kamena 2013 nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka itatu yari yarakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga muri Gereza Nkuru ya Kigali 1930, none mu mezi atanu gusa ahise ashinga ikinyamakuru.
Ikinyamakuru "Mont Jali News "niryo zina rishya ryahawe ikinyamakuru cya Sosiyeti Mont Jali News Campany LTD Mukakibibi abereye umuyobozi, kikaba kizajya gisohoka kabiri mu kwezi. Nimero ya mbere n'iya kabiri za kino kimyamakuru kuri ubu zamaze kugera ku isoko.
Aganira na IGIHE Mukakibibi yavuze ko inyandiko zizibanda ku majyambere y'icyaro, gusura abaturage kugirango bimenye ibyiza n'ibibazo bahura nabyo buri munsi,n'ibindi bitandukanye.
Imvano y'izina
Asobanura imvano y'izina, Mukakibibi wahoze ari umwanditsi mu Kinyamakuru Umurabyo mbere y'ifungwa, yagize ati "Ikinyamakuru Mont Jali News kiri ahirengeye nk'umusozi wa Jali twakitiriye kugirango buri muntu wese agitangemo ibitekerezo mu bwisanzure bwubaka, kandi bishingiye ku gihuza Abanyarwanda kuruta icyabatanya, kuko gishingiye k'Umuco Nyarwanda kandi udafite umuco abatakaje gakondo ye."
Zimwe mu nkuru
Muri nimero ya mbere ya kino kinyamakuru kigura amafaranga 500 y'u Rwanda yo kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuwa 09 Ukuboza, 2013 usangamo inkuru zishushanyije, muri izi harimo iyitwa : Abahutu mu ntebe ya Penitencia, Martin Ngoga niwe utahiwe kugibwaho impaka, Tom Ndahiro yakamiye abanyamakuru mu kitoze, Dr. Leo Mugesera "Uwarose nabi burinda bucya !?", Green Party yateye intambwe., Amarushanwa ya AGRUNI, General Rwarakabije azeguzwe, Tumenye Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge, Sikandari : Rugege arafungura Kalibata agafungira mu gihugu, ndetse n'izindi.
Muri nimero ya kabiri yo kuwa 27 Ukuboza 2013 kugeza kuya 12 Mutarama 2014, naho usangamo inkuru zitandukanye : nk'iyitwa Victoire Ingabire Umuhoza atangiye Karuvariyo, Mandela azatubwirire izindi ntwari z'u Rwanda ibya Ndi Umunyarwanda, Abagenzi bararira ay'imbogo, n'izindi.
Mukakibi wari umwanditsi mu Kinyamakuru Umurabyo yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga 2010 ubwo we n'uwari Umuyobozi w'Ikinyamakuru Umurabyo bari bakurikiranweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w'igihugu mu nyandiko basohoraga. Yasohotse muri gereza nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe cyo gufungwa imyaka itatu.
Uwari Umuyoboziwe mu kinyamakuru Umurabyo Uwimana Nkusi Agnes we yasigaye muri gereza akaba agomba kurangiza igifungo yakatiwe mu w'2014 kuko we yari yarakatiwe imyaka ine.
Ntarugera François
TWAGIZIMANA
Soma
sage
Kiza
Rutikanga
Rutikanga
Burundiano
Paul
insamaza ya rwema
gaga
insamaza ya rwema
Patrick
mwami
kayisanabo
Mbanze Francine
kabare
jani
Mpanuro
muvunyi
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.