Parution: Monday 13 January 2014, 15:11
Par:Padiri Thomas Nahimana
Paul
Kagame afite byinshi cyane abanyarwanda bamunenga ! Ariko hari kimwe
yakemuye . N'ubwo ari umukuru w'igihugu, arivugira ubwe ko nta
« diplomatie » agira, kandi ntabeshya ! Bisobanuye ko yivugira ibimujemo
byose nta rutangira, akagaragaza imigambi ye mibisha mbere y'uko
ayishyira mu bikorwa na nyuma yo kubikora akaza kubyemera , mu gihe
abavugizi be baba benda gushiramo umwuka bagerageza kumukingira ikibaba
no guhishira amahano adasiba kubakoresha ! Niko bihora bigenda, tumaze
imyaka 20 tubibona.
Mu giterane (ngo cy'amasengesho da!)cyitwa National Prayer Breakfast cyabaye
kuri iki cyumweru taliki ya 12 Mutarama 2014, nanone Paul Kagame
yafashe iminota 40 n'amasegonda 13 yo kwivuga ibigwi, yivuga ko ari
umwicanyi kabuhariwe utagira icyo yikanga , ntagire n'uwo atinya ;
yaboneyeho no kwemeza ko we ubwe yiyumva nk'umuntu « wasinyiye guhangana », gukomeretsa no kwica abo batabona ibintu kimwe.
1.Ikibazo ni ikihe ?
IKIBAZO GIKOMEYE
abantu bagomba kumva neza, kugira ngo basobanukirwe neza amagambo ya
Kagame , dore aho kiri : nk'uko akomeje kubigaragaza , Paul Kagame afite
INDWARA IKOMEYE mu myumvire ye ya politiki kuko hari ibintu bibiri yitiranya ku buryo buteye inkeke :
-
Perezida Paul Kagame yumva ko igihugu cy'u Rwanda ari WE ubwe. Hanze ye u Rwanda ntiruriho. Ashobora kuba anibwira ko umunsi yapfuye azamanukana n'u Rwanda mu kuzimu !
-
Paul
Kagame yumva ko umunyarwanda wese utemera imiterere n'imikorere
y'ingoma y'igitugu cy'Agatsiko n'akarengane yubakiyeho ; uwemeza wese ko
hari ukundi u Rwanda rushobora kuyoborwa mu nzira nziza abanyarwanda
bose bibonamo agomba gufatwa nk'INGAMBNYI n'UMWANZI W'IGIHUGU, agakanirwa urw'abagome.
Ni
ukuvuga ko hanze y'ishyaka rye , nta wundi mwenegihugu ufite
uburenganzira bwo gutekereza no kugirira igihugu akamaro. Amahano Kagame
akora ni aha ashingiye.
2.Uwo iyi diskuru igamije kubwira ni nde ?
Paul Kagame ntabwo yari azinduwe no kubwira abari mu giterane, abanyamahanga cyangwa abanyarwanda bose muri rusange !
Ubutumwa bw'iyi disikuru Kagame yabugeneye abo yita « Abanyamurengwe bibagiwe icyabakuye mu buja », « ingambanyi zibagiwe ko icyo baricyo ari iki gihugu cyabibagize » , ni ukuvuga :
*By'umwihariko : abakoranye
na FPR , cyane cyane abahawe imyanya ikomeye mu gihugu nyuma y'uko FPR
ifashe ubutegetsi ku ruhembe rw'umuheto mu 1994.
*Ababwirwa mu by'ukuri :
ni Abenegihugu bo mu bwoko bw'Abatutsi bashaka impinduka mu butegetsi
bwa Kagame, kuko bamaze kubona ko akarengane ingoma ya Paul Kagame
yubakiyeho amaherezo kazashyira Abanyarwanda mu mwiryane uzongera
ugashora igihugu mu makuba arushije ubukana ayo twanyuzemo.
Umaze
kumva izi ngingo tugaragaje haruguru, ashobora kongera agatega amatwi
Ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri kiriya giterane, yarushaho
gusobanukirwa.
-
Amagambo Kagame yakoresheje si ay'umukuru w'igihugu, ni ay'Umuterabwoba (Terroriste) wabigize umwuga !
Koko rero nyuma y'iminota 21 avuga ubusa, Paul Kagame yageze aho agusha ku ntego
, agaragaza icyo atekereza ku rupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya
bakoranye igihe kirekire akaba aherutse guhotorerwa mu gihugu cya
Afurika y'Epfo anigishijwe ikiziriko ! Iki gikorwa cy'iterbwoba kikaba
cyarasakuje cyane mu mahanga kigatera n'abanyarwanda benshi agahinda
kavanze n'ubwoba .
Paul
Kagame yeruye avuga ko mu by'ukuri ari we wivuganye Nyakwigendera
Patrick Karegeya, kandi ngo akaba yumva abifitiye uburenganzira, ndetse
ngo akaba yiteguye kwivugana n'abandi bose bashaka impinduka nziza mu
gihugu , ngo mu rwego rwo "kurinda ibyo amaze kubaka", ni ukuvuga ko
yiteguye gukoresha ingufu zose z'igihugu mu kurengera imitungo ye bwite amaze kurunda abikesheje gusahura igihugu na Kongo:
(1)Kagame
yanenze « Intore » ze zagize ubwoba bwinshi muri iyi minsi, zigatitizwa
n'iki gikorwa cy'iterabwoba zari zimaze gukora mu gihugu cy'abandi,
bityo ngo zikaba zimaze iminsi zititira , zikirirwa zandika utugambo mu
bitangazamakuru zigerageza kwikuraho icyaha hagamijwe kwikura mu isoni
no gukingira ikibaba umutware wazo Paul Kagame.
(2)Kagame yashimye abantu ba « Birihanze »
nka Ministri w'Intebe Petero Damiyani (na Louise Mushikiwabo) ,
(babandi bamenyereye kwiterera mu mata nk'isazi, bakarwana urwo
batashoje), wanditse kuri Twitter yigura ngo arebwe neza ngo « uwo ari we wese wagambanira u Rwanda » agomba kwitegura ko bizamugiraho ingaruka ! Kandi nyine uwo yitagaga ingambanyi ni Patrick Karegeya wari umaze guhotorwa!
Umugabo
mbwa aseka imbohe, none ni Karegeya mu kiziriko ,ejo ni Damiyani ! Ari
Kagame ubikoze ! Ntawe utabinona keretse Damiyani !
(3)Kagame
yatoboye yemeza ko ikibazo atari uko « Leta y'u Rwanda » yaba
yarivuganye Patrick Karegeya mu buryo buteye isoni nka buriya , ko
ahubwo ikibazo gikomeye ari uko « Intore ze zananirwa gukora ibikorwa by'iterabwoba » nk'ibyo.
Mu
yandi magambo Perezida Paul Kagame arahamagarira abicanyi ba FPR
gushishikarira kumara abandi benegihugu bita "abanzi n'ingambanyi"
bahorwa gusa ko bamagana akarengane ;Kagame arizeza "Intore ze" ko
ubwicanyi bwabo n'iterabwoba ryabo bitazahanwa n'inkiko ahubwo ko
bizafatwa nk'ibikorwa cy'Ubutwari ! Undi mugabo ni uw'iki !
(4)Kagame
yagaye abategetsi b'abanyamahanga bakomeje kumucyaha no kumushinja kuba
inyuma y'ibikorwa by'iterabwoba bibangamiye Abanyarwanda n'ubusugire
bw'ibindi bihugu ; we abona ngo nta somo bakwiye kumuha kuko nabo ubwabo
bakora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikubye incuro 1000 ibye mu nyungu
z'ibihugu byabo. Icyo ashingira yemeza ko nawe afite uburenganzira bwo
kungikanya ibikorwa by'urukozasoni ngo kuko n'ubundi "iyi si nta kuri ikoresha" !
Iyo
ingoma nk'izi zigeze mu marembera, kimwe mu bimenyetso zitanga ni uku
kwisumbukuruza kw'abayobozi bazo : hari n'abaryama bakarota ko
bahindutse "Imana Ishoborabyose"(Toupuissant), bugacya bategeka abaturage babo gupfukama bakabasenga! Paul Kagame niryo korosi ariho akata !
Ibi
birerekana ko nta garuriro, Kagame nta cyo agitinya : abaturage,
amategeko, amahanga.... nta kigishoboye kumukoma mu nkokora mu migambi
ye mibisha, icyo ashatse cyonyine niryo gikwiye gufatwa nk'itegeko
rivuye mu ijuru ! Iyi ngingo irakomeye cyane Abanyarwanda bakwiye
kuyumva neza , bakamenya n'inyenga umuyobozi nk'uyu abaganishamo ! Aho
ubu sibwo nyine bakwiye kugira bwangu bakamubwira bati « slow down » (genza make) nk'uko atahwemye kubyisabira muri iki kiganiro ?
(4)Kagame yatangaje ko abirirwa bidegembya hanze babiterwa n'umurengwe wabibagije ko u Rwanda arirwo rwabagize icyo baricyo.
Aha Kagame yaguye ku ijambo. Icy'ukuri muri ibi avuga ni uko Kagame ari we koko wabagize icyo baricyo ubungubu : IMPUNZI !
Umwanzuro
(1)Tutabiciye
ku ruhande, Paul Kagame akomeje kwibwira ko abenegihugu bo mu bwoko
bw'Abatutsi ari ingaruzwamuheto ze zikwiye kwemera kuba ibikoresho
by'inyungu ze gusa , ubutarora ku ruhande. Kuva ku italiki ya 1/10/1990,
yarabashumuye ngo barimburwe(reba igitabo : Kagame a sacrifié les Tutsi)
agira ngo akunde yifatire ubutegetsi mu nyungu ze, none n'abagerageje
bose kumubwiza ukuri, bakagaya akarengane akorera abenegihugu, nibo yita
« Abanyamurengwe bibagiwe icyabakuye mu bucakara !
Nyamara UBUCAKARA nibwo Kagame akomeje kubatebezamo kandi nyine nibwo barambiwe, bakaba bifuza kubwibohoza!
(2)Kagame arashyira nkana Abatutsi mu mayira abiri :
Kuri
we (1)bagomba kwemera kumuyoboka buhumyi, akabagaraguza agati uko
yishakiye, akabicamo abo adakeneye nk'ubaga amatungo yiyororeye,
akabateranya na bagenzi babo b'Abahutu hagamijwe inyu ze bwite
n'iz'umuryango we gusa , (2)babyanga bakaba bahisemo ko abamarira mu
kiziriko nka Patrick Karegeya. Kandi si ubwa mbere abicisha ! nabo
ntibabiyobewe.
(3)Igikomeye kurusha byose mu byo Kagame yatangaje, ni uko yerura akagaya "abakoze ikosa ryo kumugira umuyobozi w'igihugu », (ari
nabo yiyemeje kurimbura!) kuko mu by'ukuri ngo yiyiziho ko atari umuntu
wifitemo ubushobozi bwo kubaka igihugu "gituje"ahubwo akaba
yaragaragaje kenshi no mu buryo bunyuranye ko ari umuntu ufite gahunda
imwe rukumbi yo guteza amacakubiri n'imiborogo mu bana b'u Rwanda :
arigamba ko ngo « yasinyiye GUHANGANA »!
Guhangana
na nde ? N'abenegihugu batemera ko ahombora igihugu cyabo barebera !
Ishyano riragwira, u Rwanda rurongeye rurarigushije !
(4)Biragaragarira buri wese ko "Inzira imwe isigaye" yo kugoboka u Rwanda ari uko abenegihugu b'intwari kandi bashyira mu gaciro, Abahutu n'Abatutsi, bagomba kwiyumvamo ko IGIHE KIGEZE
ngo bashakane , bicarane, baganire, bisuganye(organisation), maze hamwe
no gushushanya umushinga ubereye u Rwanda rwa twese, bafatanye :
(a)kwereka Abanyarwanda n'amahanga ukuntu Kagame n'Agatsiko ke, mu mvugo no mu ngiro, bibumbiye mu muryango wa FPR bahinduye « Umutwe w'iterabwoba » ukwiye kongerwa ku rutonde, ugaseswa n'ingufu z'Umuryango w'Abibumbye;
(b)gutobora bakemeza ko Leta iyobowe na Paul Kagame , itakiri Leta ikwiye kwizerwa n'umuryango mpuzamahanga, ko ahubwo ari « un ETAT VOYOU »,
ni ukuvuga igisa na Leta cyaguye mu maboko y'abantu bakora nka
« Mafia », bibereye muri « business » yabo bwite, bakifashisha izina
n'inzego zakabaye iza Leta y'u Rwanda, mu kwiba, kwica, gukwirakwiza
ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda, mu Karere k'ibiyaga bigari no mu bindi
bihugu by'amahanga . Ibimenyetso birahari. Harabura Abanyarwanda
bahagije bazi ubwenge kandi barwiyemeje ngo babibyaze umusaruro muzima!
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w'Ishyaka ISHEMA ry'u Rwanda.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.