Pages

Sunday, 19 January 2014

Re: *DHR* Ngo Ruhengeri yateye imbere

 Guillaume,
Iki gisubizo ushubije inshuti yawe ni cyo rwose nkaba nizeye ko hari icyo kizayifashaho mu kumva neza u Rwanda arimo uburyo ruteye nabi ntashyigikire buhumyi ibyo ahabona byose ahubwo akitabira kujya yitegereza neza agasesengura, akamenya ikihishe inyuma y'ayo mazu ya Ruhengeli na Kigali avuga, akanamenya ko ayo mazu yubakiye ku musenyi.
Hari umurwanshyaka w'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI wo mu Ruhengeli we watwandikiye avuga akababaro n'akarengane kari mu Rwanda gashingiye kw'ivanguramoko rya FPR Inkotanyi avuga ko Musanze(Ruhengeli) yahariwe abatutsi b'abagogwe ko bayifite nk'akarima kabo hamwe "n'barutashye" nkuko abyandika. Urumva ko we abibona ukundi bitandukanye n'uko inshuti yawe ibibona. 
Warakoze rero kuyikangurira kimwe n'abandi basomyi twese, kumenya ingaruka mbi z'umuco nyarwanda utarigeze wiyubakira ku mahame ya demokarasi habe na rimwe mu mateka yacu ahubwo ko wubakiye ku kwimakaza akarengane,ivanguramoko n'uturere, igitugu, iterabwoba, ikinyoma, uburyarya n'ubuhendanyi birimo kwiyibagiza ibyo abantu babona, ubwibone, agasuzuguro, urugomo, urwango, inzika, ubwihimure/guhoora n'ubwicanyi bujyana nabyo. Ibi bibi byose nibyo byuzuye hariya mu Rwanda muri iki gihe; ni byo musenyi ruriya Rwanda rwa FPR ishuti yawe yogeza buhumyi rwubakiyeho. (Yari Anastase Gasana, chairman wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014/1/18 Guillaume Murere <murere_guillaume@yahoo.ca>

 
 Dore ibyo umuntu  aherutse kunyandikira

Umwaka muhire n'abawe bose!  Nagirango ngukumbuze iwanyu, cyane nkubuze kuzahaca abo wabyaye.  
Ni heza byo kuririmba.  Ngaho uzaba umbwira.  Ubu après Kigali, on parle de Musanze alias Ruhengeri.

Dore ibyo namusubije. 

------------------------------------------------------------------------------------------------------

Bonjour xxx;

Namwe umwaka mwiza w'amata n'ubuki. 
Merci aussi de me dire que vous me comptez encore parmi vos amis. J'en suis ému. 

Urabizi ko nkwubaha. Natojwe kwubaha abakuru cyane cyane abangiriye neza nawe urimo. None ndagira ngo umfashe gukomeza kukwubaha: N'ujya unyandikira rwose ujye wirinda kumpa amabwiriza y'uko ndera abana banjye. Icyo mbatoza ni ukwumva ko ari abana b'Imana kimwe n'abandi bantu. Bityo nk'abana b'imana, mbarera uko narezwe, ndavuga gukura bigenga mu bitekerezo, bakazirinda kwemera kuba abacakara b'undi muntu, kwemera kuba amatungo y'undi muntu waremwe n'imana nk'uko nabo baremwe n'imana. Mu myaka mike bazagira imyaka 18. Nyuma y'icyo gihe bazihitiramo ibibanogeye. 

Hanyuma sinzi impamvu uhora undatira amazu yo mu Ruhengeri, kandi n'ino, Montréal, ottawa, Vancouver, Washington, Toronto, amazu meza ahari. Ikindi, nta gihe rwose uRwanda rutateye imbere mu buryo bushimishije. Mu ntangiro za 1970, batangiye kwubaka imihanda ku buryo mu ntagiro za 80 imyinshi mu mihanda minini yari imaze kugeramo kaburimbo. Nabonaga ari byiza peee! Imigi nayo, cyane cyane Kigali na Ruhengeri (tiens!), yateraga imbere. Aho byari bitaniye n'ibyo kuri iyi ngoma ya Kagame, ni uko kuva ku rw'abadage kugeza ku bwa Habyarimana, by'ibanze amajyambere yari agamije kuzamura igiturage. Ubu ingoma ya Kagame yafashe le modèle ultra-libéral, yamamajwe na Professeur Milton Friedman wo muri Chicago school of economics (Uzasome igitabo La stratégie du choc cyanditswe na Naomi Klein). Uwo muderi utuma habaho abantu bake bakize cyane, abandi benshi bagakena umuzambo. Noneho byagera mu Rwanda rw'ubu bigahumira ku mirari: Kubera ko imigi ituwe cyane n'abazwi nk'abatutsi (réputés tutsi), naho igiturage kikaba gituwe cyane n'abazwi nk'abahutu (réputés hutu), uriya muderi ultra-libéral uvamo ikintu kimeze nk'Apartheid. Noneho hejuru y'uriya muderi ukagerekaho amategeko abuza abaturage kwiteza imbere. Urugero ni nko kubategeka guhinga ibyo leta ishatse bitanera, umusaruro uvuyemo bakagomba kuwugurisha ku giciro cy'intica ntikize muri cooperative yashyizweho na leta, bajya kw'isoko kugura ibiribwa bakeneye bakabigura ku giciro kimwe na bariya banyamugi. Ubu mu giturage henshi inzara iraca ibintu. 

Ese wari uzi ko hariya mu Ruhengeri higeze kubaho umushinga witwa PNAP (Programme national d'amélioration de la pomme de terre). Uwo mushinga watoje abaturage guhinga ibirayi kijyambere kuburyo habaye surproduction, ibirayi bakagomba kubijyana i Burundi. Icyo gihe bamwe mu baturage bo mu Kinigi baguraga camionnette Toyota mu mafaranga bavanye mu buhinzi.  

Icyabuze mu Rwanda rero ntabwo ari amajyambere. Icyabuze kandi gikomeje kubura ni justice sociale, ni ubutegetsi bufata abaturage kimwe. Reka mpere ku ruhande rukworoheye. Parmehutu yaraje ikora victimisation collectiye y'abazwi nk'abahutu. Ingaruka yabyo ni uko habayeho criminalisation collective y'abazwi nk'abatutsi. Nicyo cyatumye uba impunzi. Muri iki gihe, Kagame yafashe ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva muri 1990 kugeza 1994 abwita 'Jenoside yakorewe abatutsi' (Iyi ni nka Parmetutsi). Ingaruka y'iyi victimisation collective y'abazwi nk'abatutsi ni criminalisation collective y'abazwi nk'abahutu. Ngira ngo wabonye ko noneho basigaye basaba abana bazwi nk'abahutu gusabira imbabazi jenoside ngo yakozwe na ba se na ba nyina. Igihugu nk'icyo nicyo ushaka ko noherezamo abana banjye. Nyamara kandi Kagame uriya ari mu ba mbere bakoze jenoside y'abazwi nk'abatutsi babaga i Rwanda.

Ubu nsigaye nkangurira abanyarwanda kumenya ingaruka mbi, mbi cyane, z'umuco karande nyarwanda w'ubumwe ari ukuvuga ko umunyarwanda afite inshingano zo gushyigikira mwene wabo, inshuti ze, mu byiza no mu bibi, igihe cyose n'ahantu hose. Uwo muco nawo uterwa n'uko kugeza ubu mu Rwanda hatigeze habaho justice sociale, ibyiza hafi ya byose umuntu akabikesha mwene wabo. Uwo muco niwo utugejeje aha, kandi niwo uzatuma hariya i Rwanda undatira hongera gucura imiborogo. Avuga k'Ubumwe, Padiri Nothomb yaranditse ati: 'Lorsqu'une si intense source d'unité s'avère être à l'origine d'une si lamentable dégénérescence (puisqu'elle provoque de paradoxales et innombrables divisions, oppositions et brisures) c'est qu'elle est, en son centre, corrompue par un virus pernicieux et mortel'.  

Ushobora kwumva ikiganiro natanze hambere ahangaha: 
Ntatanze n'ibindi biganiro kw'ijwi rya Rubanda

Buhoro buhoro kandi biragenda byumvikana. 

Reka ndekere aho kuko ngo: 'adakonyaguye ntakwirwa mu ruhago'. 

N'ah'ubutaha. 

Amitiés 

Guillaume Murere
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.