Pages

Sunday, 5 January 2014

Re: *DHR* Re: [Samuel Desire] Rwanda Passport: Portia Karegeya mu gihirahiro

 
Komera Mutware Theoneste,
 
Nkunda ko utanga ibisobanuro bizima. Uraduhumurije. Nkoze copie y'iyi message  kuri http://www.amakurunamateka.com/ kugira n'bandi benshi bayisome.

From: Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr>
To: "democracy_human_rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; "imbona-nkubone@yahoogroupes.fr" <imbona-nkubone@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 5 January 2014, 19:36
Subject: *DHR* Re: [Samuel Desire] Rwanda Passport: Portia Karegeya mu gihirahiro

 
Bwana Samuel Desire,
 
Uragira uti: « Ese umunyarwanda wabonye ubwnegihugu ubwo aba yatakaje ubw'u Rwanda? ».
 
Ntabwo nkeka ko Portia Karegeya yigeze yaka ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo. Ikibazo ni uko yatse ubuhungiro muri Afurika y'epfo. Iyo rero umuntu ahunze igihugu cye, avuga ko kimutoteza, ntabwo ashobora gukomeza gukoresha pasiporo y'icyo gihugu. Ahubwo ngirango no kuyikoresha bishobora gutuma yimwa ubuhungiro, kuko biba bigaragaye ko uwo muntu acyemera kwishyira sous le protection y'igihugu avuga ko kimutoteza. On ne peut avoir le beurre et l'argent du beurre.
 
Ikindi kandi, kutemererwa gukoresha pasiporo nyarwanda ntabwo bivuga ko uwo muntu aba atakaje ubwenegihugu bwe nyarwanda. Pasiporo ntabwo ari ubwenegihu, ahubwo ishobora gukoreshwa nka kimwe mu bimenyetso by'ubwenegihugu. None se twavuga ko abanyarwanda badatunze pasiporo, kuko batigeze bayaka, badafite ubwenegihugu nyarwanda ?
 
Narangiza mvuga ko mu Rwanda, ntawe ushobora kuvutswa ubwenegihugu bwe bw'inkomoko kandi ko ubwenegihugu burenze bumwe bwemewe (Ingingo ya 7 y'Itegeko Nshinga). Bivuze ko meme n'impunzi yahunze u Rwanda, ikaba idashobora gukoresha pasiporo nyarwanda, itigeze na busa itakaza ubwenegihugu nyarwanda ! Iyo mpunzi izatakaza ubwenegihugu nyarwanda ari ko ari yo yonyine ibyisabiye, cyane cyane iyo igiye kwaka ubwenegihugu bw'igihugu kitemera ubwenegihugu burenze bumwe.
 
Ugire icyumweru cyiza.
 
Rwemalika Théoneste
 
 



Le Dimanche 5 janvier 2014 14h25, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> a écrit :
Erega niyo ubwo bwene gihugu ububonye ( naturalisation), ababuguhaye bakomeza kukwita umunyarwanda kandi bakabyandika no muri iyo passport nshya. Iyo passport ugasanga ariyo gukoresha mu ngendo gusa. Ahandi hose ntabwo iknerwa.
 
 
From: J.C. Tuvugishukuri <psj_survivors@yahoo.com>
To: "rwanda_revolution@yahoogroups.com" <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; Sibomana Jean Bosco <Sibomanaxyz999@gmail.com>; DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> 
Sent: Sunday, 5 January 2014, 18:56
Subject: *DHR* Re: [rwanda_revolution] Rwanda Passport: Portia Karegeya mu gihirahiro
 
 
Aho ubwo ikibazo ni iki:

Bafite uburenganzira buhe butuma bashobora kutanyita umunyarwanda?
None se nabyo bili muli ya gahunda ya Nd'umunyarwanda, kuvuga ngo uwahunze u  Rwanda yatakaje ubwene gihugu??
Mbega ubwenge buke!!!! Ubunyarwanda bwabahunze igatsiko k'abicanyi ntabwo ali negociable, they like it or not. Ntabwo twahunze igihugu, twahunze ako gatsiko kayobowe na Kagame.



It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. WWill Win ! 
 
 
 
From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "rwanda_revolution@yahoogroups.com" <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; Sibomana Jean Bosco <Sibomanaxyz999@gmail.com>; DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> 
Sent: Sunday, January 5, 2014 7:52 PM
Subject: Re: [rwanda_revolution] Rwanda Passport: Portia Karegeya mu gihirahiro
 
 
Nkurikije ibyanditse hano, ndagira ngo nsobanuze. 
 
Ese umunyarwanda wabonye ubwnegihugu ubwo aba yatakaje ubw'u Rwanda?
 
'Umunyamakuru w'Umuganda Andrew Mwenda yatangaje ko Portia Mbabazi
Karegeya yari yaburiwe na leta y'u Rwanda, kimwe n'abandi Banyarwanda
bari hanze, ko naramuka asabye ubuhungiro mu gihugu icyo ari cyo cyose
azahita yamburwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, ariko aranga abirengaho
yaka ubuhungiro muri Afurika y'Epfo.'
 
 
From: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
To: Sibomana Jean Bosco <Sibomanaxyz999@gmail.com> 
Sent: Sunday, 5 January 2014, 18:26
Subject: [rwanda_revolution] Rwanda Passport: Portia Karegeya mu gihirahiro
 
 
Portia Karegeya mu gihirahiro

Posté dans 18 juillet, 2012 dans Non classé.


Inkuru itangazwa n'ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y'aho
yamburiwe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu
passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala
mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu
nk'uko yabitangaje.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe
passport ye n'abashinzwe abinjira n'abasohoka ku kibuga cy'indege cya
Entebbe muri Uganda, ubwo yarimo yinjira muri iki gihugu tariki ya 5
Kamena uyu mwaka. Nyuma y'aho yaje kubwirwa ko u Rwanda rwagize
passport ye impfabusa, bityo bikaba bitari gushoboka ko ayifashisha mu
ngendo ze.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda Maj. Gen. Frank Mugambage, aganira
n'abanyamakuru yavuze ko iby'icyo kibazo cya Karegeya Mbabazi ntabyo
azi. Yagize ati : "Nta kintu mbiziho, sinshobora kumenya buri mu
nyarwanda winjiye muri iki gihugu."
Umunyamakuru w'Umuganda Andrew Mwenda yatangaje ko Portia Mbabazi
Karegeya yari yaburiwe na leta y'u Rwanda, kimwe n'abandi Banyarwanda
bari hanze, ko naramuka asabye ubuhungiro mu gihugu icyo ari cyo cyose
azahita yamburwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, ariko aranga abirengaho
yaka ubuhungiro muri Afurika y'Epfo.

Ibi Mwenda yavuze ko yabitangarijwe n'umwe mu bayobozi ba hano mu
Rwanda atashatse kuvuga izina, bityo akaba asanga byinshi mu byo
Mbabazi ari kuvuga kuri ubu ari ukubeshya kuko yazize kudakurikiza
amabwiriza yahawe.

Nyuma yaho Mbabazi yashatse kuva muri Uganda yifashishije passport yo
muri icyo gihugu ariko ntibyamuhira kuko yongeye gufatirwa ku kibuga
nayo arayakwa.

Byatangajwe ko Interpol yamuhase ibibazo ishaka kumenya inzira
yaciyemo kugirango abone passport ya Uganda.

Uyu mwali w'imyaka 23 y'amavuko, ni umukobwa wa Patrick Karegeya
wahoze akuriye inzego z'iperereza zo hanze mu Rwanda. Yahungiye mu
gihugu cy'Afrika y'Epfo aho afatanije na bagenzi be bahoze muri FPR
bashinze ihuriro Nyarwanda RNC. Mu minsi yashize yari yatangaje ko
ategereje kureba niba igihugu cya Uganda kizakorera mu kwaha k'u
Rwanda muri kiriya kibazo cy'umukobwa we.

Abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda bemeza ko abayobozi b'igihugu
cy'u Rwanda basigaye bafite imyitwarire nk'iy'ugatsiko k'amabandi aho
basigaye bafata ibyemezo bidafite aho bihuriye n'amategeko bikoresheje
ubugome bukomeye bugamije kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo badasize
n'imiryango yabo.

Marc Matabaro Rwiza News

http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/07/18/portia-karegeya-mu-gihirahiro/

-- 
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Transmission Time Interval (TTI) on Sunday January 5th, 2014:
TTI=12H16-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure
normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***
 
 
 
 
  

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.