Pages

Tuesday, 7 January 2014

[RwandaLibre] Apollo Kirisisi wicishije Patrick Karegeya akorana n'inzego z'iperereza z'igihugu cy'u Burundi!

Burundi-Rwanda: Apollo Kirisisi wicishije Patrick Karegeya akorana
n'inzego z'iperereza z'igihugu cy'u Burundi!

Amagambo akomeje kuvugwa ku isi ku rupfu rwa Karegeya n'igisubizo
Madame Louise Mushikiwabo yasubije umunyamakuru wamubazaga icyo
arutekerezaho, Mushikiwabo yagize ati"...uyu muntu yigaragaje ubwe ko
arwanya guverinema yanjye n'igihugu cyanjye,none uratekereza ko hari
impuhwe?" Ni ukumirwa gusa ! Umenya Mushikiwabo yari mu ikipe
y'abakomando banize Karegeya! None se Mushikiwabo we nanigwa
n'abaturage iyi leta ye iri guhekura ntazagirirwa impuhwe? Uru se
nirwo rugero rwiza leta igomba guha abaturage? Hagati aho
Nyakwigendera Patrick Karegeya azashyingurwa muri Afurika
y'epfo,igihugu cya Uganda umuryango we wifuzaga ko ashyingurwamo
cyatanze igisubizo gihakana! N'ubwo Mushikwabo yerekanye ko leta y'u
Rwanda nta mpuhwe ifitiye Patrick Karegeya kimwe n'abatayikunda bose,
uwamugambaniye si umuntu usanzwe nk'uko mugihe kubisoma mu nkuru
yasohotse mu kinyamakuru cy'abarundi:

Apollo Ismail Kirisisi niwe tugiye kuvugaho bitewe ni uko azwi
n'ubwanditsi bw'ikinyamakuru cyacu cya « BUJUMBURA News ».Mu kwezi kwa
Nzeri 2011 uyu munyarwanda Apollo Kirisisi yegereye ubwanditsi
bw'ikinyamakuru cyacu kugirango tumugezeho amakuru yerekeranye
n'umuyobozi w'urubuga rwacu Bwana CIRAMUNDA Richard, atwemererera ko
nitumugezaho amakuru amwifuzaho aduha amafaranga menshi,icyakora icyo
kifuzo ntagaciro cyahawe. Turabigarukaho mu kanya.

Uyu mugabo ibinyamakuru byinshi bikomeje kwandikaho byemeza ko ariwe
wagambaniye Colonel Patrick Karegeya agahotorwa ku munsi wa mbare
w'umwaka mushya w'2014, ntabwo ari umuntu usanzwe.Abamuzi neza bemeza
ko Apollo Ismaël Kirisisi avuga neza indimi nyinshi arizo :
Ikinyarwanda, ikirundi,igiswahili,icyarabu,igifaransa,icyongereza
ikirusiya, akaba avuga gake indimi z'ilingara n'ulugande. Kirisisi
yabaye mu bihugu byinshi aribyo : Misiri,Koweti,Uburusiya n'uburayi.
Kirisisi yafungiwe mu gihugu cy'Ubwongereza ashinjwa gucuruza
ibiyobyabwenge.

Apollo Kirisisi yari afitanye imigenderanire myiza n'inyeshyamba z'i
Burundi za CNDD-FDD kuko ariwe wazigezagaho intwaro, bitewe nicyo
gikorwa cyo kugurisha intwaro ku nyeshyamba za CNDD-FDD byatumye
afungirwa igihe gito mu Rwanda mu mwaka w'2002.

Umwe mubakozi bashinzwe urwego rw'iperereza i Burundi tudashatse
gutangaza amazina ye yaduhamirije ko Apollo Kirisisi yakoranye neza
n'ibiro bishinzwe iperereza by'i Burundi muri aya mezi ashize. Uwo
mukozi wo mu iperereza ry'i Burundi yaduhishuriye ko umuyobozi
w'ishami rishinzwe iperereza ryo hanze, Bwana BURANGE Gilbert
yabonaniye kenshi na KIRISISI mu gihugu cy'Afurika y'epfo ndetse no mu
bindi bihugu.

Apollo Kirisisi akaba kandi ari inshuti ya hafi y'abagabo babiri aribo
Cherrif Bocum Aidara na RURIMIRIJE Jean Marie bakunda kugaragara mu
bikorwa bibi biyobowe n'ubutegetsi bw'u Burundi. Uyu Rurimirije Jean
Marie akaba ariwe wari ushinzwe gucunga ibyerekeranye n'imikoreshereze
y'imari ya Kirisisi kugirango ashobore gucengera ubutegetsi bw'u
Burundi ahereye kuri Ciramunda kimwe n'abandi bose. Muri icyo gihe
yakoranaga n'abo bagabo,dufite amakuru y'impamo yari avuye mu Rwanda
yemeza ko Kirisisi yari inyuma y'umugambi wo kwivugana perezida wa
M.N.B. (Mouvement National Burundais) ku taliki ya 22 ukuboza 2011 aho
yagombaga kwicirwa k'umupaka wigihugu cy'Ububiligi na Luxambourg.

Ikigaragara cyo ni uko leta y'u Burundi iri inyuma y'imigambi
n'ibikorwa bya Kirisisi. Birazwi ko Général NSHIMIRIMANA Adolph
ukuriye ishami ry'iperereza rya leta y'u Burundi akorera inzego
z'ubutasi za leta y'u Rwanda nk'uko izo nzego zikorana na Kirisisi.

Inkuru ya www.bujumbura.be yahinduwe mu kinyarwanda na veritasinfo.fr

Lun 6 jan 2014

1 commentaire

Guys, c'est dommage iyo umuntu apfuye birababaza ariko nanone hari
igihe uvuga uti Imana ihora ihoze. Uyu mugabo wapfuye harya we yaba
yarakoze neza? Mwese muzi ipfa rya Sendashonga, Lizinde, n'abandi
tutarondoye.....

nka Sendashonga we yazize ko nka Ministiri wúbutegetsi w'icyo gihe
yamaganaga iyicwa ry'inzirakarengane z'abanyarwanda ndetse akabigeza
kuri Kagame na ba Karegeya. Bagiye kumwivugana arababisa. Nawe
bamusanze i Nairobi baramwivugana. None se umuryango we
ntiwihanaguye? Karegeyua we yaharaniraga ubuhe burenganzira
bwábanyarwanda harya?

Kanamugire Paul - Aujourd'hui à 11h45

http://www.veritasinfo.fr/m/article-121919058.html

Nabonye andi makuru yemeza ko Karegeya yari muri massacres zi Kibeho.

--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Transmission Time Interval (TTI) on Monday January 6th, 2014:
TTI=15H15-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure
normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***


------------------------------------

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------Yahoo Groups Links

<*> To visit your group on the web, go to:
http://groups.yahoo.com/group/RwandaLibre/

<*> Your email settings:
Individual Email | Traditional

<*> To change settings online go to:
http://groups.yahoo.com/group/RwandaLibre/join
(Yahoo! ID required)

<*> To change settings via email:
RwandaLibre-digest@yahoogroups.com
RwandaLibre-fullfeatured@yahoogroups.com

<*> To unsubscribe from this group, send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com

<*> Your use of Yahoo Groups is subject to:
http://info.yahoo.com/legal/us/yahoo/utos/terms/

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.