Ibyo ni ugusenga umwami kandi uwo niwo muco wa FPR twabayemo imyaga irenga 500.
From: Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 16 January 2014, 19:39
Subject: RE: *DHR* Inkoni y'amashitani y'Umwamikazi iragera mu Rwanda uyu munsi/
Ndabona ari inkoni ibabuye
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
From: imujaribu@yahoo.fr
Date: Thu, 16 Jan 2014 18:55:08 +0000
Subject: *DHR* Inkoni y'amashitani y'Umwamikazi iragera mu Rwanda uyu munsi/
http://www.umuseke.rw/commonwealth-inkoni-yumwamikazi-yageze-mu-rwanda/
Commonwealth: Inkoni y'amashitani y'Umwamikazi iragera mu Rwanda uyu munsi
Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 15/01/2014 . Yashyizwe ku rubuga na Jean de Dieu · Ibitekerezo 8I(Queens Baton Relay) iragera mu Rwanda uyu munsi aho igomba kumara iminsi igera kuri ibiri mbere yo kwerekeza i Kampala muri Uganda.Iyi nkoni igomba gutambagizwa mu bihugu byose bikoresha ururimi rw'icyongereza byibumbiye mu muryango wa Commonwealth mbere y'uko amarushanwa atangira, ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama i Glasgow muri Scotland.Akarere ka Musanze ni ko izabanzirizamo kuwa kane nyuma yerekeze mu Karere ka Nyanza mbere yo kugaruka i Kigali ku Kimisagara mu nzu y'urubyiruko kuwa gatanu.Kuwa gatanu hanateganyijwe umukino wa gicuti uzahuza ikipe y'igihugu ya Volley Ball yitegura kwerekeza muri Cameroun mu marushanwa ny'Afurika, iyi izahatana na Rayon Sports Volley Ball Club izatangira gukina shampiyona ku nshuro ya mbere uyu mwaka.Indi mikino itegenyijwe ni Karate na Basket Ball iyi izabera ku kibuga cy'urubyiruko Kimisagara, uwa Volley Ball wo uteganyijwe kubera kuri Stade nto ya Amahoro guhera saa cyenda z'amanywa.Inkoni y'Umwamikazi w'Ubwongereza igereranywa n'urumuri rwo mu mikino ya Olempiki ruzengurutswa Isi mbere y'uko aya marushanwa atangira, ni ku nshuro ya mbere iraba igeze mu Rwanda kuva u Rwanda rwakwinjira muri Commonwealth mu mwaka wa 2009.Iyi nkoni izazenguruka ibihugu byose byibumbiye muri uyu muryango wa Commonwealth, aho izatembera ibirometero bisaga 190,000 ni ku nshuro ya 20 kandi aya marushanwa agiye kuba, ubushize yari yarabereye mu gihugu cy'Ubuhinde.JD Nsengiyumva Inzaghi
UMUSEKE.RW
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news:
http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/
http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.