Pages

Tuesday, 7 January 2014

[RwandaLibre] Uburyo Perezida Kagame afite uruhare rukomeye mu iyicwa rya Col Karegeya Patrick |

 

Uburyo Perezida Kagame afite uruhare rukomeye mu iyicwa rya Col Karegeya Patrick

Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick

Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick

Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku iyicwa rya Col Karegeya Patrick, iri yicwa rikaba ryarapanzwe, rikanashyirwa mu bikorwa n'umukuru w'urwego rushinzwe iperereza ry'igihugu-NSS, General Karenzi Emmanuel Karake.

By'umwihariko, amabwiriza yo kwica Col Karegeya yatanzwe na perezida Kagame, kuko yari amaze igihe kinini amuhiga, ashakisha uburyo yamuhitana, kubera ubuhanga n'ubushobozi yari amuziho mu bikorwa by'ubutasi, ku buryo Karegeya yari n'umwe mu bantu bakunzwe n'ingeri zose, barimo abayobozi b'ibihugu n'abayoboye inzego z'iperereza ku rwego mpuzamahanga ; ibi bikaba ahanini ari byo byatumye Perezida Kagame yarakomeje kumwikanga, ndetse na baringa ye, kugeza n'aho ahiga abana be b'impinja, bangana n'abe bwite.

Imigambi yo guhitana Col Patrick Karegeya yanateguwe kuva cyera na Gen Jack Nziza hamwe na Col Dan Munyuza, ubwo aba bombi bashatse kumukura ku isi bakoresheje inzira zitandukanye zirimo kumurasa mu gatuza, no kumwicisha amarozi, kugeza ejobundi taliki ya 31 ukuboza 2013 umugambi wabo mubisha bawushyize mu bikorwa, bafatanyije na maneko mukuru, Lt Gen Karenzi Karake.

Mu gupanga ibikorwa byo guhotora Col Patrick Karegeya, Perezida Kagame akaba yarashyizeho agatsiko k'abicanyi b'abasirikare n'abamaneko bakuru, aka gatsiko kakaba kari kayobowe na maneko Komiseri wungirije wa Polisi, Dan Munyuza, afatanyije n'abandi bicanyi baturutse muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda.

Izo za  maneko za Kagame, na none zibifashijwemo na Lt Col Karibata Anacleti, ushinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu, zashoboye kubona impapuro z'inzira (pasiporo) zitari izo mu gihugu cy'u Rwanda kugirango abazazikoresha muri ubwo bwicanyi batazapfa bamenyekanye.

 

Kubera akayabo katanzwe n'inzego nkuru z'iperereza z'igihugu, uwitwa Gafaranga Appolo Ismail Kiririsi, afatanyije na komiseri wa polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gipolisi (Deputy  Inspector General of police), DCP Dan Munyuza,  bahawe amabwiriza yo gukorana n'akandi gatsiko gakorera muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, aka gatsiko kakaba ari na ko muri iyi minsi gafite inshingano zo gukora ubwicanyi butandukanye mu karere kose ka Afurika.

Ikindi gico cy'abicanyi cyayobowe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Major General Frank Mugambage, dore ko ari nyirarume w'umwicanyi ruharwa wagiye uyoboye agatsiko ka bariya bicanyi kavuye muri Uganda, kayobowe na Apollo Ismail Gafaranga Kiririsi, wari usanzwe ahura kenshi na Col Karegeya Patrick, abifashijwemo n'inshuti ye magara ntunsige wa Col Karegeya, wari waramufashije akamugurira imodoka yo kumujyanira abashyitsi baje kumusura ku buryo yabaga azi inzinduko ze za buri munsi, ari na we wabaye icyuho nyacyo cy'agaco kamuhitanye.

Muri aba bahitanye Col Patrick Karegeya, bari barimo n'umupolisi ukora muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, bahimbiye umwanya wo kuba Police Attache, akaba ari umwicanyi ruharwa wanayoboye Interpol, Chief Superitendant Ismael Mubarak, afatanyije n'undi mwicanyi ruharwa, Lt Col Burabyo James, uyu akaba ari na we wanize Col Patrick Karegeya, kugeza ashizemo umwuka.

Ubwanditsi bukuru bw'Umuvugizi burifuriza Nyakwigendera Col Patrick Karegeya iruhuko ridashira.

Gasasira, Sweden.


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.