Pages

Sunday 12 January 2014

Dore icyo twavuga ku byo Kagame yavuze:

Dore icyo twavuga ku byo Kagame  yavuze:


1. Birababaje ko amagambo nkariya yavugirwa mu gihe cyo gusenga ! Amasengesho yahinduwemo gahunda n'ibigwi byo kwica. Gusenga, Imana byose byasobanuwe muri gahunda yo kwica. Abesenga mudusobanurire. Gusenga kuri bamwe usanga ari urujijo ni nayo mpamvu tutajyayo.

2. Aritiranya trust na dictatorship iyo avuga ko hari umunyamerika wavuze ko mu Rwanda ariho honyine yabonye abaturage bakwa amafaranga bakayatanga ku ngufu. Ni byo koko haba ariho honyine.

3. Aritiranya abarwanya Kagame no kurwanya igihugu.  Urwanije Kagame aba arwanya igihugu ! Kagame ati mukomeze mwice. Mbahaye uburenganzira. Ati  n'abandi barica bakica ibihumbi n'ibihumbi. Ati twe ahubwo twasigaye inyuma mu kwica

4. Ibyo yavugaga ni iterabwoba. Ati mwese dukorana cyangwa twakoranye ntimugomba kumvuguruza. Nimubikora muzahagwa. Ubwo maneko ze zamubwiye ko hari bari hafi gukora coup d'Etat cyangwa se kuhafata. Agomba kuba azi ko hari abandi bantu mu gihugu afitiye ubwoba, yagira ngo ababwire ko azabatanga kubahitana. Kagame ati ubwicanyi twakoze harimo no guhanura indege ya Habyarimana bigoma kuguma hagati yacu. Ngicyo igihango Kgame ahora avuga. Ati abavuga ko bazatanga ubuhamya kuri iryo raswa ry'indege bazaba badashakira amahoro igihugu . Ati ni abagambanyi. Ati niyo mpamvu twishe Karegeya. Ati Karegeya ni inyenzi. Ati inyangarwanda bose tugomba kubica aho bari hose. Kagame yatumenyesheje  ko hari gahunda iteguye yo kwica abamurwanya aho bari hose. Kgame ati twishe benshi turi kumwe, mwabigizemo uruhare, twahanuye indege tubyumvikanyeho, mwese mubizi, ati none munhze igihugu, none mugiye kubitangaza, ati none muranrwanya. Ati byose bifite ingaruka kuri mwe harimo no kwicwa.

5. Ba Sadam Hussein, Idi Amin, Ghadaffi, Hitler  n'abandi benshi bavuga nkawe kandi muzi iyo bari.

6.Ko  Kagame atazahoraho se imigambi yavuze azayigeza he ? Azakomeza se izo gahunda ze ari mu gitaka ko amaherezo azasanga Karegeya aho ari. It's  a matter of time  ngo amusangeyo!








7. Kagame mu masengesho ye ati n'abatubwira ko twica,  nabo bica  abarenze bakageza no ku 1000. Aha rero bikaba byerekana ko Kagame mu gihe yirirwa asaba za extraditions z'abo yita ko bakoze genocide, we yumva babica.

Mu gihe Kagame avuga ibintu nk'ibyo umuntu yibaza niba azi icyo extradition isobanura. None se extradition mu mategeko mpuzampahanga yaba imaze iki niba umunyabyaha aho arihose  bazjya bahamusanga bakamwica. Ese iyo agerageza gusaba extradition ya Karegeya noneho byananirana akabona kumwica. Extraditions zimara igihe ariko hari igihe zigeraho zigakorwa. Niba Zuma atarajyaga kwemera extradition ya Karegeya, ntabwo bivuga ko ubutegetsi buzasimbura Zuma butazayemera. Ibi se koko Kagame arabiyobewe na experience afite muri politike ?

Ese noneho cya gihano cyo kwicwa mu  Rwanda cyakuhweho kwica Karegeya  bivuga ko ntabwo kireba umunyarwanda uri hanze y'igihugu ?

8.  Mr. Kagame, umunyarwanda niwe uvuga ati 'nta gahora gahanze'.

9.Good luck with your threats  Mr President!


From: oscar Nkurunziza <nely_be@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 12 January 2014, 20:05
Subject: Re: Réf.: Kagame yemera ko ariwe wishe Karegeya! Tr : *DHR* Hari iki ?

Sinzi niba mwabonye iyi Video aho Perezida agaya abayobozi kuba batewe isoni n'uko yishe Karegeya. Abasengaga nabo bamuha amshyi y'urufaya !! Namwe mwirebere ubanza ntumva neza ikinyarwanda neza.

https://www.youtube.com/watch?v=RsTER1fTXnY



Le Dimanche 12 janvier 2014 20h28, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> a écrit :
Cyprien uruvuga ukuri.

Ni bya Habyarimana yarabyemeye kandi ntawe utabizi. Kagame ibintu byose akora arabyemera. Ikibazo ni uko ntawe ushinzwe kubikurkirana kandi kwemera crime wakoze ariwowe wihanira urumva ntaho byagera. Abakora amaperereza bazi uwishe Habyarimana. Ntabwo indege y'umu perezida  yaraswa ngo  services z'ibihugu bikomeye bibiyoberwe mu gihe bizi n'aho abayoboke ba AlQuaida bose batuye, ibyo bariye n'aho baraye. Ntabwo babiyoberwa mu gihe bumva telephones za Madame Merkel. Batamenye uwarashe iyo ndege n'uburyo yarashwe ni ukuvuga ko n'indege ubwabo bagenderamo  yaraswa ntibabimenye.

Ndabona igisigaye natwe twese twandika kuri izi forums nitwe tuzakurikira. Kagame ati mwese nzabahitana. Dore ndababwiye !



From: Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> 
Sent: Sunday, 12 January 2014, 19:15
Subject: Re: Réf.: Kagame yemera ko ariwe wishe Karegeya! Tr : *DHR* Hari iki ?

Banyarubuga,

Muratangazwa ngo n'uko Kagame yatuye, akavugira ukuri kwe mu masengesho?!!

None muragira ngo ukuri kuvugirwe he, niba atari imbere y'Imana?!

Nanjye ndi mu bashegeshwe n'ihotorwa ry'umugabo Patrick Karegeya, ariko rero njye ndabona Kagame rwose ari « cohérent » mu kuri kwe yemera (nubwo wenda atagusangiye na benshi!!!)

Aravuga ati "nakoze icyo numvaga ngomba gukora", nta pfunwe binteye na mba, n'iyo nakwirirwa ncengana n'abantu, Imana yo nta mpamvu yo kuyibeshya kuko izi byose!!! Ati ahubwo ndacyafite akazi kenshi nk'aka imbere yanjye ngomba nako gusoza, "it's a matter of time"…!!!

L'homme assume ses actes devant Dieu et devant les Hommes!!!

Ati kandi nabirirwa biha gutanga amasomo, bakora ibikubye ibi incuro nyinshi iyo barengera inyungu zabo. Aha se ubu hari uwakwihandagaza akavuga ko Kagame yabeshye bahu, urebye ibibera hirya no hino kw'isi?!

Kandi arega n'ibya Habyarimana yarabyemeye, byo ariko abishyiramo amarenga menshi (I don't care, I don't give it a damn!)

Nimukanguke rero, mushyire ubwenge ku gihe, ibihe bya ba Kayibanda na ba Habyarimana ngo bakuriye mu bipadiri, bakarererwa mu maseminari, byarangiye cyera!!!

C. M.


Le Dimanche 12 janvier 2014 12h55, gashara munyu <migozi@yahoo.fr> a écrit :
Ibyo yabivugiye mu masengesho ? Basengaga nde?


Le Dimanche 12 janvier 2014 18h24, oscar Nkurunziza <nely_be@yahoo.fr> a écrit :
Paul KAGAME mu masengesho ... ?? !!!!



Le Dimanche 12 janvier 2014 17h55, "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr> a écrit :

Mu masengesho koko kandi nyuma y'iminsi mike Mushikiwabo arahira ko ntaho u Rwanda ruhuriye n'urupfu rwa Karegeya. 







1 comment:

  1. Inkomamashyi ni izazanye na Kagame, abandi ubona baba bumiwe bifashe bupfubyi cg se bamwenyura byo kumuseka no kugirango baramuke, ariko imitima ifite igisebe. Ni byiza ko abanyarwanda bo mugihugu basigaye bashirika ubwoba, hari igihe kizagera bahaguruke bose!!! Ariko bizafata agihe kirekire. Ariko Kagame yize politique cyangwa ayoborana ubushumba n'ubunyamusozi????
    Ahaaaa inzira iracyari ndende!!!

    ReplyDelete

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.