Pages

Wednesday, 8 January 2014

Afrika y'epfo:iyo nibutse uko P. Karegeya yahotowe ngira ishavu


Subject: *DHR* Afrika y'epfo:iyo nibutse uko P. Karegeya yahotowe ngira ishavu

 
Nkunzurwanda  Mihigo Alexis - murengerantwari.unblog.fr

MKu cyumweru taliki 05  Mutarama mu muhango wo kwibuka  no gushyira indabyo kuri hotel MICHELANGELO Col Karegeya yahotorewemo, abitabiriye uwo muhango ishavu ryari ryose. Umuhango watangiye kuva mu ma saa tanu abawitabiriye berekwa icyumba  nomero 905 mu igorofa ya cyenda y'iyi hotel aho Col Patrick Karegeya yahotorewe  n'abicanyi bari bagambanye na APPOLO KIRIRISI.
 
Uyu muhango  wari witabiriwe na Lt Gen Kayumba Nyamwasa n'umuryango we, abayobozi ba RNC muri Afrika y'Epfo, abayoboke  ba RNC batandukanye, ndetse n'abanyarwanda benshi baba muri  icyo gihugu babajwe n'ubuhotozi bwa Kagame. Umukozi wa hotel  wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera  yasobanuriye  abari aho uko yatunguwe no gusanga  Col Karegeya bamunize bamworoshe neza ku gitanda  mu gihe uwari acumbitse muri icyo cyumba Appollo yari yamaze kuyabangira ingata hamwe n'inkoramaraso bafatanije.
 
Umuhango wo gushyira indabyo  mu cyumba Col Karegeya yanigiwemo urangiye, imihango yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera.
 
GEN KAYUMBA ATI "UBU SE KAGAME KO AMWISHE AZAMURYA"?

Mu ijambo rya Gen Kayumba Nyamwasa, yibukije ukuntu yamenyanye na  Col Karegeya bakiri abana bato biga  amashuri abanza, kuko bari baturanye i Bugande. Nyuma baje kongera guhurira muri  kaminuza ya Makerere. Yakomeje asobanura ukuntu  Karegeya yafunzwe imyaka irenga itatu azira kwinjiza abasirikare mu nyeshyamba za  NRA zari ziyobowe na Yoweli Museveni. Nyuma yo gufungurwa yaje asanga Kayumba muri NRA.

Bamaze gufata u Rwanda Karegeya yaranzwe no kuba umwe mu bantu bacye babwizaga Kagame ukuri, akamagana akarengane n'igitugu cyarimo cyubakwa na Kagame. Karegeya ibyo  ngo byamuviriyemo gufungwa imyaka irenga ibiri  azira gusa ko Kagame yamusabye gukora dosiye ihimbira ibyaha Kayumba undi akabyanga. Ngo Karegeya iyaza kuba umunyamazimwe nk'abandi basirikare bakuru bari mugihu yarikuba yarabaye Generali  kera kuko abenshi yabarushaga ubushobozi n'ubunararibonye mu gisirikare.

  
BAMWE BASANGA KAGAME ARI NKA GAHINI WAGWIRIYE U RWANDA

Umusaza Pasteri Andereya Munonoka , mu nyigisho ze yagereranije ishyari n'ubugome bwa Kagame nk'ibya Gahini wishe umuvandimwe we Abel.  Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda b'ingeri zose bahumuke bahaguruke bikize uwo Gahini mu maguru mashya.
 
IMYIGARAGAMBYO KURI AMBASADE Y'U RWANDA
Hagati aho, kuri uyu wa kane abanyarwanda bose barambiwe ubwicanyi bwa Kagame barahamagarirwa kuzitabira imyigaragambyo izabera kuri ambasade y'urwanda i Pretoria .
 
Ikindi cyagaragaye n'uko abashinzwe umutekano wa Gen Kayumba Nyamwasa wabonaga ko baryamiye amajanja. Uyu muhango kandi wari witabiriwe na bamwe mubanya Afrika y'epfo b'inshuti za Karegeya. Hagati aho abakozi ba ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu ubu ntanumwe ucaracara ahaboneka kubera umwuka mubi uri muri iki gihugu n'uburakari bw'abanyarwanda baba muri iki guhugu. 
 
Umuhango wo gushyingura  Col karegeya ukaba uteganijwe kuzabera muri iki gihugu cya Africa y'Epfo nyuma y'uko umuryango we uba muri amerika,  kanada na Uganda uhageze.

http://murengerantwari.unblog.fr/2014/01/07/frika-yepfo-mu-kwibuka-uko-col-patrick-karegeya-yahotowe-ishavu-riraniga/
 

__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.