Pages

Thursday, 9 January 2014

Re: *DHR* RE: AMAKURU YO MU RWANDA UKO NAHABONYE

Ndengera Kayijamahe,
Ibyo Agnes akubwiye hano byose ndemeramya nawe. Uti: "Abantu ku giti cyabo batangira gukora ikimeze nka groupe de reflexion itekereza ukuntu yakorana na leta ya Kigali". Nkuko Agnes abikubwiye se hari igihe bene abo bantu batabayeho? Genga ushake Ambasaderi Uwibajije wa PSD na Emmanuel Neretse ex-FAR ubabaze niba batarakoze nka biriya uvuga ntibigire icyo bigeraho. Keretse rero niba ari uko ari wowe wari ubuzemo. Noneho uraje rero wiviriyeyo(mu Rwanda), begere kuko kiriya gitekerezo cyawe bakigize mbere yawe. Ubundi tuzaba tubabona!
Leta ya FPR izakurwaho n'amashyaka atavuga rumwe nayo ari hanze y'igihugu afatanije n'abanyarwanda bari mu gihugu imbere. Ni binaba na ngombwa muri ruriya Rwanda uvuyemo wiboneye hazaba military coup d'Etat abayikoze bahite bitabaza amashyaka ya politiki n'amashyirahamwe y'ubwoko bwose ari hanze ajye gufatanya nabo kurema inzira nshya u Rwanda rugomba gufata kuko bigaragarira buri wese(keretse udashaka kubibona) ko u Rwanda ruri muri impasse/deadlock mbi cyane.
Kuva mu kwa karindwi 1994 FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda, nyuma y'imyaka itatu gusa muri 1997, umututsi w'umunyakuri uzi kureba kure witwa  Kajeguhakwa Valens wari umudepite mu nteko ishinga amategeko yashyirishije ku murongo w'ibyigwa mu nteko abivugishije amagambo ye ingingo ikurIkira: "IGIHUGU KIYOBOWE NABI". Ni uko yabivuze mu nteko, ni ko yise iriya ngingo yifuzaga ko ishyirwa ku murongo w'ibyigwa by'inteko. Inkuru igeze kuri Kagame yahise amwirukana mu nteko ishinga amategeko bimuviramo guhunga igihugu cye bwa kabiri muri 1998. Perezida Kagame ubunyagitugu bwamukukiyemo; he can't hundle democracy at all. Ni iyo yabishaka, ntiyabibasha.
Biriya muvandimwe Kayijamahe wandikiye abanyarubuga hano wenda ni n'ibyo FPR yagutumye, wenda ni n'umwe mu myanzuro y'inama mwagize en public ou en prive wo kurwanya amashyaka n'amashyirahamwe y'ubwoko bwose ari hanze atavuga rumwe na Leta ya FPR Inkotanyi ngo murakora promotion ya za groupes de reflexion za ba Ambassadeur Uwibajije na Major Neretse, n'abandi musangiye kiriya gitekerezo utanze kuri uru rubuga. Ibi ni byo Boniface Rutayisire Perezida w'ishyaka BANYARWANDA wandika kuri izi mbuga yita "GUTERA IVI". Ayo magroupes de reflexion que vous proposez ici ni ayo kujya gutera ivi kwa Perezida Kagame na FPR Inkotanyi nta kindi, kandi ntacyo azageraho kizima. (Anastase Gasana, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).





2014/1/8 <agnesmurebwayire@yahoo.fr>

 
"Ahubwo ikigomba gukorwa ni uko abantu ku giti cyabo batangira gukora ikimeze nka Groupe de réflexion itekereza ukuntu yakorana na let aya Kigali nuko bakarebera hamwe uko hakwigwa ubutegetsi bubereye u Rwanda kandi bukurikije amateka igihugu cyanyuzemo navuga nko ku ngoma ya cyami, ingoma y'abakoloni, imyivumbagatanyo yo muri 59, ingoma ya Kayibanda, coup d'état ya 73, ingoma ya Habyalimana, génocide yakorewe abatutsi muri 94, ingoma ya Kagame,etc..." (Ndengera Kayijamahe)

None se Ndengera Kayijamahe,

Iyo groupe de reflexion uvuga ko yatangiye, ufite icyizere ko abo muri leta bazayemera kandi ko bazitabira ibiganiro bya yo?

Ibi mbikubarije ko mbona uvuga ko "hakwigwa ubutegetsi bubereye u Rwanda", kandi abayobozi bahora bavuga ko ubutegetsi bwabo bubereye, ko dialogue ikorwa muri bene izo nama uvuyemo kandi ko n'andi  mashyaka yo mu Rwanda ayitabira, ko ahubwo abanenga uko u Rwanda ruyobowe ari abanzi bashaka gusenya ibyubatswe numva y'itsembabatutsi no kugarura umwiryane.

Aba "bantu ku giti cyabo" uvuga kandi na bo, nta gihe batabayeho, ndetse n'ubu baracyabatoraniriza za Rwandaday, za Mushyikirano na Ngwino ndebe, ari yo mpamvu mbona nta gishya wowe na bagenzi bawe mwakoze, mwagiye gusa mu murongo usanzwe w,abajya mu Rwanda kuri gahunda zagenwe na leta.

Niba nibeshya ubwo nzabona gihamya mu nyandiko yawe itaha, mbonye ushoje iyi na "à suivre".

Wirirwe.
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.