Pages

Monday, 6 January 2014

Karageya yishwe nabi bikabije, asize ishavu ry’inshi ku muryango we.

Nyamara mwa bagabo sinzi icyo mushaka! 
Ntabwo rwose murunva icyimanye "Semuhnuka-Nyirarunyonga-Kamegeli-Ngunda" icyo alicyo n'icyo bivuga? 
Ko se nyakwigendera Coloneli Karegeya yasimbutse kugwa mu musarani cyangwa se mu rugano, agashingira imiganda ingoma ya RPF yarangiza akayisezera agashinga RNC, none akaba ahotorewe muli hoteli yali mu zo hejuru za Afrika y'epfo kwa Mandela aho n'abategeka abamwishe bifuza kurara, muragira ngo abe yararwanye izirenze izo ate kandi?Nabo yahitaniye abavandimwe kandi ni tubirenge tumuhe pole, two kuba nka bamwe bakubita umurambo! 
Naho gupfa byo ntawe utazata ibitabapfu aliho ataha, keretse uzakubitwa n'inkuba agahita yuma!

Ahubwo twizere ko Karegeya yagize n'ubushishozi nuko akaba atashye ibyo yali azi amaze kubyandika neza, nkuko abahanga bashyira ibyo bazi ku mhapuro zizahoraho (Ciceron, Alexis Kagame, etc. turacyabasoma). Ubwo abamuliye babe baliye umubili we wonyine duhuliyeho n'inyamaswa zindi, biyandulije ubusa nka ya ngurube imira ibyana ibyaye ibuze icyo kulya ishyira aho bivuye!


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com
From: sam4des@yahoo.com
Date: Sun, 5 Jan 2014 10:26:06 +0000
Subject: [RwandaLibre] Karageya yishwe nabi bikabije, asize ishavu ry'inshi ku muryango we.

 

Bavandimwe, Karageya yishwe nabi bikabije, asize ishavu ry'inshi ku muryango we.
Aguye mu buhungiro yasubiyemo. Mwabonye ko nta binyamakuru mu Rwanda byavuze iyo nkuru ,nyamara byose   biyoborwa n'abatutsi. Byerekanye ko bishigikiye iyicwa rya Karegeya cyangwa se ntabwisanzure bifite mu gutara inkuru no kwandika inkuru. Iki ni cya gitugu duhora tuvuga mu Rwanda.
Tekereza umuntu w'inshuti yawe, aragutumiye ngo musangire akayoga, wagera mu cyumba aho mugiye guhurira no kuganirira ku kirahuri, ukahasanga abantu utazi cyangwa se uzi, maze bakakuboha ari benshi, wowe udashobora kubarwanya,  bakakuboha ureba, bakakwica ureba, murumva mwe atari akaga koko.  Bwana Ngabo ati abanyarwanda ni bamwe, amoko ni amwe. Abakora ibyo ni bangahe koko.  Ni bande ?
Uwakorera ibi umuntu yita inshuti aba ari muntu ki?
Cyakora ni ibisanzwe. Mu ntambara ya FPR abahutu benshi ni uko bishwe  kandi byaragagaye ko uburyo bwo kwica bwari bumwe. Abambwira ngo abanyarwanda bafite ibyumviro bimwe barabeshya. Hari abatashobora kugira nabi ako kagene.
Sinemera ko amoko y'abanyarwanda ahemuka gutyo, yica kimwe, akoresha amayeri, methodes zo kwica ari zimwe kubera inyungu za politike cyangwa se z'amafaranga. Hari abize kwica , hari ababishoboye,  hari abo byorohera kubikora, hari n'abatabishoboye.

Ngaho aho amoko y'abanywranda atandukaniye. Ngaho mukomeze mutubeshye. Umuhutu wihandagaza ati mfite inshuti y'umututsi natekereze kabiri, gatatu, kane, gatanu. Uri mu mahanga avuga ati ndashyikirana n'abari mu Rwanda baza kunsura cynagwa se turavugana, niyongere yicare atekereze ibyabaye kuri Karegeya.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.