Pages

Monday, 6 January 2014

Leta ya Uganda yahakaniye umuryango wa Karegeya ko uyu yahashyingurwa

Wakoze Ignace n'ibyo bisobanuro. Ministre Mushikiwabo yasebye aterana amagambo n'abana hejuru y'umurambo wa se. Mushikiwabo yavuze nkaho yicaye ku murambo wa se w'abo bana. Bity bikaba bigaragara ko ari  Kagame wamwishe.
----- Forwarded Message -----
From: Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 6 January 2014, 16:49
Subject: RE: *DHR* Leta ya Uganda yahakaniye umuryango wa Karegeya ko uyu yahashyingurwa

 
Bavandimwe Désiré na Agnès,
 
Mu kuri ntabwo ntabwo ari igitangaza ko inyandiko yoherezwa inshuro nyinshi ku rubuga. Icyantangaje ni ukubona Chantal Karara intore idatezuka usanzwe arangwa no kutugezaho inyandiko zamamaza ishyaka rye FPR nawe ari mu bazanye iriya yandiko. Namuajije rero niba ibyo atugejejeho abishima ku buryo yabishimira n'abayobozi be akunda. Nyamara iyo witegereje iyo nyandiko aho guha agaciro abo akunda ahubwo irakabatesha kuko igaragza ubnyamaswa basimbuje ubumuntu. Koko rero nkuko Agnès ubivuze,"Kwanga umuntu ukamukurikirana no mu mva ntabwo ari iby'i Rwanda".Ni ubunyamaswa si ubumuntu. Kwisimira urupfu rw'undi ntibisanzwe. Ariko ko se aho si kimwe mu bimenyetso byagaragaza uwamwishe ahubwo? Mu kugaragaza ibyishimo aho sibyo bita kwivuga imyato?
 
Kwibaza rero "niba  ibi ministre Mushikiwabo yasubiranije n'imfubyi za Karegeya byerekana aho leta ihagaze ku birebana n'urupfu rwa Karegeya no kumubuza gushyingurwa", nababwira ko igisubizo ari yego. Impamvu si iyindi ni uko iyi dosiye itari iyo mu gihugu imbere ahubwo ari impuzamahanga: irareba Afrique du Sud,u Rwanda, Uganda , ONU(HCR) ;France, Espagne...mbese isi yose. Nta wundi rero wasobanura aho leta y'u Rwanda ihagaze kuri iki kibazo utari Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda. Ni byo Mushikiwabo yakoze. Ushobora kumuvuguruza ni Perezida wa republika kandi simpamya ko batabiziranyeho kuko nigeze kubona nawe yari kuri twitter bafatanije guterana amagambo n'umunyamakuru.
 
Ubwo ukuri kw'iwacu abatari bakuzi nibakumenye ni iwabo w'ABADAHAMBANA. Abagomba gusaba imbabazi barakiyongera.

 
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: sam4des@yahoo.com
Date: Mon, 6 Jan 2014 14:49:44 +0000
Subject: Fw: *DHR* Leta ya Uganda yahakaniye umuryango wa Karegeya ko uyu yahashyingurwa

 
Agnes, nibyo ibi byari byaratugezeho kera. Ariko uwo mudamu Karara ashobora kuba atarabibonye ahuze kandi inyandiko si iye, ndumva nta kibi yakoze. Hari inyandiko nyinshi zoherezwa inshuro nyinshi kuri iyi forum bitewe ni uko abazanditse batakurikiye , ariko nta kibazo mbona mo.

Nanjye icyambabaje ni ukubona Ministre muzima uterana amagambo n' abana  bashobora kuba bafite imyaka ingana n'iy'abana be. Ni ishyano ! Amoko aragwira mu Rwanda !

 
----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, 6 January 2014, 14:10
Subject: RE: *DHR* Leta ya Uganda yahakaniye umuryango wa Karegeya ko uyu yahashyingurwa

 
Waramutse Inyasi Rudahunga,

Erega ibi n'iyo Madamu Karara atabizana n'ubundi byandagaye hose biturutse kuri twitter aho yabyanditse, kandi n'ureba neza hari n'ababigejeje kuri DHR mbere y' uko za gihe na museke zibigira inkuru idakwiye gucika abasomyi bazo. 

Jye ahubwo icyo mfitiye amatsiko, ni ukumenya niba ibi ministre Mushikiwabo yasubiranije n'imfubyi za Karegeya byerekana aho leta ihagaze ku birebana n'urupfu rwa Karegeya no kumubuza gushyingurwa. 

Kwanga umuntu ukamukurikirana no mu mva ntabwo ari iby'i Rwanda.

http://m.youtube.com/watch?v=yezmNCQk_S4&desktop_uri=%2Fwatch%3Fv%3DyezmNCQk_S4



   

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.