Pages

Saturday, 11 January 2014

KWIFATANYA MU KABABARO GATEWE N’IHOTORWA RYA COLONEL PATRICK KAREGEYA [1 pièce jointe]



 
[Pièces jointes envoyées par Emmanuel Habyarimana incluses ci-dessous]
Kwifatanya mu kababaro gatewe n'ihotorwa rya Colonel Patrick Karegeya
 
Ishyaka CNR-Intwari tubabajwe n'urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya, wishwe n'abishi ba Kagame muri Afurika yepfo kw'itariki ya 01 Mutarama 2014.
Ishyaka CNR-Intwari kandi twifatanije n'umuryango, abavandimwe, inshuti za Colonel Karegeya n'abarwanashyaka ba RNC mu kababaro katagira ingano batewe n'ihotorwa ryakorewe Colonel Patrick Karegeya.
Irya mbere mu mahame y'ishyaka CNR-Intwari  rivuga ko 'Umunyarwanda wese agomba kugira uburenganzira bwo kubaho', ko 'Nta muntu ugomba kugira uburenganzira bwo kuvutsa undi muntu ubuzima'. 
Igihe cyose umunyarwanda yishwe, twese nk'abanyarwanda tuba duhombye kubera ko tuba dutakaje umuntu warugifite ubushobozi bwo  kugirira Igihugu akamaro kuzageza ubwo Imana izamuhamagarira.
Birababaje kandi biteye ubwoba n'isoni kubona umunyagitugu, ariwe Kagame, yareguriwe uburenganzira bwo kwica uwo ashatse igihe ashakiye kuva yagirwa umugaba w'ingabo APR za FPR  muri 1990 kugeza ubu.  Muri iki gihe Abanyarwanda twese twahindutse nk'amatungo ya Kagame yicamo abo ashatse, igihe ashakiye hejuru y'inyungu ze za politiki.
Ishyaka CNR-Intwari ntiryahwemye kandi ntirizahwema guharanira ko: umunyagitugu Kagame yamburwa ububasha bwo kwica uw'ashatse igihe ashakiye; ko hashyirwaho rutangira zizabuza umutegetsi uwariwe wese kugira ububasha bwo kwica umuturage uwariwe wese nta nkomyi.
Banyarwandakazi, Banyarwanda, dukomeze tugira ubutwari no kwihangana muri uyu mwaka w'ibihe bikomeye wa 2014.
 
Bikorewe I Martigny, tariki ya 9/1/2014
 
 
Generari Emmanuel Habyarimana
__._,_.___
Pièce(s) jointe(s) de Emmanuel Habyarimana
1 sur 1 fichier(s)

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.