Pages

Thursday, 9 January 2014

Re: *DHR* RE: AMAKURU YO MU RWANDA UKO NAHABONYE

Kayijamahe,
1. Urashaka kuvuga se ko yaba ari jye wategetse uwari depute Kajeguhakwa Valensi gushyirisha ku murongo w'ibyagombakwigwa n'inteko ishingamategeko y' u Rwanda mu 1997 iriya ngingo yise ubwe "U RWANDA RUYOBOWE NABI" akaza kubizira bikanatuma ahunga urwamubyaye ku nshuro ya kabiri kandi yaravuga ukuri. Kuva yabivuga  se kugeza uyu munsi u Rwanda rwigeze ruyoborwa neza!
2. Kw'italiki ya 17/1/2003 nasezeye muri  iriya leta ya FPR nyirega ivangurabwoko rikabije ntari nkibashije kwihanganira. Ibaruwa yanjye irahari kuri internet. Ivangurabwoko se ubu si ryose  mu Rwanda(reba gahunda ya "ndi umunyarwnda" itegeka abahutu bose gusaba imbabazi z'agahato abatutsi ku cyaha kibi cya jenoside batakoze).
3.MDR uvuga leta ya FPR Inkotanyi yayiciye mu Rwanda(bannissement) mu 2003 jye narabaye impunzi muri Amerika, si nari nkiri mu Rwanda kuko nahavuye muri 2001. Ibyo uvuga rero ngo nashenye MDR ni ibinyoma gusa gusa, kuko utabashije gusubiza ibibazo abantu benshi najye ndimo bakubaza kuri kiriya gitekerezo cyawe cya groupe de reflexion uzanye hano atari gishya kuko na Amassadeur Uwibajije yarakihazanye, na Major Emmanuel Neretse yarakigize, na Mbaraga Paul wahoze ari umunyamakuru kuri radio Rwanda no mu Budage yagize la meme idee. Cyakora jye nemera ko nawe wakigerageza da! ugashinga iyo groupe de reflexion utubwira hano tukazareba icyo yazagezaho u Rwanda n'abanyarwanda. Turategereje. Ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni ishyaka rigendera ku mahame yo koroherana, kubahana no kwihanganirana. Gahunda zo gusebanya no gutukana no guharabika nka kuriya ubigenje ntituzigenderamo.(Anastase Gasana chairman wa prm/mrp-abasangizi, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014/1/8 <kayijamahe2000@yahoo.com>

 
Bwana Gasana Anastase Mi by'ukuri nta byinshi mfite byo ku kubwira kuko ibyo bibazo uvuga uri mu babiteye utera ivi nkuko ubivuga comme un connaisseur !! Ubwo nkawe koko uretse ko nta soni ugira ubundi ubu wari ukwiriye no kujya aho Abagabo bataramiye ugafata ijambo ??? Ese wicujije ibyo wakoze cyangwa uzi ko twese twabyibagiwe twarwaye Alzheimer ??? Kuba waracinye inkoro ugasenya za Mdr nibyo uzagarura mu Rwanda muri iyo coup d'état uvuga ? Mr Gasana you are politically dead !!! T.K.
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.