Nyuma yaho veritasinfo itangarije inkuru yakuye ku kinyamakuru IGIHE cyo mu Rwanda ivuga ko mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 10/01/2014 Paul Kagame yagaragaye mu gitaramo cy'indirimbo za gakondo cyabereye kuri Hotel des Milles Collines, nyuma y'iyo nkuru twakiriye ubutumwa bw'abantu 3 batandukanye batubwira ko bari muri icyo gitaramo ariko bakaba batarabonye Paul Kagame kumasaha yavuzwe ko yari ahari (21H30-23H30).
Uretse abo baduhamagaye batubwira ko twatangaje impuha, abahanga mubyerekeranye n'amashusho batubwiye ko ifoto ya Paul Kagame twashyize kuri iyo nkuru bivugwa ko yafotowe n'umuntu wari uri muri icyo gitaramo akoresheje telefoni igendanwa ari incurano (montage)! Bimwe mubimenyetso baduhaye bigaragaza ko iyo foto ari incurano ni ibi bikurikira kurikira:
1.Akaboko karamukanya ka Paul Kagame, ikiganza kiriho n'uko intoki zirambuye bitandukanye n'ikindi gihimba cy'umubiri we kandi akaboko ko kurundi ruhande rwe ntabwo kajyanye ni umuntu uri kugenda ahubwo bigaragara ko yari yicaye.
2.Abahanga mu gufotora no gusesengura amafoto basanga uko umutwe wari uberamye n'uko amaso yarebaga (indoro) bidahuye n'akaboko ke kari kuramukanya.
3.Kuri iyo foto ntabwo bishoboka ko umukuru w'igihugu yajya gusezera ku bantu noneho agashyira akaboko gasezera hejuru y'umutwe w'umuntu umwicaye imbere (ufite imvi), iyo umukuru w'igihugu asezera abantu bose baba bahagaze.
4.Ntabwo aho iriya foto bavuga yafatiwe ari mu gitaramo cy'indirimo kuko intebe n'ameza biriho ubusa kandi bikaba kuburyo butari ubw'igitaramo, biragaragara kandi ko Paul Kagame yaba yaratashye nyuma abantu bashize mu nzu igitaramo cyabereyemo kuko ntabantu bagaragara bari muri icyo gitaramo.
Abahanga muby'amafoto basanga iriya foto igizwe n'uduce twinshi bateranyije bakoramo ifoto ya Kagame. Twongeye kubashyirira ho iyo foto hasi aha yateye abantu benshi urujijo buri wese yongere yirebere niba ibivugwa ari ukuri.
Hati aho abakongomani bari mu nkambi yaGyagwali mu gihugu cya Uganda kimwe n'abari i Kampala bakomeje kugaragaza ibyishimo by'inkuru y'igihuha y'uko Kagame Paul yitabye Imana. Kuri abo bakongomani basanga ibyo bavuga ko Paul Kagame yapfuye aribyo , bakazareka kubyemera ari uko bamwiboneye aserutse mu birori by'umunsi mukuru kumugaragaro cyangwa yitabiriye inama nayo yabaye kumugaragaro kandi bakumva yivugira!
Abanyarwanda bakomeje guceceka ariko bari no mu rujijo kuko kugeza ubu nta munyarwanda uraca iryera umukuru w'igihugu uretse inkuru dusoma ku gihe zitubwira ko umukuru w'igihugu ameze neza ,gusa inkuru y'uko ejo yaserutse mu gitaramo cy'indirimbo gakondo nyarwanda ikaba itari kuvugwaho rumwe ndetse bikaba biteye impungenge z'uko hatangira gutangazwa amafoto y'amacurano ku mukuru w'igihugu mu gihe hari kuvugwa ibihuha byo kumubika kandi ari muzima!
Byaba byiza umukuru w'igihugu agiye ahagaragara kugira ngo izi nkuru z'ibihuha n'impaka ku nkuru zibeshyuza ibyo bihuha bihagarare!
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.