Bavandimwe bo mu mashyaka RPF n'aya opposition, nimushire ibinya maze dushake tutaliganya ibyasubiza ikibazo ngo "hazakorwa iki kirusha icyo abategeka ubu bakora". Ni mucyo dufungure amaso maze turebe ibintu uko bili."Abanyanduga n'abakiga baba abahutu, baba abatwa, baba abatutsi dufite ibyo dukenera buli gihe, uko ibisekuru bisimburana, reka tubyite "umulima munini cyane (infini)" kuko bihora bikenewe kandi bitezwa imbere uko imyaka n'ibisekuru bitaha". Abantu bapatanira ubahingira ikivi muli uyu mulima, ali zo za ngoma cyangwa se mandats ba Kigeli, Kayibanda, Habyarimana, Kagame, etc. bahabwa na Rubanda mu matora yakagombye kuba adafifitse. Ikivi rero kigizwe n'ibyo abanyarwanda bagamiza, aliko bihora bishaka gutezwa imbere, alibyo: kwishyira bakizana, democrasi isesuye (amatora atomoye na opposition itali balinga), iterambere, ubutabera bugororotse maze "contrat social" yo kubana neza ikubahilizwa. Uku gutera imbere bihoraho bisaba ko ingoma alibo bahinzi b'ibivi zigenda zisimburanwa, buli yose ije ishyiraho akayo, yarangiza mandat igahereza indi (Kigeli yakoze ibye, Kayibanda ashyiraho ake, Habyarimana ashyiraho ake, Kagame ashyiraho ake, n'uzamusimbura azashyiraho ake, etc. bikulikije aho isi igeze mw'iterambere: reba urugero ku musozo w'iyi nyandiko). Ibyo bivi nibyo rubanda ipatana n'ingoma zose ngo ziyibihingire (zibiteze imbere mu gihe rubanda yazihaye). Iyo ikivi gihingwa gisibwa (niyo makosa yadushegeshe), opposition yakagombye kuturebera ikatubwira, ndetse igatuma uwapatanye atirara ngo asibire ubwende cyangwa se cyane, byaba ngombwa akaba ali no muli iyo opposition twashakamo undi muhinzi wo gusimbura uwo tugaye! Ikibazo rero nuko opposition izi ibyo ishinzwe ibura, ugasanga yasayiye ahubwo mu byontazi.
Umuhinzi yabuga ikivi, aho gufata ayo yapatanye akwiye maze agataha akajya kuruhuka kandi birunvikana aba ananiwe, ahubwo agashaka gutangira ikindi kivi n'ubwo umunaniro aba ali wose. Ubwo murunva ko adashobora kucyusa adasibye kurusha uko yabikoze mu kivi cya mbere, niho mubona ibikosa biba umurengera n'amashyano akagwa.
Amateka iyoba twayasobanukirwaga kandi akandikwa neza nta buhendanyi, yakatweretse uko basiba, atibagiwe no kugaragaza uwahinze neza, noneho bikatworohere dugafata ingamba zo kubikoresha tugenzura abaduhingira, bikanatuma dupatana neza, kandi n'abahinzi beza. Ahubwo ikibabaje nuko bamwe bafungira Rubanda mu bivi byasibwe, ntibone/ikibagirwa umulima wayo igomba gushakira abahinzi bo guterura ibindi bivi, badasubiye mu byaranze amateka mabi nk'ayaturutse mu kugira itegeko-nshinga lidakumira abahinzi bashaka guhabwa ibivi byinshi batitaye ku kazaza keza kacu. Aha niho ishyaka lya PDI n'abalili mu gikundi batobera Urwanda iyo bashaka kurufungira ku muhinzi ucyuye ikivi (nkuko itegeko nshinga lya Habyarimana lyabimuheraga uburenganzira), ngo ni rumwongere ikindi lyirengagije umunaniro cyangwa se livuga ko Rwanda ntawundi yabona uruterulira ikindi kivi. None se PDI ntibona ko nyuma ya Habyarimana habonetse Kagame tutali tuzi kandi ukora neza byahebuje? Ikiyibwira se ko ntawundi utaligaragaza aliko warusha Kagame ni iki? "
Urugero ruto rwerekana icyo tuvuga mu bivi:Abakoloni n'ubwami bubatse indatwa groupe scolaire secondaire Butare; Kayibanda aje akingura UNR Ibutare, yongera n'udushuli secondaires;
Habyarimana aje ageza UNR Ikigali na Ruhengeri yongera n'umubare wa za secondaires;
Kagame ubu yagejeje UNR aharenze hatatu na za secondaires ziba nyinshi;
Uzamusimbura wenda azashyira UNR-yigenga buli haliya hose UNR-rukomatanya iganje, yongere n'ubushobozi bw'aliya masecondiares.
Rero ntimukihende mwibohera mu ngoma, uzasimbura Kagame afite ibyiza azongera ku biliho, ntashiti.
To: burundinet@yahoogroups.com; africaforum@yahoogroupes.fr; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr; rwanda_revolution@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 5 Apr 2015 20:23:05 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Itegeko nshinga....
Musa Fadhil, Ladislas Ngendahimana na Robert Mugabe mu kiganiro ku ihindurwa ry'itegeko nshinga.
Ismail
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.